Ubwongereza ngo ntibuzabuza Abasilamukazi kwambara imyenda ibahisha
Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko itazijandika mu gushyiraho amabwiriza yo kubuza abagore/abakobwa bo mu idini ya Islam kwambara imyenda ihisha ibice by’imibiri yabo izwi nka ‘Burkini’ nk’uko France ikomeje
Leta y’Ubwongereza ivuga ko ibi bitari mu bikenewe, itangaje ibi nyuma y’aho igipolisi cyo mu Bufaransa gikujemo uyu mwenda umwe mu bakobwa bari batembereye kuri Beach y’I Nice mu Bufaransa kuwa Gatatu w’iki cyumweru.
Iki gikorwa cyameneyekanye cyane nyuma y’amashusho yacicikanye kuri internet agaragaza abapolisi bategeka uyu musilamukazi gukuramo uyu mwenda.
Ibi byazamuye impaka ndende bituma mu migi imwe n’imwe mu Bufaransa yemeza ko nta muntu ugomba kwambara uyu mwambaro.
Iyi migi yo mu gihugu cy’ubufaransa kimaze iminsi cyumvikanamo ibitero by’iterabwoba, yemeje aya mabwiriza kugira ngo ubuyobozi bukomeze guhangana n’ibi bitero birimo ibyigambwa n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu.
Mu bwongereza ho, bavuga ko imyanzuro nk’iyi itazigera ifatwa kuko iki gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi wa Guverinoma mu by’uburinganire, yagize ati “ Guverinoma ntibibona nk’ibikenewe, abantu bagomba kwambara uko babyifuza.”
Akomeza agira ati “ Twubahiriza uburenganzira bwa buri muntu mu rwego rwo gusigasira umuco wo kwishyira ukizana no kubahiriza ibinyuze mu mucyo.”
Umuyobozi wa komite y’abagore n’uburinganire, Maria Miller agira ati “ Uko buri wese muri twe ahitamo uko yambara biramureba. Amahitamo dukora agomba kugendana n’umuco wacu.”
Abandi bantu bamaganye iki cyemezo cyafashwe n’imwe mu migi yo mu Bufaransa, barimo Sadiq Khan uherutse gutorerwa kuyobora umugi wa Londom na mugenzi we uyobora umugi wa Paris bombi bagarutse ku bantu bamaganye iyi myambarire ikunze kuranga abagore bo muri Islam.
Sadiq Khan yagize ati “ Sinitekereza ko hari umuntu ukwiye gutegeka abagore icyo bagomba kwambara cyangwa kutambara.”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, Nicola Sarkozy wigeze kuyobora France yaraye ahamagariye igihugu cyose kubuza abantu kwambara ‘Burikini’ dore ko uyu mugabo atigeze yishimira ko abimukira baza mu gihugu yayoboye aho yakunze kubatunga agatoki ko bakomeje kwangiza umwimerere w’Abafaransa.
Ubufaransa bwaciye iyi myambaro yambarwa n’abagore bo muri Islam mu mwaka wa 2010 gusa abayobozi bo mu migi 26 yo mu magepfo bakunze kugaragaza ko batemeranywa na yo.
UM– USEKE.RW