Mutuntu: Abajura baje kwiba ingurube barateshwa bica umukecuru nyirayo
Karongi – Saa saba z’ijoro ryakeye mu kagari ka Kanyege Umurenge wa Mutuntu abajura bateye urugo rw’umukecuru witwa Beatrice Nyirabakwiye baje kumwiba ingurube, uyu mukecuru yaje gutabara anatabaza ngo batamutwara itungo rye ariko abajura bamukubita imihini baramwica.
Jean Baptiste Bizimana Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akagali ka Kanyege yabwiye Umuseke ko umuhungu w’imyaka 19 w’uyu mukecuru yaje gutabara agasanga nyina bamaze kumwica.
Abaturage bahise batabara basanze ibi bisambo bigiye barakurikira, ubu bafatanyije n’inzego z’umutekano ngo baracyabishakisha.
Nyakwigendera wari ushaje, ngo yari umupfakazi ubana n’abana be barimo n’uyu waje kumutabara agasanga bamaze kumwica.
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko muri aka gace hakunze kumvikana ubujura bw’amatungo ariko ngo muri iyi minsi inzego z’umutekano n’abaturage bari barabihagurukiye bakora amarondo bikongera ubufatanye mu gutabarana.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibisambo nta mpuhwe bigira gusa ariko ibihano abibye bahabwa ntago bijyanye kuko babiciye amazi pe ababishinzwe bazajye bahana uwafashwe y,ibye nkuwishe umuntu kuko igisambo kigenda kivuga ngo nibe cg ni ce gusa Nyagasani yakire uwo. mukecuru mube
Comments are closed.