WizKid ngo ntaje kuririmba gusa, aje no kureba ubwiza bw’u Rwanda
WizKid wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko atazanywe no kuririmba gusa ahubwo aje no kureba ubwiza yabwiwe u Rwanda rufite.
Uyu musore w’imyaka 26 yavuze ko abahanzi batandukanye barimo Davido w’iwabo muri Nigera uheruka mu Rwanda bamubwiye ubwiza u Rwanda rufite.
Ngo aje kwihera ijisho aho gukomeza kumva u Rwanda mu mabwire gusa.
WizKid yavuze ko yifuza kuzareba koko niba indirimbo ze zizwi, ibyo ngo yabyerekwa n’ubwinshi bw’abafana bazitabira igitaramo cye.
Ati “Ndi Umunyafurika, si igitangaza kuba naje mu Rwanda. Naje kureba koko ibyo nabwiwe ko ari ukuri nanjye mbyihere ijisho”.
Icyo kiganiro cyatinze gutangira hafi isaha n’igice, kuko cyagombaga gutangira 11h00 bikaza kuba ngombwa ko ahagera 12h30′, WizKid yasabye imbabazi itangazamakuru ryari aho rimutegereje.
Avuga ko byatewe nuko yatinze kugerera mu Rwanda kubera zimwe muri gahunda zivanze mu rugendo rwe. Ko yagombaga kuba yaraye i Kigali ariko bikanga.
WizKid mu byo yabwiwe ngo harimo ko mu Rwanda haba abakobwa beza, ibi nabyo ngo azabireba.
Julius wari uhagarariye BRALIRWA muri iki kiganiro, yavuze ko abantu bose bashaka kuzajya muri icyo gitaramo boroherejwe ku rugendo.
Ko hari imodoka zizaba ziri mu Mujyi wa Kigali zizaba zijyana abantu i Rugende ahazabera igitaramo. Izo modoka zikazaba ziri Sonatube, mu Mujyi ndetse n’i Remera.
Kwinjira mu gitaramo cya WizKid kuwa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016 ni amafaranga 10.000 frw. Ugahabwa icyo kunywa cyaba fanta cyangwa se Mutziig, ikinyobwa cya BRALIRWA kizaba cyamamazwa muri iki gitaramo.
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
hhhh umusore kabisa. ngo aje no kureba abakobwa beza burwanda, bene aba ntibashima aruko babonye bashima aruko bariye nkawamwami wumunyoro, nakubwira iki rero musore mwiza urye wijute wowe upfa kuba wazanye idorari kuko abakobwa beza bo turabafite kubwinshi kandi nabo sibicucu
Utanze bashiki bawe rero!!!!
Nanjye nikombyumva nonese urumva yarikubyita irihezina?