WizKid ntabwo yaraye aje, ubu nibwo ageze i Kigali
Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika uzwi nka WizKid muri iki gitondo ahagana saa yine n’igice nibwo ageze i Kigali, ntabwo yaraye aje. Aje mu gitaramo cya Beer Fest gitegurwa na BRALIRWA biciye mu kinyobwa cya Mutzig bakora.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo ku kibuga cy’indege i Kanombe hageze ababyinnyi ndetse n’abacuranzi b’uyu muhanzi. Haza no kugaragara umwe mu ba DJs bamufasha wasohotse akikijwe bamwe bamwitiranya na WizKid.
WizKid yageze i Kigali saa yine n’igice asohoka mu kibuga cy’indege ahagana saa tanu, hari abayobozi mu bateguye Beer Fest baje kumwakira.
WizKid akigera mu Rwanda yahise ajya mu kiganiro n’abanyamakuru kiba mukanya kuri Marriott Hotel.
WizKid wavukiye i Lagos afite imyaka 26, akora injyana nyafurika ari zo ‘Afrobeat, AfroPop na Reggae.
Kugeza ubu ni we muhanzi ufite indirimbo zikunzwe cyane n’urubyiruko rwinshi ku mugabane wa Africa agakurikirwa n’itsinda rya P- Square na ryo ryo muri Nigeria. Izo ndirimbo harimo, Show you the money, Love Baby, Kind Love n’izindi.
Aje mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yakoreye igitaramo ku wa gatandatu n’ubu abakitabiriye bakivuga ko yabanejeje ku buryo butangaje.
Kuwa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016 nibwo azakorera i gitaramo mu Rwanda ahazwi nka Rugende Training Center. Akazaba ari kumwe n’irindi tsinda ryitwa ‘Liquideep’ ryo muri Afurika y’Epfo.
Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 10.000 frw ugahabwa icyo kunywa. Amatike akaba anari gucuruzwa mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
umuseke muri abasaza, ntimuhubuka muba mwiturije mwitonze tu mukabikora neza kanndi faster
ndabemera ureke abaraye badushyizeho ngo yahageze yihishe. ewana n’aha Rugende sasa akadutwika
Welcome to Rwanda wiz
Which Team does he play for in EPL?
Ac vita club
heheheh rwakajumba uranshimishije kbisa ;ukuntu umusubije
Comments are closed.