20 werurwe, umunsi w’Igifaransa.
20 Werurwe, umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igifransa
Tariki 20 werurwe buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga isi yahariye kuzirikana ururimi rw’igifransa. Uyu munsi mpuzamahanga ukaba wizihizwa binyuze mu muryango uhuza ibihugu bikoresha uru rurimi rw’igifransa. Igihugu cyacu cy’u Rwanda kikaba ari umunyamuryango w’uyu muryango. Nyamara ariko n’ubwo ari umunyamuryango uburezi mu mashuri butangwa mu rurimi rw’icyongereza.
Kuva tariki ya 16 kugeza 20 werurwe 1970,i Niamey ho muri Niger hateraniye inama yahuje ibihugu 21 byakoreshaga ururimi rw’igifransa.Mu gusoza iyi nama tariki ya 20 hasinywe amasezerano hagati y’ibyo bihugu, amasezerano yashyiragaho icyo twakwita ikigo cg agence ishinzwe guhuza imico na tekiniki,ikiswe mu gifransa « l’Agence de Coopération Culturelle et Technique ».Mu mwaka w’1998,iyo agence ni yo yaje kuvamo umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifransa cyangwa se organisation internationale de la francophonie ,aho ibihugu byari byiyongereye bigeze ku bihugu 70.
Igihugu cyacu cy ‘ u Rwanda kikaba cyarinjiye muri uyu muryango tariki ya 01 werurwe 1970,aho uburezi mu mashuri bwatangwaga muri uru rurimi rw’igifransa.Nyamara si ko byagumye kuko mu mwaka w’2008 ubwo u Rwanda rwacanaga umubano n’ubufransa aribwo rwafashe icyemezo cy’uko kuva mu mwaka wa 2010 amasomo mu mashuri abanza,ayisumbuye ndetse n’amakuru na za kaminuza,bigomba kuzajya bitangwa mu rurimi rw’icyongereza,dore ko no kuva muri 2006 u Rwanda rwari rwarasabye kwinjira mu muryango wa commonwealth,umuryango na wo uhuriweho n’ibihugu bivuga icyongereza,aho rwaje kuwinjiramo mu mpera z’umwaka wa 2009.
Kuva mu kwigisha mugifransa hafatwa icyongereza,aha prezida Kagame yasobanuye ko bashyize imbere ururimi ruzatuma abana b’abanyarwanda bashobora guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo,kandi ruzatuma habaho iterambere ry’igihugu,nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.la-croix.com .
Nyamara ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri 2011,nanone ministeri y’uburezi yazanye itegeko mu mashuri yisumbuye kugarura isomo ry’igifransa,aho ahenshi muri ayo mashuri isomo ry’igifransa ryahawe ikitwa amasaha abiri mu burezi,ni ukuvuga iminota 100 mu cyumweru.
Kugeza ubu miliyoni 890 z’abantu ku isi bakoresha uru rurimi rw’igifransa,aho umuryango uhuza ibihugu bikoresha uru rurimi ugizwe n’ibihugu 75,birimo 56 by’ibinyamuryango harimo nyine n’u Rwanda ndetse n’ibindi 19 by’indorerezi.Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango akaba ari umunyafrika,Abdou Diouf,prezida wa Senegal.
BONEZIMANA Emmanuel