Digiqole ad

Rwimiyaga: Umwana na Nyina barakekwaho kwica urw’agashinyaguro Ihene 33

 Rwimiyaga: Umwana na Nyina barakekwaho kwica urw’agashinyaguro Ihene 33

Nyiragicali yahise atabwa muri yombi na Polisi. Imbere ye hari imirambo y’ihene 33 zishwe.

Mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umubyeyi Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga ababwiriza yo kwica urwagashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest.

Nyiragicali yahise atabwa muri yombi na Polisi. Imbere ye hari imirambo y'ihene 33 zishwe.
Nyiragicali yahise atabwa muri yombi na Polisi. Imbere ye hari imirambo y’ihene 33 zishwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko izi hene 33, zarimo 16 zari zifite amezi zendaga kubyara, zishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ariko ngo amakuru yaje kumenyekana mu ma saa yine (10h) z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo ba nyirazo bazishakishaga.

IP Kayigi avuga ko ubu bugizi bwa nabi bushingiye ku matiku, kuko ngo ari abantu bari bafite Ifamu (farm) zegeranye, ariko Nyiragicali akaba yavugaga ngo ihene za mugenzi we zirengeera zikajya mu ifamu ye.

Ku mugoroba wo kuri kuwa kabiri, Nyiragicali ngo yabwiye abashumba be bafata ihene 33 zari zarenze uruzitiro bazikingirana mu kazu kari mu ifamu ye, bazikubitiramo amahiri, bazijombagura amacumu, n’ibyuma munda y’amaganga, izindi baraziniga, bazica nabi cyane barangije bakingirana imirambo yazo muri iyo nzu.

IP Kayigi avuga ko banyiri ihene zigera kuri 80, ku mugoroba baje kubona hari izibura, batangira gushakisha.

Ngo babajije Nyiragicali niba ntazageze mu ifamu ye, yabasubije ati “Ihene zanyu ariko ziza gukora iki mu ifamu yanjye, izo hene z’uburondwe gusa. Ni mugende murebe ariko zimwe zanapfuye.”

Umuhungu na Nyina bombi bakekwa batawe muri yombi.
Umuhungu na Nyina bombi bakekwa batawe muri yombi.

Polisi yahise ita muri yombi Nyiragicali n’umuhungu we Mulisa bakekwaho gutanga amabwiriza yo kwica izi hene ubu bafungiye kuri Polisi ya Rwimiyaga.

Abashumba bakekwaho kuzica bo ngo baburiwe irengero. IP Kayigi avuga ko aho bazafatirwa nta rwitwazo rwa ‘Narashutswe cyangwa narategetswe’ bazaba bafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ibi ari akumiro kuko ubusanzwe buri muntu yagombye kuba ijisho ry’umuturanyi.,

Ati “Icyo utifuza ko cyakubaho ntukakifurize undi, niba ari umworozi akaba afite Ifamu irimo amatungo, nk’umunyarwanda yakibajije ngo ese ari njye bibayeho? We yakwifuza ko bigenda kuriya? Abantu bakwiye kwamagana imitekerereze nk’iyi.”

IP Kayigi asaba abantu gukura isomo muri ibi, bakumva ko niba ufite ikibazo, mu gihe utabashije kwicarana na mugenzi wawe ngo mugikemure, wakwitabaza ubuyobozi bukabakemurira ikibazo.

UM– USEKE.RW

47 Comments

  • aka ni akumiro ibi si ibyirwanda , uyu mugore numihunguwe babanze bishyure izo hene hanyuma bajye no mumategeko bahanwe iri nishyano

    • IYI NKURU NTABWO YUZUYE!
      “IKI KIBAZO HAGATI Y’ABATURANYI, CYATANGIYE GUTE? RYARI?”

    • Birababaje nukuri.ikibabaje kurenza nuko uyu mugore ari umukrsto yirirwa avuga Yesu koko ndabibonye abavuga ngo mwami mwami sibo bazamubona.nukumushakira aho atura wenyine kuko uretse ihene numwana atarabukiye iwe yamurangiza da.afite abazimu

  • Kwica amatungo urubozo ubigambiriye ni icyaha! Babiryozwe! Hariyongeraho ko ayo matungo atari ayabo!

  • Aka nakumiro nibazishyure nizahakaga bazibare bajye mubutabera bafungwe byibuze imyaka 5

  • Ariko se abantu nkaba bafite umutima nkuyu murda baracyaha koko? Ubu c bibamariye iki ko ni farm bavugaga birangiye batazayitunga?

  • Iri ni ishyano mba ndoga Ndengo! Abantu nkaba se Mana turacyabafite muri iki Gihugu. Mbabwize ukuri iri ni ishyano ryateye! Gusa uko byagenda kose, aba batanze amabwiriza babanze bishyure izi hene kandi kugiciro cyikubye incuro nke 5 kugisanzwe, hanyuma bakatirwe igifungo nk’icy’uwishe umuntu kuko ndabona basa nkaho babuze ba nyir’ubwite, nabo bababonye babarangiza. Bafite umutima mubi gusa. Bifitemo n’ingengabitekerezo uko byagenda kose! Abantu nkaba ntitubakeneye. Ubu se umunyarwanda yazatera imbere gute koko. Banasuzumwe barebe niba atari abasazi ariko.

  • Hari abantu wagira ngo batishe igihumeka icyo ari cyo cyose baciye urwuho ntibasinzira.

  • Uyu mukecuru numugome birenze ukwemera, nibamufunge + yishyure ziriya hene yongeyeho izo zari zihatse inshuro 10 kubera ko nazo zari kuzabyara izindi!! Ubundi ashireho indishyi yakababaro.

  • ni danje imana izatubaza byinshiiii

  • Aha ubu ni ubugome bw’ indenga kamere bakeneye no kwihana peee!!!

  • Ubuse koko !!!!!!!!!!!!! njye mbuze icyo ndenzaho nukuri . mbega umukecuru wumugome!!!
    ndumva ngize umujinya kandi ntari bumubone. ayayayay sha.

  • Ntibisanzwe pe !Ifamu yabo ngirango irahinduka iya ba nyirihene kuko rwose indishyi ni ndende kandi bano banu mumyaka y’ubukure bwabo bashobora kuba barishe byinshi ndetse n’abantu benshi kuko ibi bishobora kuba byabereyeho kugirango ubugome bwabo bugere ku iherezo ! Twaretse gusinda amahoro bana b’u Rwanda ! Umurengwe usiga inzara. Domage morale ubwayo igomba kurenga agaciro k’ihene kandi twizere ko urwo rubanza rutazatinda gucibwa kandi ruzabere aho icyaha cyakorewe pe !

  • ejo bazaba babarekuye.Erega babikora baziko batafungwa ngo bakatirwe.Baba bizeye izindi mbaraga.

  • Aliko se ubwo abo bicanyi uwabatuza bonyine! Tekereza uwo mukecuru ntaho ataniye n’interahmwe zicaga abantu n’amtungo. ASgaje kwica abantu! Nakanyagwe ayo matungo!
    Icyo gihungu nacyo nigicucu! Ubwo bumvaga bitazamenyekana! Abashumba ntaho bataniye na ba nyirabuja. Barasebye bikabije! Nibabafunge aliko izo hene zabo babanze bazishyure bariya biciye izabo.
    Ese uriya mu mapingo ni Nyiragicari ko mbona ari moto? Basebeje umulyango n’inshuti!
    N’ibisambo,abagome n’abanyashyari, ntarukundo muribo. Es ntabandi Nyiragicari afite?
    Ziriya hene nta nubwo zaribwa kuko bazishe nabi! Tekereza ko hari izahakaga! Police yaragowe ibona byinshi bibi! Mwihangane Police! Njye nabanza nkabikubita inkoni y’ikiryohera nkabona kubifungaaaaaa!

  • Nyamara uyu mugore n’umuhungu we buriya bari barajujubijwe hashira igihe kirekire. None se wumva baragiye gukora biriya batari bamaze igihe bataka?

    None se mu ihene 80 kugirango icyakabiri cyose hafi 40 zigende mu ifamu y’abandi, ntihagire uzigarura urumva hari uwari uziragiye? Kugirango ihene 33 zose zicwe nta mushumba uzumvise, bagategerezako zitaha bakazibura ni uko nta mushumba zagiraga, barashumuraga. Ifamu y’uriya mugore bari barayigaruriye bayikoresha ny’iyabo? Na we mumve burya yari yarabuze ruvugiro.

    • @Kazungu, nibyo ibyo uvuga arikoburiya nabo n’ubwo bahubutse bagakora amahano nkay’interahamwe ntatandukanyirizo, buriya banyirihene baribarabajujubije bashumuriza ihene zabo mw’ifamu y’umuturanyi kubera kumwiyenzaho. Aba rero buriya bagerageje kumenyekanisha ikibazo cyabo mubuyobozi bw’ibanze barabaringana ari nako nabene ihene babirataho, nabo bigeraho birabarenga bahita bakora ubugome. Niyo mpamvu umuntu agomba kujya abanza gufata umwanya wo kwibaza kukintu kikurakaje mbere yo guhubuka. Kubera imanza zitagicibwa mukuri niyo mpamvu abaturage basigaye bifatira imyanzuro ngo ikizaba kizabe. Ngaho Bayobozi n’abacamanza, namwe nimujye mwisuzuma neza ingaruka nk’izi ntizikajye zibaho kandi namwe muba mutera abaturage umujinya wo kutabakemuria ibibazo neza kandi mumucyo hakiri kare. Kandi abavuga ngo ntiyakagombye gukora nk’iby’interahamwe zakoze, koko ni nkibi zakoze, biragayitse birenze no gutekereza cga kwemera ariko nimumenye ko ubugome n’ubwoko n’ibintu bibiri bitandukanye. Mumoko yose habamo abagome bitewe n’umuntu uko aremye cga mu muryango yavukiyemo/yakuriyemo. Biteye isoni n’agahinda n’akumiro byose. Ntaruvugiro. Ariko n’ubwo ntari mukuru cyane, ibi bintu ntibyigeze bibaho na kera, ariko buriya se s’umuvumo ra cga se n’intezi zituruka kubantu baguye ku gasi babazereramo cga n’iki? Mana tabara, genderera imitima yabantu bahindutse ibisimba-bantu.

    • muri make urashaka kuvuga ko ibyo bakoze byumvikana!! Nibabibazwe kuko ubwo n’ubgome bw’indenga kamere byonyene no gutegeka ngo ZICWE RUBOZO ubwabyo biteye ubwoba n’isoni, ihene zifite irihe kosa kuburyo zasongwa zigakutwa amahiri ako kageni? kandi yari kwitura ubutabera buka murenganura niba yabona avogerwa! Hoya ibyo ntibikwiye umuntu ushira mu gaciro. Icyo utifuza ko bagukorera ntukagikorere abandi!

  • NONE SE MURWANDA HARACYABA ABANTU NKABA BAGIFITE UMUTIMA WAKINYAMASWA???? NJYE NDABABAYE KABSA. BURIYA NUKUVUGAKO IYO ATABONA IZOHENE YARI GUHITANA NYIRAZO. AHHAAAAAAA!!!! NDUMIWE ARIKO ABANZE YISHYURE AYOMATUNGO YOSE MAZE BAMUHANE.

  • uyu mugome NGO ni Nyiragicari da!!! Sintukana yakoze ishyano nk’umuntu wakabaye inyangamugayo, mugihagararo cye ntibimukwiye rwose n’isura ye ntibimwemerera . Ariko ntaho ataniye nabayobozi b’i Nterahamwe bategekaga abobayobora kwica impinja,gufomoza abatwite nk’izo hene zahakaga bazijomba amacumu mu nda ibyara koko uri umubyeyi?! mbega impuhwe nke!!!

    Imana izabiguhanire wamugome we utazajya udusebya. Nta mpfura zikoribyo baguhane bihanukiriye bibere nabandi urugero. kubona wigisha n’umuhungu wawe ubugome!! Sinkuzi ariko uragayitse cyane !!!!

  • uyu muryango uravumte

  • Nukururi birababaje cyane!!!

    Ubwose iyajya mubuyobizi Nina banyirihene bari baramujujubije kuko ihene nihene nyine, Wenda nabanyirazo ntacyo bari bitayeho bameze nkazo doreko zitunva, zirakubagana,zivunira ibiti mumatwi,ziriruka,zisakuza,zambaye ubusa busa ,zikwirimishwaro, ariko ntaburondwe zigira di ziranaryoha burya kubakunda twazingaro nagahore kazo!! Arikonone we!!!!!

    Mbonye zatubye cyane kubera amahiri namacumu ntawakoraho, nimwihangane banyirazo maze named mwabishi bihene MWe mujyanwe mugihome. Arinkanjye babashyiraho icyapa kivugango: Umusginyaguzi w’i wihene Ruharwa. mbaye haruwo nkomerekeje amvabarire Niko byunva. murakoze

  • Urutse ko biteye impungenge ariko mwibukeko nawe uri kwandika iyo umuntu aguteye umujinya ntube intwari ukareka ukakuyobora ukora bibi ikindi mujye mwibuka ibyo urwanda rwanyuzemo ese ugirango kuba warabonye imirambo 30 yabawe kubona iyi hene byagutera ikibazo? Cyangwa ubaye wrashoboye kubica kwica ihene biragoye se? Azahanwe bisobanutse ariko pls na banyiri ihene hazarebe uruhare rwabo. Wowe wumvuse iy nkuru umenyeko igihe uzemera kuyoborwa n umujinya ibirenze ibi byakubaho turi abantu Kandi ibigutera umujinya byo ntabwo bizabura kubaho.

  • Birababaje cane nibihangane

  • ibi birakabije kubona umuntu yica amatungo y,umuturanyi iyo ageza ikibazo kunzego zubuyobozi ntibari kugikemura koko?????

  • mana wee koko ibi tubyite iki ?????harimo ubugome bwindenga kamere babahane bikomeye babere abandi urugeru

  • Ibi bintu bigomba gusuzumwa neza, hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma. Ikibazo gisuzumwe ku mpande zombi kandi ku buryo bwimbitse. Harebwe impamvu nyazo zatuma umuntu w’umubyeyi nkuriya agera aho akora amarorerwa nk’ariya niba nta kindi kibazo afite.

    Ba nyirihene nabo bagombwa gukorwaho iperereza rihagije, bikamenyekana niba koko bari basanzwe bafitanye amakimbirane n’uriya mubyeyi, ndetse n’inzego z’ibanze zikabazwa icyo zaba zarakoze mbere kuri icyo kibazo niba cyari gisanzwe gihari.

    Mumenye ko abantu turemwe kwinshi. “L’homme/femme est un être complexe”. Hari itandukaniro rigaragaza abantu mu mitekerereze, mu myunvire, mu mibanire, mu misesengurire, mu myihanganire n’imyihanganirane, mu buryo bwo kwiyumanganya, mu buryo bwo gusabana, mu buryo bwo gushyira mu gaciro, mu buryo bwo kwifata cyangwa guhubuka, mu buryo bwo kubona icyiza n’ikibi,mu buryo bwo gupima uburemere bw’ikosa cyangwa bw’icyaha, mu buryo bwo kwiyumvisha inkurikizi cyangwa ingaruka z’icyaha, mu buryo bwo guha agaciro ibintu n’abantu, mu buryo bwo kumenya ubuzima icyo aricyo, etc…, etc…, etc…..

    “Ntitugatungurwe rero no kubona hari abantu bamwe bakora ibintu twiyumvisha ko bidasanzwe, kubera ko hari ubwo ubona n’uburyo babayeho ubwabwo budasanzwe”.

  • Niko Colonel, uti iyo ageza ikibazo ku nzego z’ubuyobozi uti ntibari kugikemura koko? Nturumva cga se kumva abantu barenganwa na zimwe murizo nzego uvuga? Buriya nabo barabigerageje ariko babonye ntaubumva bihitiramo kwihanira. Sinaba gusa bihaniye nabamwe murizo nzego barihanira umuntu agapfa nkanswe ihene. Yego ufite ubugome muriwe sibyiza, buri nzego zose hajye habaho kwisuzuma. Ibi bigaragaza nyine ko izo nzego ziba zaranze gukemua ikibazo mbere. Ese bene izo hene bo ntibagira ibiraro byazo? Nabo bazababaze impamvu ki bahoraga bashora amatungo yabo mukw’abandi. Mujye mubagarira yose. wabona ba nyirizo hene barasuzuguraga uwo mukecuru nyakamwe wibaniraga gusa n’umuhungu we bombi gusa bagasuzugurwa ngo ni banyakamwe ngo ntaho bazabarega cga bashakaga kubajujubya ngo bazimuke babatware iyo farm yabo. Ntawamenya kandi burya ngo ntakabura imvano. Utarara munzu iva ntumenya uko imva, imvura yaguye. Buriya babajije abaturanyi bavuga ukuntu uriya mukecuru yari yarajujubijwe nawe bigeraho bimurenga. Hari igihe umuntu ukurusha imbaraga akujujubya cga aziranye cga yaraguriye abakakurenganuye, nawe ukirwariza uko ushoboye da. Icyo mutazicyo, Umuntu burya ni mugari n’uwo kwitondera.

  • @ Mazira, yego ndakwemeye pe. N’ubwo ntakuzi ariko uwasoma wese ukuntu uba wanditse comment yawe irimo ubuhanga (professionalisme), ushobora kuba mubantu bameshe urimo pe. Ceci montre ta personnalité ou ta façon d’être. Uwakuzuza cga gukurikiza ibyo byose uvuze, abantu bagaruka kumurongo bataye mu nzego zose kandi (kuri twe abayoborwa n’abatuyobora). Merci quand même pour ce bon message bien transmis. Burya erega habwirwa abumva.

  • bazicisha amahiri !!? amacumu, bazijomba mu nda z’amaganga?
    ihene ntabwo zamenya niba i farm ari iyawe cg iyanjye, zo ziba zishakira ibyatsi, ndetse zishaka na zene wazo, nta mutima mubi ihene zigira.

    iyo foto ndabonaho ihene zazize ubusa, nkabonaho n’inyamanswa 2 zitagira umutima, nta muntu mbona kuri iyo foto.

  • NJyewe nubwo ntashigikiye iyicwa ry’izi hene, ariko banyirazo nabo birumvikana ko bari barazengereje nyir iyo famu yindi bamwoneshereza. tekereza guhinga imyaka yawe izagutunga, umuntu akaza kukurataho amatungo ye akayahura mubigori byawe byari bizagutunga yarangiza akakubwira koa amatungo ye aruta imyaka yawe? gusa aba bishe aya matungo bakabije muburakari, barikuba baritabaje inzego z’ubuyobozi, zakwnga ubatabara aho gusogota izo hene ahubwo bakaziroga gake gake mpaka zishize kandi banyiri ihene byari kuzabagora kugaragaza ko zarozwe. Burya uburakari sibwiza kuko iyo ukosherejwe ukihorera muburakari uhinduka umunyabyaha kandi arowowe victim. Umuntu nakuzungereza ntukazamutemagure, uzamurebe useke ariko nibigushobokera umuhunge nakomeza kugukurikira umuroge apfe ave munzira ugire amahoro kuko burya hari abantu babuza abandi amahwemo, wabahunga bakagukurikira aho uhungiye, abantu nkabo batava kwizima bagomba gupfa ariko icyiza nuko bicwa mubwenge

  • Tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire: abishe ihene ni abanyabyaha ariko nabanyirizo hene ni abanyabyaha kuko ntabwo imyaka y’abaturanyi ihindukamo ubwatsi bw’amatungo ya rubanda. Bose bazahanwe abishe ihene bazazirihe ariko nabanyrihene bazarihe ibyo ihene zangirije, ubw nibwo butabera bwubaka kubahana mubaturage ntawe ukandamijwe

    • ariko se wowe haraho wunvise ko izohene zahawe ibyo bihano boremereye kubera ko zari zibye cg zikonona imyaka ya Nyirashyano!! rekareka , Wenda zari zibye ibyatsi Imana yaremye byari mugisambu apana mu murima!!

  • Abavuga ko yari yarabazengereje si turi kumwe pe kuko ikibazo ntigikemurwa ikindi. Yego abantu babangamira abandi bitwaje icyo baricyo barahari rwose kuko nk’ubu nzi umugabo w’umupasiteri witwa MUBIRIGI wororera mu murenge wa Rukumberi mu kagari ka Ntove umudugudu wa Mugwato; ntatuma abaturage barya imyumbati; ariko inka ze ntirakorwa biriya nkaswe ihene zirishirizaga ubwatsi? Leta icyakora ihagurukire ibikorwa nk’ibi kuko birakurura amakimbirane afite isura mbi mu muryango Nyarwanda.

  • @ Kent, ariko ko twabonye ibyakorewe amatungo bikatubabaza, muriyumvisha noneho ukuntu abishwe muri 1994? Harya n’iyi nayita imirambo y’amatungo? Ariko nibyo, nikimwe kuko nibisimba birababara bikanataka n’ubwo agaciro atari kimwe, umuntu arahenze, afite agaciro kurusha amatungo. Ariko ubundi ko tutigeze twumva ukuntu Mukecuru n’umwana we bireguye, aho ibi bintu ntibyaba byarakozwe n’abashumba ariko bikitirirwa nyiri farm? None se kuki bahise bacika niba ataribo babikoze bashaka gusebesha nyirabuja? Muri byose ntawamenya ukuri impande zose zitarisobanura. Nabyo tubimenye ko umuntu yakora ikintu kibi kikitirirwa undi agamije kumusenya/kumugayisha. Ubundi se buri mworozi ntagomba kubakira ikiraro cy’amatungo ye iwe cga ahantu runaka yageneye kwororera amatungo ye aho kuyahura mukwundi? Yego murebe ibibi byakozwe ariko hanasuzumwa n’icyabiteye/Imva n’imvano. Maze n’ubuyobozi bw’ibanze bwaho burebwe kudakemura ibibazo mbere.

  • Birababaje pe!!!!!!!! Umuyobozi w’igihugu cyacu aracyafite akazi katoroshye ko kwisha.Abacamanza nibakore akazi kabo.

  • None se kuki mubapfuka mu maso? mujye mureka tubarebe rwose! !

  • Ikibazo kiri murwanda nuko hari abantu bigize utumana abandi bakitwaza icyo baricyo bagakandamiza rubanda, wajya kurega ikirego cyawe kigahonorwa, iyo bigenze gutyo nibwo ubona abantu batangiye kwihanira. Mugihugu ubutabera bukora akazi kabwo ibintu nkibi ntibyakorwa. Kugira ngo umuntu agere aho yica ihene 32 nuko aba yarazengerejwe akarega akabura umurenganura. NTIMUNYONGERE IGITEKEREZO

  • Yego ko!!!!!! iyi mitwarire iragayitse rwose iyo s’iyi Rwanda. mbabajwe n’igihano gito bahabwa baramutse bahamwe n’icyaha. “Umuntu wese, ku bw‟inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y‟undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”. Art. 436 paragph 2. Ubutabera bukore ibyabwo tuzaba tubyumva

  • Ahaaaa ntawamenya imana niyo ireba hoseeeeeee

  • BIRABABAJE GUSA TU NJYE DUKOMA URUSYO DUKOME NINGASIRE NTABWO URIYA MUKECURU YAPFUYE GUKORÀ BIRIYA MUREBENEZA NIGUTE IHENE 33 ZOSE ZAGENDA ZIKAGERA HARIYA BANYIRAZO BAHARI ?BIVUZENGO NABO SIBEZA BARIBARAMUJUJUBIJE AHUBWO BABIMUKORERA KUGIRANGO AZARAKARE AKORE IBIDAKORWA HANYUMA BIGARURIRE IFAMUYE GUSA SINAVUGANGO IBYURIYA MUBYEYI YAKOZE NDABISHYIGIKIYE?ARIKO MUSHUNGUYE NEZA NTABWO BIRIYA BUGOME YAKOZE BWARIKUBUSA GUSA ABAYOBOZI BAZASUZUME IMPANDE ZOMBI

  • Ejo tuzabona abo mwanga amasura mutayahishe. Mwe muhisha mudahisha n’Imana irabazi cyane rwose ntaho muzayicikira. Imisiyanyirabaze!

  • ngewe ndabona ari umwicanye wo mu rwego rwa kaminuza none se ukubise imbwa aba ashaka iki ? gusa nyiraya matungo nawe amenye ko ariya maraso yariya matungo ari nkaho araye murakoze

  • Aba bantu ni abagome babi cyane pe.Izi hene zazize ubusa kndi zishwe nabi.Aya maraso ntibazayakira.Gusa nubwo aba bantu bakoze amabi birashoboka cyane ko bene ihene bari barabazengereje.Hano mu Rwanda hari abantu bigize utumana cyane,bica bagakiza,batagira aho baregwa,rero iyo bahuye n’abantu babaswe n’umujinya barihorera. Ko aba bantu mbona bashoboraga no kwica umuntu ra!Abayobozi bacu begere abayoborwa.Ubugome burakabije.

  • Ibihano biraha hanze ntibihajyije ninayo mpamvu bakora ubugome uko bishacyiye

  • Ntacyo nabona mvuga kuko birandenze peeeeeeeeeeeeeeeeee gusa ibisigaye n’ibyinkiko nabashinja cyaha gusa abaturanye nabo bakorewe amahano mubashumbushe munabayagire

  • mana yanjyewe kombona ntahoduhagaze genocide ntirarangira mbega agashinyaguro ntakizere cyejohazaza abantubafite none dufite ibikomere byabaye namatungo barayashinyaguza nonese nibaubuyobozi bwohasi barananiwe ikibazo ntanzego zumutekano police iyo afata ihene akazijyaname kuri police bagacamande nyirazo ntibyarigukemuka kuki dushinyagura bahanywe KANDI bishyure nyirihene igihano cyokwihanira ntacyodufite aribwo ntabwo natwe twarikubabarira abatwiciye murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish