Mu 1998 Umunyarwanda yanywaga 6L z’amata ku mwaka. Ubu ageze kuri 59L, intego ni 120L
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama nyafurica ya 12 y’abakora ubworozi bw’inka n’abatunganya amata izabera i Kigali kuva tariki 31/08/2016, u Rwanda ngo rurakomeza guharanira kongera umusaruro w’amata. Ku kigereranyo ngo mu 1998 Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu z’amata ku mwaka, ubu ngo ageze kuri 59L ku mwaka, kandi intego nibura ngo ni uko umuturage wo munsi y’ubutayu bwa Sahara akwiye kuba anywa 120L z’amata ku mwaka.
Iyi nama izabera i Kigali itegurwa n’ihuriro nyafurica ry’aborozi b’inka n’abatunganya amata ryitwa ESADA, ngo izaba irimo abantu 700 bagamije kungurana ubumenyi no gufata ingamba zo kuzamura umusaruro w’amata muri Africa.
Jean Claude Kayisinga, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ugereranyije na kiriya gipimo gihari cy’uburyo Umunyarwanda anywa amata ku mwaka, hakiri urugendo rurerure kugira ngo u Rwanda rugere kuri 120L umuntu yakabaye anywa ku mwaka.
Gusa akavuga ko biciye muri gahunda za Girinka Munyarwanda na One cup of milk for one child, (inkongoro y’amata ku mwana) iyi ntego izagerwaho.
Ikigero cy’amata umunyagihugu anywa ku mwaka kibarwa hakurikijwe umusaruro w’amata mu gihuguk ku mwaka n’abagituye.
Mu mwaka wa 2000 umusaruro w’amata wari mu Rwanda ku mwaka wari toni 50 000 ubu ngo ugeze ku kigero cya Toni 710 000 ku mwaka.
Florence Tumusime uyobora ihuriro ESADA avuga ko ubu bari kwibanda ku guteza imbere aborozi b’inka baciriritse kugira ngo umusaruro wabo ubagirire akamaro bo n’imiryango yabo.
Tumusime avuga ko muri iyi nama abazayitabira bazungurana ubumenyi, bagasangira ikoranabuhanga bakoresha iwabo mu kongera umusaruro w’amata.
U Rwanda rwo ngo ruzamurika umusaruro wabonetse muri ziriya gahunda zo koroza Abanyarwanda no guha abana amata ku ishuri ndetse ngo no kuba igiciro cy’amata kiri hasi mu Rwanda ugereranyije no mu bihugu byinshi bya Africa.
Aborozi b’Abanyarwanda na bo ngo bazungukira muri iyi nama ubumenyi mu kongera umusaruro wabo babuvanye ku bazayitabira.
Amata ni ingirakamaro ku buzima bwa muntu kubera intungamubiri ziyabamo, akaba akarusho ku bana bato.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
32 Comments
Muri 1986 umunyarwanda yanywaga 6l z’amata,ubu anywa 69l ku mwaka?Uwandusha ubumenyi yansobanurira uburyo bapimye icyo kigero!
Hhhhhh!!!!!! rimwe na rimwe ibi byegeranyo nubu bushakashatsi hari igihe mbwibazaho nimpamvu yabwo nkicecekera. Imana ige ibababarira gusa
Imibare ya FAO mu mwaka wa 2014, yerekana ko mu rwego rw’isi buri muntu yanywaga impuzandengo ya litiro 54 z’amata mu mwaka. Ubwo Umunyarwanda amurenzaho litiro 15 ku mwaka. Umunyamerika yanywaga litiro 78 ku mwaka. Arusha umunyarwanda ho litiro 9 gusa. Naho nko mu rwego rw’Uburayi, buri muturage w’Ubuholandi buzwiho kuba indongozi mu bworozi bw’inka zitanga amata, yanywaga litiro 144, Umunya Irlande litiro 126, Umunya Finlande litiro 123, Umudage litiro 59, umufaransa litiro 54, Umusuwisi litiro 54, Umubiligi litiro 53.59, Umunya Hongriya litiro 53, Umutaliyani litiro 50 litres. MU YANDI MAGAMBO, ABANYARWANDA BANYWA AMATA MENSHI KU RUSHA ABAFARANSA, ABADAGE, ABASUWISI, ABABILIGI N’ABATALIYANI, kandi impuzandengo y’umusaruro w’amata muri biriya bihugu kuri buri nka ikamwa ukubye uwacu inshuro ziri hagati y’icumi na 25. Tukarenga tukagira 38% by’abana bagwingiye kubera kurya nabi, na 45% by’abaturage muri rusange bafite ibibazo by’imirire mibi. Muradushushanya mugakabya rwose. Duhisha ubukene bwacu ngo bitumarire iki, twirarira ku bo duhora dusabirizaho inkunga ngo bitange iki?
#@ safi iyaba abantu(abanyarwanda) bose bumva ibintu nkwawe@# izi ngirwa bayobozi ntibakaturagiye buka.reka nkwereke impamvu abayobozi bacu bahisha ubukene bwabaturage babwo: 1. Iyi gahunda yagirinka munyarwanda ni inkunga duhabwa naba banyamahanga. igihe baza kubaza icyo inkunga zakoreshejwe ngako akamaro kizi raport. 2. Kuvugako abanyarwanda banywa amata menshi, nugushaka kugaragaza ko inkunga yakoreshejwe neza, noneho babonereho gusaba iyindi berekanako iyambere bayikoresheje icyo yari genewe. Muri make rero izi report ntabwo Ar’abanyarwanda zigenewe.
Ntabwo nkize kandi ntabwo nkennye ariko umuntu nziko ari umukene iyo ambwiye ngo arakize mpita musubiza ngo urakize rwose
@Safi
Reka rero nkubwire,
Njyewe nkunda gusoma Umuseke kenshi kuko at least bo bandika inkuru mu buryo bufututse kurusha abandi, nkunda kandi kubona utanga ibitekerezo wisanzuye. Ariko guhera uyu munsi maze kubona ko uri NEGATIVIST nta kintu kiza ubona kuri policies z’u Rwanda. Yego ni uburenganzira bwawe rwose ariko njyewe ubwanjye ntabwo mbona ari ibintu byiza guhora ikintu cyose cyose kivugwa ku Rwanda hari umunyarwanda ukibona muri Negative side, ntabwo biba bisanzwe, soit igihugu cyose kiba gifite policies mbi gusa cg se wowe uba wifitemo kubona ibibi gusa gusa.
Ku bw’ibyo rero, ndasaba Umuseke, nk’ikinyamakuru dukunda cyane kongera gushishoza kuri comments z’uwiyita Safi, ubuyobozi bw’Umuseke bukareba niba ari Policies zose za Leta y’u Rwanda zifite ikibazo nk’uko we aba abigaragaraza, cyangwa se ari SAFI ufite ikibazo.
Niba ari Policies zose z’u Rwanda zifite ikibazo nk’uko Safi aba abigaragaza, ese u Rwanda rwaba rugeze aho ruri aha? Ese cyaba aricyo gihugu umuntu yisanzuramo kugenda nijoro kurusha ibindi muri Africa, cya gatandatu ku Isi, ese cyaba aricyo gihugu cyagize iterambere ryihuse mu myaka 15 ishize nk’uko report ya UN Human Development yabivuze? Ese cyaba aricyo gihugu cyagize kuzamuka k’ubukungu kuri consistent mu myaka 10 ishize (World Bank report)? None se koko ibintu byose ku Rwanda birapfuye nk’uko Safi ahora abigaragaza?
Niba rero hari ibikorwa byiza byagezweho kandi ngira ngo n’Umuseke ujya ugaragaza, hakaba hari n’ibibazo byinshi igihugu gifite nabyo Umuseke ujya ugaragaza. Ibyo byose SAFI akabikomatanya akabivuga nabi ko igihugu kimerewe nabi, ntabwo akwiye guhora ahabwa ijambo kuko ayobya benshi nawe.
Nk’ibi avuga ngo FAO bya 2014, ni ibinyoma byambaye ubusa, FAO igaragaza ko mu 2015 ikigereranyo cy’umusaruro w’amata mu bihugu ku mwaka wari umeze utya;
550 000 tonnes sub-Sahara Africa
1 250 000 tonnes Latin America
2 170 000 tonnes Industrial countries
Uhereye kuri iyi mibare, u Rwanda ruvuga ko rubona toni 710 000 ku mwaka, ni range ishoboka cyane ugereranyije n’iriya mibare, hanyuma ugakora igereranya ry’uko umuntu yaba anywa amata ku mwaka, urasanga ziriya 59L bavuga zishoboka rwose.
Ariko urebye umusaruro w’amata ava mu bihugu biteye imbere (Industrial countries) birimo na biriya SAFI avuga ukagereranya n’umusaruro w’amata bibona urahita ubona ko SAFI abeshya, abeshya agamije kwanduza igihugu cye gusa kubera gupinga bimurimo gusa.
@SAFI ndagusaba guhindura imyumvire yawe na comment utanga hano, ukagaragaza ibitagenda rwose nibyo biranakwiye, gusa ukirinda gukabya no kubeshya ugambiriye kurwanya gusa.
Ndagusaba kureka amarangamutima yawe mu gutanga comment BURI GIHE ziri negative. Ntabwo nkubwiye ngo ujya utanga comment ziri positive, oya oya oya, ndakubwiye ngo ujye utanga comments zaweuko ubishaka ariko wirinde gukabya no kubeshya nka gutya kuko ntabwo abasura Umuseke bose ari injiji zidahita zibona icyo uba ugambiriye.
@Umuseke ndabasa kwita kuri comments za Safi, niba atikosoye ndabasaba ko adakwiye gukomeza guhabwa urubuga.
Mbibasabye nk’umusomyi kandi unakunda ikinyamakuru cyanyu kurusha ibindi byose byandikirwa hano mu Rwanda.
Murakoze
ESe muvandimwe Iragena,
kuki wumva ko ari wowe ukunda igihugu wenyine? Ibi nanbyo byo kumva ko utabona ibintu kimwe nawe adakunda igihugu cye nitutabyitondera bizoreka igihugu.
Ninde wakubeshye ko iterabwoba ryubaka? Ndagusaba uvanemo indorerwamo z’ubwishongore wambaye urebe kure umbwire niba hari uwarushije Mobutu, Khadafi, Sadam Hussein n’abandi banyagitugu babayeho gukanga bamwe mu baturage babo. Wabonye ibyabaye igihe babeshyaga abaturage ko Demokarasi bayibazaniye?
Kuki wumva ko kwerekana ko mu mibare itangazwa harimo kwibeshya cyangwa se kubeshya ari igitanganza? Ubu se twabwiwe inshuro zingahe ko ubushomeri ari munsi ya 3%? ejo bundi INSR iti ni hejuru ya 12%, munteko abadepite babaza abashinze gushakira urubyiruko icyo rwakora, MIFOTRA iti birenze niyo 12% ya INSR.Ubu se ntusoma induru z’abaturage bavuga uko bashyizwe mubyiciro by’ubudehe bitari ibyabo bityo bakaba barananinwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza? Ubu se kuba ubwisungane mukwivuza butarenze 55% ntacyo bikubwiye mugihe tubwirwa ko u Rwanda rudafite abakennye benshi?
Singambiriye kukwereka ko hari byinshi bivugwa bitari ukuri ni uburenganzira bwawe bwo kumira ibivuzwe byose ari rekera n’abandi uburenganzira bwo gushungura ibivugwa kuko wabishaka utabishaka u Rwanda ni igihugu cyacu twese ntawe uvanyemo undi.
@Iragena urakoze cyane kubwiyo nama uduhaye! uyu muntu witwa safi nanjye njya mwibazaho bikanyobera! ngo nta cyiza nakimwe abona ku Rwanda!! wa mugani wawe umuseke warukwiye kubitekerezaho ukareba umwanzuro wafata kuko nubwo mu Rwanda twemera uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko uyu witwa safi ubonako agamije gupinga ibikorwa bya leta y’u Rwanda byose! umuseke mukurikirane neza mutazaba inzira inyangarwanda zicishamo ibitekerezo bibi byazo!
Iragena we waramutse?Muvandimwe va ku giti dore umuntu!Uvuze ko nyirurugo yapfuye si we wamwishe kandi ngo”aho kwica Gitera uzice ikibimutera”!Ikibazo si SAFI!Umuseke usaba ngo ntugahitishe ibitekerezo bye kuki se ibyawe babireka bigahita?Twubakane kandi ngo”utazi ubwenge ashimwa ubwe”!Gira amahoro!
Uribesha cyane musore; none se nibamuvanamo biramubuza kugumana ibitekerezo bye. Biteye isoni ko umuntu muri 2016 yatera ubwoba abandi ntanicyo bamutwaye rwose.
@Iragena, umujinya n’ibisobanuro byawe nabyumvise kandi ngiye kwikubita agashyi. Ariko hari igisobanuro kimwe ntumvise mu mibare waduhaye: Ngo umusaruro w’amata wa Sub-Saharan Africa wari toni 550,000 muri 2015, naho u Rwanda rubona toni 710,000? Ubwo se u Rwanda ko mbona rwaba rufite umusaruro uruta uwa Sub-Saharan Africa ruherereyemo? Ku bijyanye n’umusaruro w’amata mu bihugu byateye imbere, uravuga ko ari toni 1,250,000, nyamara nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zonyine zitanga umusaruro urenga toni 90,000,000 ku mwaka (reba kuri iyi link n’ubwo imibare yayo igeza gusa muri 2013: http://dairy.ahdb.org.uk/market-information/supply-production/milk-production/world-milk-production/#.V77h_hJ8B7k). Wakosora hatagira umusomyi wibwira ko wabeshye, kandi kwibeshya bibaho. Ariko nk’uko ubimbwiye, ubutaha nzihatira kujya mfata umwanya wo gutaka n’ibigenda, mu mibare ifatika, no mu kunenga ndeke imibare yivugire nta comments zindi nyigeretseho.
Gukosora: Nari nasomye litiro 69 ku mwaka umunyarwanda anywa. Nimunabarira kuri litiro 59 ubwo tunywa amata angana n’ay’abadage ariko turusha abasuwisi, Abafaransa, ababiligi, Abanyahongriya, Abataliyani n’abandi benshi. Mu rwego rw’isi tukarusha buri muturage litiro eshanu z’amata tunywa buri mwaka. Nta gihindutse cyane n’ubundi turi ibitangaza.
Hahahhaha, Ubuse tunywa Amata cyangwa n’Amazi birirwa batugurisha.Naba nabakera banywaga make ariko meza.
ubu c muri Africa sitwe tuza imbere y’abandi?
Ariko safi ko mbona ibitekerezo utanga hano ku museke byose biba ari ugupinga gusa!? kuki se wumva ko tutarusha abo bazungu kunywa amata? wowe uri muri babandi bumva ko umuzungu ahora hejuru y’umwirabura! njye rwose ndashima gahunda ya leta ya girinka! yankuye ahabi! numvaga amata nkikintu ntashobora kubona ariko ubu ndanywa amata hamwe n’abana banjye tumeze neza! kandi hari n’abandi batanga ubuhamya nkubwanjye! amata yariyongeye mu Rwagasabo rwose! uwabihakana byaba arugupinga ibigaragara!
amata yo ntayo rwose,uretse ibikabyo
ibyo nibyerekana ko namwe mumaze kubona ko ubusambo bwanyu bugeze naho mubura ibyo mu beshya mugahimba ibintu nu mwana wimyaka 2 atakwemera,izo report nu kugirango aba baha amafranga yaza girinka bongere babizere noneho babahe izindi cash muhite mujya kugura amazu New york,London na Paris none ho twe abanyarwanda tukaba ibitambo ko tunywa aamata kandi na mazi kuyabona bisigaye ari intambara,ubwo kuvaho mwaririye ntabwo murahaga? ingoma zose nizimwe ariko iyanyu mu kubeshya murusha semuhanuka ni gute mujyaho mukavuga ko mu Rwanda nta nzara ihari ngo ahubwo hari ibiryo abanyarwanda nibo batazi kubitegura,noneho murabijambije muvuga ko namata hari,kandi abana bwaki ibamereye nabi ubwo nzaramba nayo irimo guca ibintu uretse ko nyine mwebwe mumena
imana ibahe ubwenge,abandi barimo gushaka uko bafasha abaturage no guteza ibihugu byabo imbere naho mwe mwirirwa muhimba ibintu mwarangiza mukabyamamaza kandi namwe muziko ibyo muvuga ataribyo.
ariko se ubwo murabona aba baha inkunga bazakomeza kuyibaha? mwakagombye kugabanya ayo mwiba kuko kubireka byo ntabwo mwabireka mugashaka uko mwateza imbere u Rwanda kuko umunsi umwe nabo bazarambirwa
erega ufasha umuntu ubona ufite nu bushake bwo kwifasha naho mwe kuva u Rwanda rwabaho rutunzwe ni nkunga ariko mwe umwenda mwarushyizemo ruzarukurikirana mpaka wagirango abarutuye bose nibi muga
murimo kwibwira ko murimo kubeshya abatera inkunga uRwanda nyamara ni mwe murimo kwibeshya ubwanyu
ABA BAYOBOZI NTIMUKIRIRWE MUTUBESHYA NKAHO ABANYARWANDA TURI INJIJI
amata? amavunja,bwaki,NZARAMBA…..nibyo bigiye kutwica. Muge mureka gutekinika. MUKOMEZE MUSABE AMAFR hanyuma mwirire kandi mwitwaza abaturage
Hahaaa, ngo turusha abasuwisi, Abafaransa, ababiligi, Abanyahongriya, Abataliyani n’abandi bensh kunya amata menshi ku mwaka ! yewe baragutekinika ariko nawe urakabije kubatamaza. Ubundi se bintu birimo uyu Florence urumva byaburana na tekiniki gute ? Mbiswa ma !
Haaaaaaaaaaaaaa ayo mata bavuga anyobwa na nde ra? Twese tuziko igice kinini cy’abanyarwanda gishobora kurangiza umwaka ntana litiro imwe y’amata babonye, none ngo litiro 59 kuri buri muturage!!! Uruzi byibura iyo kuvuga nyirantare na muriture! Mureke kutubeshya bigeze aho si byiza na gato.
Mfite utubazo, dushubijwe birambuye, twakwunganira ibivugwa muli iyi nyandiko:
– Harya ingo zo mu rwanda zitahamo nibura inka imwe ( muli %), ni zingahe?
– Harya i Litiro y’amata kw’Isoko (cyangwa k’Ikaragiro ), igura amafaranga angahe ?
– Harya Umushahara w’Ifatizo, ugenewe umukozi usamzwe ku munsi ni amafaranga angahe?
Uwansubiza kuli utu tubazo yaba ambyaye!
Mu bihugu twereka igihandure mu kunywa amata, usibye ibyo Safi yavuze, harimo nk’Ubushinwa buhagaze kuri litiro 30 ku mwaka ku mushinwa, Uburusiya umuturage atarenza litiro 40 ku mwaka, n’ibihugu bya Latin America, usanga ibyinshi nka Brazil, Argentina na za Mexico zitageza kuri litiro 50 ku muntu ku mwaka. Turi indashyikirwa pe pe pe!
Gusa nshimishwa nuko dufite abanyarwanda nka safi badapfa kugotomera ibinyoma! tekereza ngo urwanda rurusha ababiligi n’abafaransa kunywa amata, ariko buriya mwaba muzi inka zo mububiligi n’izo muburansa? ùmwaba muziko ubufransa bukora amoko arenga ibihumbi bitatu bya fromage mugihe murwanda bakora bubili gusa nabwo bigioshijwe n’abaholandi!! Nakoze muby’ubworozi mubulaya ariko inka yabo imwe ishobora gukamwa litiro 60 kumunsi, mugihe iyo murwanda hari ni’gihe idakamwa litiro imwe, inka z’ibulaya baziha za soya, ibigori, ingano, mugihe iziwacu rirya umucaca gusa, kandi inka y’ibulaya iyo itatse igicurane muganga araza akayinyuza mucyuma akayivura nkuvura umuntu, mugihe iziwacu zirwara nk’ibiti, ubwo se zakamwa kurusha izibuklaya gute? abafaransa n’ababiligi mugitondo baata petit dejeuner y’ibinyampeke ivanzemo amata( céraales au lait) kumanywa bakarya umugati usizeho margarine cg beure cg fromage, kandi byose bikorwa mumata, mugihe murwanda abarya fromage n’absiga umugati cg abawubona ari mbarwa, abeshi birira ikijumba kimwe kumunsi ariko muti urwanda rwahise kubihugu by’ibulaya, kwirarira ntacyo bizabagezaho, kwigereranya n’ibihugu by’ibulaya byaduanze guera imbere ntacyo bizatumarira, ahubwo twkagombye kwemera ko turi abakene tugaharanira kuba abakire, naho niba tukiri abatindi tukiyumvamo ko twateye imbere nukuvuga ngo ntambaraga tuzigera tushyira muterambere kuko bivuze ko twageze iyo tujya
hhhhhhhhhh!!!!! 59L birasekeje kdi biranababaje Uzi ko kubera umuvuduko dufite icyegeranyo cyubutaha kizasanga. tuyabogora kurusha abandi!!!!
Nibyo ayo mata arranywebwa kandi ni byiza cyane leta ikomerezaho.ahubwo 1986 abanyarwannda banywaga ubushera litiro amagana Ku mwaka!!!
@SAFI we nibakureke ufite uburenganzira bwo kuvuga uko ubona ibintu ntabwo ari ihame ko abantu bose bagomba kubona ibintu kimwe akariho karavugwa.
Safi atanze umusanzu ukomeye,niba yanenze abantu babeshya agatanga nibimenyetso,ubutaha bazikosora ! uzi kuzinduka uri muri group imwe nubuholandi ku mata !! igihugu giha isi yose Nido na za fromage !!
#Iragena nta mpamvu n’imwe mbona ifatika yatuma UM– USEKE ureka guhitisha igitecyerezo cya SAFI! N’ibiri amambu wanahitishije icyawe kireshya na kirometero!Kandi ibyinshi wanditse siko binyura bose! Kuvuga ngo Safi YANDIKA COMMRNTS ZIPINGA ninde se wakubwiye ko abakunzi b’umuseke ariko bose babibona?! Wowe udapinga ubwo ukoze iki? Ntupinze igitecyerezo cya SAFI?! Tubikujijije urumva tutaba tuguhohoteye?!
Harabatinya amata ngo abatera diarrheee haaaaaaa jye kumunsi mfata byibuze 2 litres
Ninge Mutuzo rwa Gashirabake watanze “commentaire” ya mbere kuri iyi nyandiko nshaka gusobanukirwa!Byibura impaka zabaye zatumye nsobanukirwa!Gusa ngaye umuseke.com kuko mwahinduye “titre”!Hariya mwanditse “1998”mbere hari”1986″!Murumva ko usoma iyi nkuru uyu munsi ntiyasobanukirwa!
Comments are closed.