Buravani ari mu bahanzi b’abahanga maze gukorana nabo- Producer Bob
Burabyo Yvan cyangwa se Buravani mu muziki, n’izina ririmo kotsa igitutu abandi bahanzi basanzwe bakora injyana ya R&B mu Rwanda kubera ubwiza bw’indirimbo arimo gukora zikunzwe n’abantu benshi. Producer Bob avuga ko Buravani ari umwe mu bahanzi badakunze kugorana muri studio.
Uyu muhanzi mu ndirimbo zitagera kuri enye gusa amaze kumvikanamo, nta wushidikanya ko adafite impano yo kuririmba cyangwa se ngo habe hari icyo anengwa yaba mu buryo bw’imyitwarire cyangwa se imiririmbire ye.
Ibi ngo bishobora kuba byamufasha gukomeza kwitwara neza ku buryo benshi mu bari bamaze kugira izina mu njyana ya R&B mu Rwanda ataborohera.
Bob yabwiye Umuseke ko mu bahanzi bamaze kumuca mu biganza nta n’umwe uramworohereza akazi nka Buravani. Ko ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko we adahuje n’abandi.
Ati” Buravani njye sinzi uburyo akora ibintu bye. Kuko ni wa muhanzi buri mu producer wese yakwifuza gukorana nawe.
Hari ubwo uhura n’umuhanzi uje gukoresha indirimbo nawe ukumva ufite ikimwaro cyo kumufata amajwi ‘record”.
Producer Bob akomeza avuga ko nubwo amaze gukorera abahanzi benshi, ariko amaze guhura n’abahanzi babiri barimo Yvan Buravani na Jules Sentore batajya bamugora.
Buravani ni umwe mu bahanzi biyandukira indirimbo abakanaziririmba bitandukanye cyane n’aho usanga benshi bazandikirwa gusa ntibashake ko abazibandikiye bavugwa.
Mu kiganiro na Umuseke, Buravani yavuze ko ibyo arimo kugenda ageraho atari ubushobozi bwe. Ahubwo ari abamwereka ko ibyo akora bifite agaciro kuri bo. Bityo ko nawe agomba kujya abakorera ibyo bamushakaho.
Ati“Sinajya aho ngo niraree!!!!Kuko uyu munsi wenda ndakunzwe ariko ejo hazaba haje undi. Icyo ndeba ni uburyo abo nkorera bafatamo ibikorwa byanjye.
Ndi aha kumva inama zose bazangira kuko nifuza kugira aho ngera ndetse nkanahageza umuziki w’igihugu cyanjye muri rusange”.
Yvan Buravani uhereye kuri ‘Majunda’ yakoze muri Gicurasi 2015, kugeza ku yo aherutse gushyira hanze muri Kanama 2016 yise ‘Ninjye nawe’, nta ndirimbo arumvikanamo idakunzwe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bob pro turagukunda komerezaho
Mwana Bob ndabizi ntatubeshye niwe umwandikira jyewe nabihamya