Digiqole ad

I Rusororo, iwabo w’AbanyaKigali benshi hari kuzura vuba!

 I Rusororo, iwabo w’AbanyaKigali benshi hari kuzura vuba!

Imbago z’irimbi Umuseke weretswe n’umwe mu bakozi b’irimbi

Irimbi ry’i Rusororo mu karere ka Gasabo niryo ubu rishyingurwamo abanyaKigali benshi, iri rimbi mu myaka itanu gusa rishyingurwamo bigaragara ko rigeze hafi muri 1/2 rishyingurwamo. Leta ikaba yo yarameze kwemeza uburyo bushya bwo gushyingura imibiri itwitswe. Igiciro cyo gushyingura n’ubutaka buto ni bimwe mu bishobora kuzatuma buriya buryo bushya hari ababwitabira.

Irimbi rya Rusororo riri mu murenge wa Rusororo ryafunguwe muri Nzeri 2011, rigiye kumara imyaka itanu
Irimbi rya Rusororo riri mu murenge wa Rusororo ryafunguwe muri Nzeri 2011, rigiye kumara imyaka itanu

Amarimbi ya Remera na Nyamirambo yaruzuye irimbi rya Busanza naryo urebye ryaruzuye. Umuseke wasuye irimbi rya Rusororo, gusaba amakuru ku ngano yaryo n’ibindi byose ni ukwandikira Akarere, ariko n’iyo witegereje amaso araguha.

Ubusanzwe iri rimbi ryafunguwe muri Nzeri 2011 riri ku buso bwa Hectares 12, umuntu umwe ashyingurwa mu mwobo wa 1,4m zubujyakuzimu na 60cm z’ubugari. Rifungurwa amakuru yatanzwe ni uko rifite ubushobozi bw’imva 14,000 bigateganywa ku rizuzura mu 2029.

Ubu urebye umuvuduko ririho mu kwakira abapfuye n’umuvuduko w’abaza gutura mu mujyi wa Kigali (benshi ari naho bashyingurwa), ukanareba amashusho y’aho irimbi rigeze nyuma y’imyaka itanu gusa ryakira abapfuye ubona ko imyaka 18 bavugaga ko aribwo rizaba ryuzuye (uhereye 2011) ari myinshi cyane.

Nyamara no gushyingura muri iri rimbi n’igiciro cyabyo ntabwo cyoroshye, abahakora babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko hari ibyiciro bine, ikiciro cy’abakene rwose bishyura 15 000Frw ku mva yo hepfo kandi nto cyane, cyane cyane y’abana, 35 000Frw ku mva nayo yo hepfo naho hajya abakene bagashingaho umusaraba gusa.

Ibindi byiciro bibiri kimwe ni imva bubakira 200 000Frw y’abaciriritse, n’imva yishyurwa 750 000Frw y’abantu bishoboye rwose. Hari kandi n’umwihariko w’ahazitiye haruguru hafi y’umuhanda hashyingurwa abayobozi ku nzego nkuru z’igihugu.

Ibi ntabwo bivanaho ko iri rimbi rihora rihuze ryakira abapfuye, abahakora bahorana akazi kandi nabo bikababeshaho. Buhoro buhoro riragenda risatira imbibi ritagomba kurenga.

Imbago z'irimbi Umuseke weretswe n'umwe mu bakozi b'irimbi
Imbago z’irimbi Umuseke weretswe n’umwe mu bakozi b’irimbi

Amahitamo arahari    

Si i Rusororo gusa, n’andi marimbi amwe namwe mu bice by’imijyi mu Rwanda agenda yuzura, ibiciro byo gushyingura biri hejuru, imihango yo guherekeza uwapfuye ihenda imiryango…gusa amahitamo arahari, Leta yemeje uburyo bushya bwo gushyingura.

Ubutaka bw’u Rwanda ntibwiyongera kandi buraturwaho bukanakorerwaho ibitunga abantu, abarutuye ariko bo bariyongera umunsi ku wundi, gusa ni nako bapfa kuko nta uzatura nk’umusozi.

Tariki 13 Gashyantare 2015  Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka  rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo. Ubu buryo ubu buremewe n’ubwo ibikoresho n’uburyo bwo kubikora bitaraboneka ngo binasobanuke.

Abanyarwanda baganira cyane iki kintu kuko kizaba ari gishya cyane kandi kitajyanye n’umuco wabo, gusa imibereho ya none ishobora gutuma hari abahindura imyumvire yabo bakayoboka buriya buryo bushya bushobora kutaza buhenze cyangwa bugoye nko gushyingura bisanzwe.

Ubu buryo nibutangira gukoreshwa, impaka zizaba nyinshi hagati yo kongera ubuso bw’amarimbi kugira ngo abanyarwanda bakomeze gushyingura uko basanzwe bagenza cyangwa gutwika imibiri y’abapfuye bagakoresha ubutaka neza bakabuzigamira abazaza nyuma yacu….

Iri rimbi riri mu murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo
Iri rimbi riri mu murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo
Riri mu byiciro bine, guhera hasi hari aha 15 00Frw kuzamuka kugera ku bayobozi bakuru n'abishoboye rwose
Riri mu byiciro bine, guhera hasi hari aha 15 00Frw kuzamuka kugera ku bayobozi bakuru n’abishoboye rwose
Uwapfuye bamushyira mu mwobo wa 1,4m/70cm ariko imva yose ishobora kugira 1,5m z'ubugari
Uwapfuye bamushyira mu mwobo wa 1,4m/70cm ariko imva yose ishobora kugira 1,5m z’ubugari
Abanyarwanda bazahitamogu gukomeza gushyingura uko bisanzwe cyangwa gutwika imibiri y’abapfuye bagakoresha ubutaka neza bakabuzigamira n’abazaza?
Abanyarwanda bazahitamogu gukomeza gushyingura uko bisanzwe cyangwa gutwika imibiri y’abapfuye bagakoresha ubutaka neza bakabuzigamira n’abazaza?

Photos © E.Mugunga/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

40 Comments

  • Mu buvumo, ku misozi ihanamye idakoreshwa, n’ahandi harahari kandi isi ntabwo yabaye ntoya kuva Yezu yaza kugeza ubu ntibigeze bavuga ko isi yuzuye ninyanjya zikuzura ! Mufungure ubwenge bwanyu murebe kure mwagure imitekerereze!

    • Nshuti yange ubwo buvumo uvuga bufite banyirabwo niyo misozi ihanamye ntahadafite nyiraho,
      Igitekrezo cyange niki;

      Rusororo nihasyirwe imachini zitwika imirambo, hanyuma umuntu ajye aza ahambe mumva nkibisanzwe nihashira umwaka (12 months) babone gutwika amagufwa yuwapfuye. kd bikorwe nabanyiri Rusororo. Aho gukorwa nabanyirumuntu.

      Icyo gihe byibuze umubiri wumuntu uba umaze gusubira mubutaka nagahinda kuwabuze uwe kaba kamaze kugabanuka (ab’amaze kubyakira).

      Hanyuma iyomva igatunganwa neza ikongera gukoreswa nabandi bityo bityo bityo….
      Naho nibitaba ibyo, Tuzisanga twabuze aho dushyingura ndetse bamwe batangire guta imirambo yababo mumavuriro.
      Ikindi abazadukomokaho twaba tubasigiye ikibazo cyingutu.

      Murakoze

      • Karangwa, you’re right ! Uri umuntu w’umugabo !

      • Reka reka nawe, ibaze gutwika ariko!! kukise batashyiraho itegeko yuko hacukurwa metero nkijana zubujyakuzimu kuri burinva, noneho hakabamo ibyumba cg bakajya bagenda bagerekeranya amasanduku ymirambo kugeza wamwobo was 100 m wuzura aho gutwika was. ubutaka nibunini ketetse niba harizindi nyungu zibyihishe inyuma . cg umuntu akajya ashyingurwa aho akomoka mubyaro nkuko byahoze kuva cyera nuko nahandi bimeze muri Africa.

        • Gutwika nibyo byoroshye kuruta kujugunya uwawe mu ishyamba impyisi zikamurya utararenga umutaru nk’uko mu mateka y’abanyarwanda byari bimeze kuko abasogokuru bacu ntibahambaga mumva! Gutwika bakaguhereza ivu ry’umuntu wawe ukaripfunyika mu kantu gato kaba zahabu, kaba feza, kaba umuringa, kaba icyuma kaba urubaho, kaba ibahasha,……kuko n’ubundi umuntu aba yapfuye, mbona byazakemura iki kibazo cyo kubona aho gushyingura ariko nanone no kugabanya cost igenda mu gihe cyo gushyingura. Gusa abahambyi bo baba babakoze ku nda!!!!!1

      • Rusororo nihasyirwe imachini zitwika imirambo, hanyuma umuntu ajye aza ahambe mumva nkibisanzwe nihashira umwaka (12 months) babone gutwika amagufwa yuwapfuye. kd bikorwe nabanyiri Rusororo. Aho gukorwa nabanyirumuntu.

        Kabisa kabisa… Gusa ababwirwa humva bake (abadeputes)

    • kabisa nibyo. uwo sumuco wabanyarwanda. ESE abo babivuga gutwika abantu , bazabanje bagatwika banyina nabase nabana babo bakaba intangarugero da!!!! ahaaa nzaba mbarirwa

  • njye numva habaho amahitamo, ikindi nuko babuza abantu kubakira imva, abantu bakajya bashingurwa muburyo nta ciment bubakishije hanyuma, nyuma y’Imyaka nka 20 ans imva itagishingurwamo bakaba bakongera gushinguramo, ikindi cyanyuma nuko hashobora kuba ibyobo rusange abantu bapfuye umunsi umwe bagashingurwa mucyobo kimwe, hakagenwa amasaha yo ngushingura, n’abantu bake baherekeza umurambo kuri muri muryango wabuze uwabo… ibyo gutwika buriya bizitabwirwa n’abake kubera umuco…

    • nangwa nawe sha uvuze neza ureke abashyigikiye gutwika ababo. Ndabasetse. Imivumo bazabona bazayikwiza he he. ESE Yesu iyatwikwa yarikuzuka? kuki abanyabwenjye bakers bavumbuye gushyingura mucyubahiro nka aba Egyptians bata twikaga di? Ubwo mwe abejobundi mubarushije ubwenjye.!! Njye ntawanjye nzemera gutwika

  • Hariya ni ho hatwibutsa ko hano ku isi twese turi abagenzi. Ndabona bose bakatirwa ahatageze kuri metero ebyiri kuri ebyiri n’igice kandi hari abari batunze za hegitari z’ubutaka n’amazu menshi cyane. Kandi ndabona irimbi ry’abifite bubakirwa amakaro ryaguka ku muvuduko umwe n’iry’abakene bashyingurwa mu mva zitubakiwe. Hariya kandi ushobora no kuhagira umuturanyi mutacanaga uwaka ku isi, kuko iyo bahakujyanye ntiwihitiramo aho ushyingurwa, ugenerwa aho bageze. Kandi nta mva n’imwe wafungura ngo usange barashyizemo cash yo guherekeza uwari utunze menshi kurusha abandi, cyangwa ngo uwambaraga zahabu nyinshi bazimwambike azirimbane i kuzimu. Buriya kugeza ubu abantu ntacyo baba bumvamo koko? Dupfa iki kuri iyi si ko twese tuzayisiga?

  • Umunyarwanda w’uyu munsi ashobora kumva ko gushyingura mu butaka aribyo byiza kuko ari ko yabisanze.

    Ariko umwuzukuruza cg ubuvivi bwe bwo mu myaka 100 buziba icyo wowe watekerezaga ukomeza kwangiza ubutaka bungana gutya ngo urashyingura uwapfuye utakigize icyo amaze.

    Azabona ko watekerezga imbere y’amano yawe gusa kandi wikundaga wowe wenyine n’abo ubona iruhande rwawe utigeze utekereza ku bawe bazabaho nyuma yawe.

    Nimureke duhindure ibitekerezo dushyingure mu buryo bwo gutwika imibiri, uwapfuye aba yapfuye ntakindi aba akimaze, agahinda n’umubabaro birashira ukawibagirwa n’iyo wamushyingura aho atazabora.

    Dufite igihugu gito cyane, uyu munsi wakwibwira ko ari kinini kuko ukibona ibyaro n’ibisambu binini, ariko tekereza mu myaka 200 cg 300 uhereye aka kanya, ese u Rwanda ntiruzaba rukiriho? abarutuye se bazaba bangana bate? u Rwanda se ruzaba rwariyongereye?

    Mutekereze kure banyarwanda mureke kureba bugufi cyane no kwirebaho mwenyine.

    Aha turi hari abandi kandi na nyuma yacu hazaza abandi. Umuseke murakoze kuduha umukoro wo gutekereza cyane

    • @Eric Ntamugabumwe we, ushobora kuba wibeshya, ushobora kuba utekereza ko ari wowe utekereza neza nyamara ahubwo imbere y’abandi n’imbere y’Imana ari wowe utekereza nabi.

      Reka nkubwire ko nta terambere na rimwe rizigera rikuraho umuco burundu, wenda imitekerereze y’abantu irahinduka bitewe n’iryo terambere n’ibihe bagezemo, ariko umuco nyawo ntaho burya uba wagiye, niyo wowe muri wowe waba wahinduye imitekerereze.

      Ikindi kandi, Imana yaremye isi n’ijuru (kuko njye nemera Imana) ifite ibanga ryayo rituma isi itazigera yuzura na rimwe ku buryo abantu babura aho batura cyangwa ngo babure aho bashyingura ababo bapfuye.

      Ibyo twe twitekerereza ni ibya “Muntu” nyine. Jya uzirikana ko Yezu Kristu waje ku isi nk’umucunguzi, igihe yapfuye batigeze batwika umurambo we, ko ahubwo bawushyinguye mu butaka mu (rutare). Niba Yezu Kristu wadupfiriye se bataratwitse umurambo we igihe yari yapfuye, kuki washaka ko batwika imirambo yacu twe abantu yacunguye??? Ibi mvuga wenda hari abakeka ko nta bwenge ngira, ariko ndagira ngo mbereke ko “gushyingura abapfuye” biri mu murage Imana Data na Yezu Kristu baturaze. Utabyemera ni uburenganzira bwe, ariko ijambo ry’Imana n’Imigirire y’Imana, n’ibyo Imana yakoze cyangwa ikora, bikwiye kuba urugero rwiza ku bantu.

      Ibyo Eric Ntamugabumwe avuga ngo mu myaka 200 cyangwa 300 iri imbere ngo abatuye u Rwanda bazaba bangana bate? Azi se nyine bazaba bangana bate, bashobora kuzaba ari benshi cyangwa ari bake (kuko ibyica ubuzima bw’abantu n’ibikiza ubuzima byose birahari muri iyi si turimo), ariko ndemeza ko muri icyo gihe abazaba bahari batazaba barataye umuco, wenda bazaba barahinduye imitekerereze iganisha ku guta umuco, ariko umuco ubwawo ntabwo uzaba waratakaye.

      • Bisate we ibyo uvuze nibyo Imana niyo izi byose kandi izabikora neza .

      • @Bisate, niwowe uvuzukuri abandi barihenda gusa. ibyo nukuri rwose Imana ntizatuma isi Yuzura aboyaremye babure ahobaba naho kubashyingura. Reka reka ntibizabaho. Iyo myuvire yogutwika niyohasi cyane !!!! Nyamara Imana yaraduhaye ubwenjye. Ababivuga Bari munteko bashobira gutekereza ko aribo banyabwenjye gusa bafata imyanzuro idahwitse kumuco wabanyarwanda. bazatwike ababo nabandi babishaka abatabisha babareke!!!! here birababaje rwose

    • Wowe wiyita bisate, ushobora kuba wibagiwe ko nawe uzapfa! Ese nubwo wibagiwe ko uzapfa wowe uwakubwira ngo nupfa bazagutwike wabyemera!! Ese wemera Imana cg!! Hanyu u Rwanda rumaze imyaka ama milliard nama mi miliard ubu nibwo abantu bagiye kuzura. Mujye mutekereza kandi mumenye ko Imana yazanye iyi systeme ntaho ihuriye namwe, kuko ntanagatonyanga munyanja nimigei nibiyaga mufite

  • Ku bijyanyye no gushyingura abapfuye nibyo haragaragara ikibazo cy’ubutaka buke mu Rwanda, ariko nanone ntabwo dukwiye kwirengagiza umuco kuko nta Munyarwanda n’umwe wakuriye mu Rwanda wakwifuza ko uwe wapfuye yatwikwa, uretse wenda amaburakindi.

    Byakabaye byiza Leta ishyizeho “policy” igaragara kandi isobanutse neza yo gushyingura mu marimbi, ku buryo wenda irimbi bashyinguyemo abantu mbere, rishobora kongera gushyingurwamo bushyashya nyuma y’imyaka cumi n’itanu (15 ans/15years).

    Biriya abantu bamwe bihangishije byo kujya mu irimbi bakubakira abapfuye amazu akoze muri “beton/concrete” bikwiye kuvaho. Bajye bashyingura umuntu bisanzwe kugira ngo nyuma ya 15 ans/15 years iryo rimbi mu gihe ryuzuye rizongere rishyingurwemo bundi bushya ku buryo butavunanye. None se niba abantu baza bakubaka za “betons/concretes” mu irimbi, bizoroha bite nyuma y’imyaka 15 kuza kumena izo “betons/concretes” ngo bashyinguremo bundi bushya??

    Ikindi kandi, biriya bakora i Rusororo, byo gucukura metero imwe gusa ibujyakuzimu hanyuma bagashyinguramo umurambo ntabwo aribyo, ntabwo bikwiye rwose, bakagombye nibura gucukura metero eshatu z’ibujyakuzimu, kugira ngo nyuma ya 15 ans/15years, nibaza kuhashyingura bundi bushya batazajya bataburura amagufa y’imirambo yahashyinguwe mbere kuko iri hejuru cyne.

    Rwose abanyarwanda dukwiye gutekereza bihagije kuri kiriya kibazo cy’amarimbi, tugashaka igisubizo nyacyo kandi gikwiriye tutabangamiye umuco nyarwanda ariko kandi tunazirikana ubutaka buke/buto dufite mu gihugu. Naho guhita twirukankira ngo “gutwika abapfu” nk’umuti w’ikibazo, ibyo byaba ari uguta umuco, kandi igihugu gitaye umuco kirarimbuka. Ariko ntihagire unyumva nabi, dore ko hari bamwe basigaye bavuga ngo “gutwika abapfu nibyo bikwiye gukorwa hano mu Rwamnda ngo kuko u Rwanda rufite VISION”

  • Mahoro uravuga ukuri.

  • @MAHORO, Njye nkunze ibintu byose uvuze icyampa Imana akampa kwicisha bugufi kerenza uko mbikora ubu! icyampa nkagera kurugero ishaka ryo kwiyoroshya ntekereza iherezo ryanjye.

  • Njye ndumva gutwika umurambo ntacyo bitwaye kuko nubundi uwagiye atagaruka ibyo kuvuga ngo umuco ? cyera abakurambere barateraga bakanyaga urwanda rukagenda rwaguka ariko ubu siko bikimeze ikindi sitwe bambere twaba tubikoze ni benshi babikora kandi bafite ubutaka bunini cyane ariko kuko batekereje mbere barabikora mureke rero natwe tureke guteza ibibazo abazadukomokaho naho ibyo byimyaka 20 cg 15? ubuc abapfa kumunsi nibangahe muriyo myakac haba hapfuya abantu bangahe? ahubwa byatinze.

    • @eugenie we, ibyo uvuga ngo hari ahandi mu bindi bhugu batwika imirambo ngo no mu Rwanda babikoze nta kibazo, rwose uratekereza nabi. ntabwo abo bandi babikora ari abanyarwanda, umuco wabo ushobora kuba ubibemerera, ariko twe abanyarwanda ntabwo umuco wacu ubyemera.

      • ntabwo mu muco w’u Rwanda harimo gushyingura mu butaka, ibyo si byo na gato, ni bwo buryo ba sogokuru bakoreshaga, gusa bishobora guhinduka bitewe n’igihe cg uko abantu babishatse. abanyarwanda tugomba kumenya icyo umuco uvuze.ubuse ko utigeze uresisita(resister) kuri change yo kwambara inkweto mu gihe cyera batambaraga!! twavuga se ko kutambara inkweto ari umuco wacu?reka daa, niba cyera u rwanda rwari rutuye n,abantu ibihumbi 500,000, bari bafite ubutaka buhagije, ejo se umwuzukuru wawe azagwe isari kubera ko ubutaka yakwiye guhingamo buzitsemo abantu bapfuye!!! abantu se bazahuke basige igihugu ari amarimbi bajye gushaka imirima tanzania cg uganda?? ariko muzi ko urwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere bituwe cyane ku isi?(popular density)

  • habeho guhitamo ku wapfushije umuntu,ariko ibiciro by’imva ntibizamurwe,kandi irimbi rimaze imyaka runaka ryaruzuye,hakorerwemo ibindi,ariko gushingura nkuko bisanzwe ningombwa

  • Ikibazo njye mbona ari Leta igifite, si ubutaka bwabaye buke, kuko birth rate iruta death rate, kandi ntabwo abariho ubu bari babura aho baba; ntabwo rero abapfuye bakabuze aho bashyingurwa.

    Cyakora kuko mbona abantu benshi mwatanze commnts hano mwibwira ko mwamaze kuba advanced mu mitekerereze. So, let me also give myself the liberty to stretch your mind a little bit with something as weird as the other option(s):

    [Kuki aho gutwika imirambo ahubwo itakorwamo ifumbire ! Gerageza kubitekerezaho, ugereranye gutwika ugasigarana ivu no gukoramo ifumbire uzakoresha mu buhinzi]

    Numara gutekereza kuri ubu buryo 3 (gushyingura-gutwika-gukora ifumbire) urahita wumva itandukaniro, wumve impamvu Abanyarwanda bashyingura, n’impamvu byakomeza gutyo cg bikavaho. After all, mbere y’umwaduko w’abazungu, ntibashyinguraga, ahubwo bajungunyaga mu gihuru, impyisi zikayitwara, cg se mu buvumo aho bwabonekaga; gushyingura mu mva twabyigishijwe n’ababiligi.

    • @Rugwe you have a little thinking there!
      Uravuze ngo : kandi ntabwo abariho UBU bari babura aho baba; ntabwo rero abapfuye bakabuze aho bashyingurwa.

      None se wasomye hejuru ibyo Eric yanditse?

      Ikibazo gihari wamugani ni ugutekereza ngo UBU. Kuki tutanareba inyuma yacu imyaka myinshi?

      Eric had a brain in his comment

    • @Rugwe we, urabeshye rwose ntabwo gushyingura mu mva abanyarwanda babyigishijwe n’ababirigi. Reka nkwibutse ko ababirigi bageze mu Rwanda muri 1919 nyuma y’intambara ya mbere y’isi basimbura abadage. Abo badage nabo bari barageze mu Rwanda muri 1892, nibwo umudage wa mbere Oscar BAUMAN yageze mu Rwanda.

      Kandi amateka y’u Rwanda atwereka ko habagaho imva zahambwagamo abami b’u Rwanda kuva ku ngoma Nyiginya. Kandi ingoma Nyiginya yatangiye mu kinyejana cya cumi na gatandatu (16e siecle) ni ukuvuga mu mwaka wa 1501. Urumva rero rwose ko watubeshye cyane. Nimureke kujya mufata abanyarwanda nk’injiji. Iyo utazi ibintu uraceceka aho kwiha amenyo ya rubanda.

      • Hanyuma se wumvise hari uvuga ko abashyinguye/ bazashyingurwa mu irimbi riri hariya i Remera kuri Stade cg hariya muri Camp Kanombe nabo bazajya batwikwa.

        Tandukanya amateka y’iyo ingoma-nyiginya uvuga (akenshi uzayasanga ari polical) uvuga yatangiye muri 1501 n’amateka y’abaturage basanzwe. Ushobora kuturangira aho wasanga amarimbi abanyarwanda ba mbere ya 1892 bashyinguragamo ? Ahubwo ni wowe wari ukwiye guceceka kuko nta mateka uzi na make uretse ayo wigiye mu itorero rya Rucagu.

      • Disiwe@ uretse kuvuga ngo aha naha hatabarijwe umwami runaka, watwereka ahahoze imva y’umwami koko?? nakurikiye amateka ariko nta narimwe ndumva uvuga uburyo batunganyaga aho umwami atabarizwa n’imiango bakoraga! ubindusha nyamuna azambwire! Dore i wacu ku mayaga hari umugani baca bashaka kuninura abatakaza akayabo k’imitungo mu guherekeza uwapfuyebati: “Irata miryango rihambisha i Jenda” (aha ni ku Mugina-Kamonyi hakaba hari kure cyane y’ingo kandi hari ishyamba ry’inzitane, n’impyisi rugeretse ariko!)

  • urugero,wapfushije umuntu mubaje kugutabara,umwe muri bo agafata INKONI agakubita umurambo aho muruhame rw’abagutabaye; byagushimisha cg byakurakaza,igitekerezo,hari imisozi idatuwe,itegurwe ibe ariyo dushyinguramo,ariko gupfusha umuntu agatwikwa mureba byabasigira ibikomere ndetse n’ihahamuka rikabije,Leta yongere yige kuricyo kibazo pe

  • Buri peuple igira umuco wayo mu gushyingura abapfuye. Kera mu Rwanda ntibashyinguraga, bataga umurambo mu gihuru impyisi zikirira.Mu buhinde nta n’ubwo batwikisha imashini, bashaka inkwi , bagashyiraho umurambo bagatwika, mu Burusiya baratwika bagaha umulyango akabiriti karimo ifu bakagashyingura mu nzu zabigenewe za étages, bagashyiraho agafoto bikaba birarangiye, ibindi bisigazwa bigomba kuba bihindurwamo ifumbire. Mu Rwanda rwacu abantu baracyatsimbaraye ku guhamba mu butaka, ariko vuba aha Leta yemeye ko bashobora no gutwika. Jye ndabona hakwiriye ko buri wese ahitamo uko bamushyingura, kuko twese tuzapfa, tujye duhitamo hakiri kare uko dushaka gushyingurwa maze tunabiteganirize (assurance), apana gupfa umulyango ugasigara uhangayitse. Njye mbona gutwika ntacyo bitwaye ariko ntibibe itegeko, umuntu akihitiramo.

  • Yego umuco ni mwiza ariko twareba n utaduha icyerekezo ubu c ko ntacyo twavuze ko abakobwa batakiba mugikari cg ngo birirwe murugo? Si wari umuco nyarwanda c? Ariko ntacyo bya tugezaho rero nimba gutwika imirambo bihendutse kuri buri umwe babikoresha kugirango abasigaye babeho kd aho kugirango hose habe amarimbi ngaho reba Rwabijojero nahandi,,,,ahubwo ubwo buryo ni sawa cyane

  • Ntabyo gutwika wapi, noneho umva ko abazimu babho bagatera benewabo, ababo batwitswe bagaruka bagurumana bamara abantu kubera umujinya kuba mwarabatwitse aho kuba icyubahiro cyabo bakagombye gushyingurwa neza mbese muburuhukiro bakigendera amahoro.

  • Ubundi se ibi byo gushyingura mu butaka n’imisarab mugira ngo n’umuco wacu? ibi byazanywe n’abamisiyoneri. Ubundi kera mu muco uko bashinguraga baregendaga umurambo bakushyira ku ibuye rito mu ishayamba hanyuma bagategereza kumva impyisi imurashye ubwo bakaba barashyinguye.

  • Sinzi uwigeze kuvuga ngo isi ntiyabaye nto ahubwo ikibazo ni imitekerereze abantu baramuseka ariko yavuze ukuri kuzima kandi kuzuye. nge mbona ahubwo bikwiriye kubaka amarimbi akoze nka etage kandi bagahera hasi cyane hanyuma umuntu akagira ake kumba wa mugani kangana nk’uko bakavuze. Muti birahenze! Ubundi se ubu bwo gushyingura birahendutse??? Ko gushyingura nibura wacishirije bikukana za 600,000 ayo ntavuyemo inzu yaruta ubunini ya mva??? Noneho nyuma y’ imyaka 10 abo bashyinguye mbere bakabakuramo bakabatwika hakaboneka indi myanya y’abandi. Utifuza ko umuntu we yatwikwa akagira amafaranga atangira kujya asorera imva ye nyuma y’iyo myaka noneho akubakishwa ibindi byumba by’abashya gutyo gutyo naho ibyo gutwika umuntu akimara gupfa simbishyigikiye mba mbaroga!!!

  • Kuki tugomba gutwika imirambo. Aho kuyitwika,duhindure bimwe mu byo dukora:
    1-Twigane abayisilamu. Bo ntibigora mu by’amabeto. Bashyingura mu itaka, kandi ndibwira ko uretse ubwibone bwa muntu, bushakisha igihe cyose kugaragaza ko abantu baruta abandi, gushyingura udakoresheje beton ntacyo bitwaye. Ntitubafite se babikora? None se abakene mu byaro, ntibashyingura mu itaka gusa.Yaba gutwika cg gushyingura mu itaka gusa birasaba guhindura imyumvire. umufaransa ati mu bibi bibiri uhitamo icyoroheje. De 2 maux, ilfaut choisir le moindre. Jye rero gushyingura mu itaka kubabona ari bibi, nibyo byoroshye kuruta gutwika.

    2-Nihashyirweho policy ihamye yo kuringaniza imbyaro, ibi byose biraterwa n’uko twiyongera cyane kandi ubutaka butiyongera. Dushyinguye mu itaka, tukanaboneza urubyaro, nta mpamvu yatuma dutwika imirambo. NAho nitutaboneza urubyaro, uretse no kubura aho duhamba abacu, tuzanabura ibidutunga. Plz, let’s think in deep about the problem, we shall find the solutiomn.

  • Ubu se uwakubwira ngo jya ku Gisozi utwike imibiri iri mu Rwibutso wabitinyuka!?? Ariko mujye musigaho guteta ubumena ifu! Agahugu kibagiwe umuco, karasibangana ntigasige uburari! Nibarebe uko hakubakwa amarimbi en etages et en caves, naho imiteto n’amategeko byo gutwika uwawe bisigare mu Nteko ku Kimihurura, mu badabagizi wagirango bize mu kiburamwaka!!! Sinjya ndipfana mwene muzehe!!!

  • ibyo muri kuvuga bitarimo imibare ifatika (statistics z’abavuka, abimuka bambukiranya imbibi zigihugu, ndetse nabapfa mumwaka)ntabwo byadufasha kumenya ikirusha ikindi kuba kiza. njye ndumva abo twatoye ngo baduhagararire munteko ifatirwamo ibyemezo, dukwiye kwemera ibyo batugezaho, niba barabanje kugendera kumibare ifatika ibahesha gufata uwo mwanzu. cyane ko ibyo byose mutekereza nabo babitekereje cyane kubarusha kuko ariko kazi kabo ka buri munsi. kandi mwibuke ko politicaly ntabwo aringombwa ko ikemezo cyose gifatwa aruko gishimishije abantu bose, ahubwo nuko kiba aricyo kinoze ukurikije icyerekezo k’igihugu.
    so, njyewe nimpfa muzampereho muntwika maze muzarebe ko haricyo bizantwara

  • Gutwika nibyo byoroshye kuruta kujugunya uwawe mu ishyamba impyisi zikamurya utararenga umutaru kuko abasogokuru bacu ntibahambaga mumva! Gutwika bakaguhereza ivu ry’umuntu wawe ukaripfunyika mu kantu gato kaba zahabu, kaba feza, kaba umuringa, kaba icyuma kaba urubaho, kaba ibahasha,……kuko n’ubundi umuntu aba yapfuye, mbona byazakemura iki kibazo cyo kubona aho gushyingura ariko nanone no kugabanya cost igenda mu gihe cyo gushyingura. Gusa abahambyi bo baba babakoze ku nda!!!!!1

  • @Disiwe, uretse kuvuga ngo aha naha hatabarijwe umwami runaka, watwereka ahahoze imva y’umwami koko?? nakurikiye amateka ariko nta narimwe ndumva uvuga uburyo batunganyaga aho umwami atabarizwa n’imihango bakoraga! ubindusha nyamuna azambwire njyewe ndacyri muto! Dore i wacu ku mayaga hari umugani nabyirutse numva baca bashaka kuninura abatakaza akayabo k’imitungo mu guherekeza uwapfuye cyangwa kwanga gutinda gushyingura uwapfuye ngo n’uko hari umuntu uri mu mahanga utaraboneka ngo aze ashyingure bati: “Irata miryango rihambisha i Jenda” (aha ni ku Mugina-Kamonyi hakaba hari kure cyane y’ingo kandi hari ishyamba ry’inzitane, n’impyisi rugeretse ariko!)

  • Murasabe Leta ngo itwike imibiri uri mu nzibutso, mwirebere ko batazabanaganika?!!!! Ngo gutwika?? Muzumirwa!!! Batwika imbagara cg ibirere, ariko gutwika umuntu ntaho nabibonye mu Rwanda!!

  • njye sinemeranya nabashaka gutwika Umuntu akimara gupfa ako kanya ndumva nababara kabiri,kandi bigahora bingarukamo bareke dukomeze dushyingure mumasambu yacu utayifite ajya agura na mugenzi we ufite isambu nini amuhe aho ashyingura Umuntu we,naho ubundi nibikomeza gutya ndabona tuzabura umwanzuro dufata WO gushyingura Gusa njyewe ntihazagire untwika kuko hari igihe nazuka bitewe nuko rimwe na rimwe Umuntu azuka bageze kwirimbi.batazantwika Wenda nari kuzuka.

Comments are closed.

en_USEnglish