Digiqole ad

Kaminuza ya Hamburg irafasha iy’u Rwanda ibyo gusigasira ibimenyetso bya Jenoside

 Kaminuza ya Hamburg irafasha iy’u Rwanda ibyo gusigasira ibimenyetso bya Jenoside

Ni ibyemejwe Prof Klaus Puschel n’umwarimu muri Kaminuza ya Hamburg uvuga ko igihugu cye kizakomeza gufasha mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kurinda imibiri n’imyambaro byo mu rwibutso rwa Murambi na Ntarama ntibizangirike hifashishijwe ibyo mu buvuzi bita ‘forensic medicine.’

Bamwe mu banyeshuri 200 bari guhugurwa kuri 'forensic medicine'
Bamwe mu banyeshuri 200 bari guhugurwa kuri ‘forensic medicine’

Hari mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda cyabereye ku Kicukiro kuri uyu wa kabiri. Iyi kaminuza yo mu Budage akaba ari inshuro ya gatanu ije gufasha iyo mu Rwanda muri ubu bumenyi.

Kaminuza ya Hamburg biciye mu kitwa ‘Forensic medicine summer school’ kuva kuri uyu wa mbere kugeza kuwa gatanu ikaba iri guha ubumenyi bwa ngombwa abanyeshuri 200 mu by’ubuvuzi mu Rwanda, ubumenyi kuri ‘forensic medicine’.

Aha baganiriye ku kubika by’igihe kirekire cyane ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no ku gukusanya ibimenyetso ku byaha by’ubwicanyi n’impanuka.

Prof Klaus Puschel yabwiye Umuseke ko u Rwanda rugifite ibikoresho bike mu bya ‘forensic medicine’ n’ababihugukiwemo bacye, ikirere kitari cyiza mu kubika amateka n’amikoro macye, ariko icyangombwa gihari ari ubushake u Rwanda rufite.

Ati “Ubwo bushake nibwo butuma natwe twariyemeje gufasha u Rwanda kubigeraho.”

Dr Charles Muligande, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ari byiza ko Kaminuza ya Hamburg ikomeje gufasha abanyeshuri b’u Rwanda kumenya ibyo gukusanya ibimenyetso ahabaye ibyaha kugira ngo bifashe ubucamanza gufata imyanzuro idashidikanywaho, ndetse no mu kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside.

Dr Muligande ashimangira ngo ‘forensic medicine’ ari ubumenyi bukenewe cyane mu Rwanda ndetse byashimangiwe na Dr Jean Damascene Gasanabo wo muri CNLG wavuze ko ubu bumenyi ari ingirakamaro  mu gusigasira amateka ya Jenoside ikazahora yibukwa no mu gihe cyose kizaza.

Commissioner of Police Felix Namuhoranye umuyobozi wa Rwanda National Police Academy nawe avuga ko ubu bumenyi bukenewe cyane mu iperereza ku byaha by’ubwicanyi bityo ko bishimiye kuba hari abanyeshuri babo babuhaweho n’iyi kaminuza.

Dr Charles Muligande umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda uherutse gutangira akazi vuba aha
Dr Charles Muligande umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda uherutse gutangira akazi vuba aha
Prof Klaus Puschel avuga ko Kaminuza ya Hamburg izakomeza gufasha u Rwanda mu gutanga ubu bumenyi
Prof Klaus Puschel (hagati) avuga ko Kaminuza ya Hamburg izakomeza gufasha u Rwanda mu gutanga ubu bumenyi
Ifoto rusange y'abari muri aya mahugurwa uyu munsi bagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo
Ifoto rusange y’abari muri aya mahugurwa uyu munsi bagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko murabona ukuntu Dr. Murigande asazanye ubwiza twungereho n’ubwenge bwinshi rero, tutibagiwe ubwitonzi n’ubushishozi bwe rero. Turagukundaaaaa. Azi imibare myinshi cyane azajye atanga n’umusada wo kwigisha abana imibare, afite icyo bita baggage, ntugasaze Dr. ibyiza bir’imbere kand Nyagasani akomeze akurindire ubugingo wa mfura we.

  • Nibyiza riko banaze kudufasha mubyerekeye Mecanique automobile,Ubwubatsi bw’imihanda,amateme inganda nibindi kuko bigaragara kotukiri gushakisha kandi babifitemo ubunararibonye bwo gukora ibintu neza nta sondeka ririmo.Badufashe kudukiza izi za Fuso zigiye kutumara batuzanizanire amakamyo ya Benz.

  • ICYO KIZABA ALI IGIKORWA CY’INGIRAKAMARO ALIKO TUJYE DUTEKEREZA ICYO TWAMALIRA IMIBIRI Y’ABAROKOTSE ITSEMBABWOKO LYAKOREWE ABATUTSI BAKILIHO, NABYO IMANA IZABIDUHERA UMUGISHA.

  • Kumera imvi no gusaza biratandukanye, hari n’abana bo muri primaire bazifite!! Muzadukorere ubushakashatsi bwimbitse( uzabishobora wese) naho Dr MULIGANDE we ziriya mvi ze si cyo kimenyetso cyo gusaza nk’uko DRUBANI ashaka kubyemeza bitandukanye n’ukuri: hari abazimera kare n’abandi bakagera mu myaka 70 nta n’uruvi na rumwe bagira!! DRUBANI ntugahubuke

Comments are closed.

en_USEnglish