Udateza imbere umuco w’igihugu cye nta shyaka aba afite- Jules Sentore
Mu minsi ishize ubwo abategura ibihembo bya Salax Awards batangazaga ibyiciro birimo abahanzi bazahembwa, nta cyiciro cy’umuco cyarimo. Ibyo Jules Sentore abona ari nko kutagira ishyaka ryo kuba wateza umuco w’igihugu cyawe imbere.
Nubwo abategura iryo rushanwa bagiye batangaza ko impamvu nta cyiciro cy’umuco bashyizemo ari ubuke bw’abahanzi bakirimo, hari abatemeranywa nabo.
Ahubwo bakavuga nubwo byaba ari uko nta bahanzi bahagije bakirimo waharanira kubazamura kubera ko baba bazabimburira abandi bifuza kuba bakora iyo njyana y’umuco gakondo.
Jules Sentore yabwiye Umuseke ko igihe cyose umwenegihugu atabasha kurwana no kuba hari icyo yakigezaho, Muri we nta shyaka aba afite mu mutima we. Ko aba akwiye no kunyuzwa mu itorero ry’igihugu.
Ati “Sinakwivanga mu mushinga wateguwe n’abazi intumbero yawo. Ariko nanone iyo udatekereje ku cyo wakora ngo ugire uruhare mu guteza imbere igihugu cyawe muri wowe nta shyaka uba ufite”.
Ku bijyanye no kuba abategura Salax baravugaga ko injyana gakondo nta bahanzi barimo bashyirwa muri icyo cyiciro, asanga ari uko babyirengagije nkana batabuze abakijyamo.
Yagize ati “Ubundi icyiciro cy’umuco kigomba kujyamo umuhanzi umeze ute?Uririmba ku giti cye?amatorero abyina?cyangwa abacuranzi bakoresha ibikoresho gakondo?”.
Jules Sentore akomeza avuga ko mu gihe abanyarwanda bose bifuza ko igihugu cyatera imbere mu bikorwa byose, n’umuziki wagashyigikiwe na buri wese.
Producer Prince Ombeni, yabwiye Umuseke ko akibona urwo rutonde yibazaga ko ari ibihuha. Kuko atiyumvishaga ko nk’umuntu w’umunyarwanda yakwanga gushyira icyiciro cy’umuco mu irushanwa kubera inyungu ze bwite.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rukizangabo Shami ati: “Agahugu kibagiwe umuco karasibangana ntigasige uburari”! Inda nyine yasumbye indagu!
Barimo kunywesha amata inyama ngo umuco? Baratera inda nk’abatewe ngo umuco? Barambara ubusa ngo umuco? Nahahe nk’abandi, areke kubeshya, ibyo by” umuco ntawe uzabimubaza, nta n’uzamuhora ko atavuze kandi ibikorwa bihabanye n” umuco