Digiqole ad

Iburasirazuba – Abari mu imurikagurisha basabwe kunoza ibyo bakora

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette yasabye abafite ibikorwa bitandukanye bitabiriye imurikagurisha n’abandi bari muri iyi Ntara kurushaho kongerera agaciro ibyo bakora hagamijwe guteza imbere iby’iwacu no kugira ngo birusheho guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ibikomoka k'ubuhinzi bifite umwanya munini muri iri murikagurisha
Ibikomoka k’ubuhinzi bifite umwanya munini muri iri murikagurisha

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya munani kuri uyu wa mbere, tariki ya 22/08/2016 mu Karere ka Rwamagana, Giverineri yabwiye abaryitabiriye ko kuba iyi Ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Uganda, Tanzania, n’u Burundi) ari amahirwe akomeye bagomba kubyaza umusaruro, abasaba kuhakura ubwenge butuma bongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo bishobore guhangana no ku masoko mpuzamahanga.

Uwamariya Odette yongeye gushima abaturage kuko ibyamuritswe byinshi bituruka ku buhinzi n’ubworozi bikaba bigaragaza imbaraga abaturage bashyizemo ndetse ko n’umusaruro mwinshi wabonetse muri iyi Ntara nubwo hari abahuye n’ikibazo cy’izuba (amapfa).

Uwamariya ati “Igishimishije kurushaho ni uko ibyamuritswe ibyinshi ari ibikomoka ku buhinzi, ibi birerekana ko iyi ntara ikomeje gukataza mu guteza imbere ubuhinzi.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, HABANABAKIZE Fabrice yavuze ko muri iri murikagurisha bihaye insanganyamatsiko “Guteza imbere iby’iwacu, Umusingi wo kwigira”, hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro ibiri mu gihugu no kubyongerera agaciro kandi bikozwe na ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda.

Ibi ngo bizafasha kugera ku Ntego Igihugu cyihaye yo Kwigira no kugera ku cyerekezo 2020 ku bufatanye bwa Leta n’Abikorera.

Ati “Dushingiye ku nsanganyamatsiko twihaye, birerekana ko dukomeje guha agaciro iby’iwacu, ibi bikazadufasha kugera ku ntego igihugu cyacu cyihaye yo kwigira no kugera ku cyerekezo 2020.”

Iri murikabikorwa rikaba ryarateguwe ku bufatanye bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) n’Intara y’Uburasirazuba, Uturere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Ryitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse hakaba harimo n’abamurikabikorwa baturutse mu bindi bihugu nka Uganda, Kenya, Pakistan n’U Buhinde.

Abanyabukorikori nabo barahabaye
Abanyabukorikori nabo barahabaye
Hanyuma basuye ibikorwa bitandukanye byaje kumurikwa
Hanyuma basuye ibikorwa bitandukanye byaje kumurikwa
Iri murikagusha ryafunguwe kumugaragaro na guverineri Uwamariya Odette
Iri murikagusha ryafunguwe kumugaragaro na guverineri Uwamariya Odette
Umuyobozi wa PFS i Burasirazuba Habanabakize yavuze ko bari munzira nziza y'icyerekezo 2020
Umuyobozi wa PFS i Burasirazuba Habanabakize yavuze ko bari munzira nziza y’icyerekezo 2020

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish