Abahanzi bari muri PGGSS6 bararira ayo kwarika kubera amadeni
Primus Guma Guma Super Star irushanwa ritegurwa na East African Promotors (EAP) ku bufatanye na Bralirwa, ubu abahanzi baheruka muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya gatandatu, bararira ayo kwarika kubera amadeni bafite hanzekubwo gutinda kwishyurwa.
Mu bahanzi batandukanye baganiriye na Umuseke, bavuze ko bakomerewe cyane n’amadeni bagiye bafata mu kwambara n’indi myiteguro ijyanye n’irushanwa.
Ngo hari abababwira ko bagiye gutanga ibirego mu nzego zibishinzwe bagakurikiranwa kuko ngo hari n’abagiye batanga cheque zitazigamiye.
Abahanzi 10 bitabiriye iri rushanwa ngo baheruka amafaranga y’ukwezi kwa Nyakanga 2016. Amasezerano avuga ko bazahembwa guhera muri Werurwe 2016 kugeza muri Kanama 2016.
Umwe mu batangarije Umuseke ko batorohewe, yagize ati “Amakuru dufite ni uko budget ya Guma Guma yose iba yarishyuwe.
Ariko turibaza impamvu tudahemberwa ibyo twakoze bikatuyobera. Ubu njye maze iminsi mbwira abo mfitiye amadeni ko ndi Kampala kubera gutinya kujyanwa mu nkiko”.
Akomeza avuga ko bagerageje kubaza impamvu badahabwa amafaranga y’ukwezi ndetse n’ayo bagiye batsindira ukurikije imyanya bagize, bagasubizwa ko bigikurikiranwa.
Uretse Urban Boys yatsindiye miliyoni 24 ariko ikaba igomba guhabwa miliyoni esheshatu gusa andi bakajya bahabwa 500.000 frw buri kwezi, abandi bakurikiranye mu myanya ikurikira bayahabwa yose.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Christopher, agomba guhabwa miliyoni 7.500.000 frw yatsindiye bakamuha na miliyoni agomba guhemberwa ukwezi kwa Kanama.
Uwa gatatu ahabwa miliyoni 7.000.000 frw, uwa kane agafata 3.500.000 frw, uwa gatanu ni 3.000.000 frw, gatandatu agahabwa 2.500.000 frw, karindwi afata 2.000.000 frw, umunani ni 1.500.000 frw, icyenda ahembwa 1.000.000 frw naho umwanya wa 10 agahembwa ibihumbi magana atanu 500.000 frw.
Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP, yabwiye Umuseke ko ibyo abo bahanzi bavuga nta hantu bihuriye n’amasezerano bafitanye. Ko bagomba kuzahembwa amafaranga y’ibihembo byabo nyuma y’ukwezi irushanwa rirangiye nkuko amasezerano abivuga.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
ahhh yewe imikorere mibi ntahoitaba narinziko iyo irushanwa rirangiye bahita bayabaha none NGO nugutegereza.babishyure KBS ntakugirango umusitar agende akwepa abantu mumihanda.
Reba icyo contrat ivuga man!
Iyi ni Paragraph nkuye muri iyi nkuru yanyu. Ese ahari nta kosa riyirimo? Namwe muyisome:
“Abahanzi 10 bitabiriye iri rushanwa ngo baheruka amafaranga y’ukwezi kwa Nyakanga 2016. Amasezerano avuga ko bazahembwa guhera muri Werurwe 2016 kugeza muri Kamena 2016”.
Ese ukwezi kwa Nyakanga niba baraguhembwe, ubwo ideni babarimo ni irihe? Niba muvugako Contrat yavugaga ko bazahemberwa Werurwe (3), Mata (4) Gicurasi (5) Kamena (6), ahubwo Nyakanga bayibahembeye iki? Mumbabarire, kubasobanuza, ni ukugira ngo niba atari njyewe wibeshye nkaba ndi kubisoma nabi simbizi, nimubishishoze, niba arimwe mwibeshye mubikosore bidateza urujijo ababisoma. Mmurakoze.
Ntabwo bisobanutse nibadusobanurire kuko biratera urujijo; nibarebe neza niba uwanditse iyi nkuru ataribeshye naho ubundi ari uko bimeze baba barabahembye ukwezi kw’inyongera bitari mu masezerano!!!
Comments are closed.