Digiqole ad

Nyamasheke: Abagore baremeye umugabo uherutse kwicirwa umugore

 Nyamasheke: Abagore baremeye umugabo uherutse kwicirwa umugore

Abagore bagiye gusura no kuremera uyu mugabo biciye umugore

Etienne Usabyimbabazi uherutse kubura umugore we wishwe n’abagizi ba nabo mu kwezi gushize, yaremewe n’abagore bo mu rugaga rw’abagore mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kumufata mu mugongo. Bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu.

Umugabo baremeye yashimiye cyane abamutekereje bakamugeraho
Umugabo baremeye yashimiye cyane abamutekereje bakamugeraho

Uwishwe ni Nyirahabiyaremye Jeannette yishwe mu ijoro ryo ku itariki 30 Nyakanga. Yishwe aciwe umutwe n’umuntu ngo wamuhamagaye amubwiraga ko amufitiye imari y’isambaza kuko yari asanzwe azicuruza ngo abashe gutunga umuryango we utuye mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.

Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ngo bamenye aya makuru batekereje ku gusura umugabo w’uyu mugore wamusigiye akana k’agahinja bakamukomeza.

Aba bagore bahaye umugabo we inkunga igizwe n’ibiribwa birimo n’ifu y’igikoma, ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Etienne Usabyimbabazi wasigaye mu bihe bitoroshye yashimiye aba bagore bakamuzirikanye kandi ngo yizera ko abana yasigiwe na nyakwigendera bazakura neza nubwo bigoye.

Nyiramana Perusi ukuriye urugaga rw’aba bagore avuga ko babajwe n’urupfu rw’agashinyaguro mugenzi wabo yishwe, dore ko yaciwe umutwe ndetse ibice by’umubiri bye, bikaboneka mu bihe bitandukanye.

Nyiramana avuga ko ariyo mpamvu batekereje gufata umugabo we mu mugongo, ndetse bakaba bizeye ko abana yasize bazakura neza.

Muri week end ishize ubwo uyu muryango washyikirizwaga iyi nkunga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien yihanganishije uyu muryango, ndetse yizeza abatuye Nyamasheke gufatanye n’inzego zibishinzwe gucunga umutekano mu karere.

Igihe inzego zishinzwe umutekano zajyaga gusaka inzu y’ukekwaho kwica Nyirahabiyaremye Jeannette ngo zahasanze umuhoro n’inyandiko ivuga ko azica abagore n’abakobwa benshi, ndetse ngo akaba yari aherutse gukubita Se umubyara ifuni amutera ubumuga.

Abagore bagiye gusura no kuremera uyu mugabo biciye umugore
Abagore bagiye gusura no kuremera uyu mugabo biciye umugore
Gusura uyu muryango ngo ni mu rwego rwo kubakomeza no kubumvisha ko ubuzima buzakomeza
Gusura uyu muryango ngo ni mu rwego rwo kubakomeza no kubumvisha ko ubuzima buzakomeza
 Jeannette yishwe atemaguwe yasize akana k'uruhinja
Jeannette yishwe atemaguwe yasize akana k’uruhinja

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI

5 Comments

  • Mwakoze Imana izabongerere

  • Ariko mubona igihano gikwiriye abantu bakora ibintu nk’ibi ari ikihe koko?

    • ntakindi….! icyaca umuco mubi nk’uyu ni kumutera amamuye ku karubanda kugeza ashizemo umwuka nawe, byatanga isomo.

      • Naho ubundi ibyo turimo biiza umurindi abagome, kdi hakenewe disuasion.

  • alert(“hello world”)

Comments are closed.

en_USEnglish