Digiqole ad

Kuba Amavubi yampamagaye ni inzozi zabaye impamo – Twizerimana Onesme

 Kuba Amavubi yampamagaye ni inzozi zabaye impamo – Twizerimana Onesme

Twizerimana Onesme (ibumoso), yatsindiye AS Kigali ibitego 11

Rutahizamu wa APR FC, Onesme Twizerimana wavuye muri AS Kigali, yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura  umukino wa Ghana.

Twizerimana Onesme (ibumoso), yatsindiye AS Kigali ibitego 11
Twizerimana Onesme (ibumoso), yatsindiye AS Kigali ibitego 11

Abatoza b’agateganyo b’ikipe y’igihugu Amavubi, Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana umwungirije, batangaje abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016 kuri Hotel La Palisse Nyandungu.

Muri aba bakinnyi bahamagawe, harimo abahamagawe bwa mbere nka Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu), Iradukunda Eric (AS Kigali), Rugwiro Herve (APR Fc), Nsabimana Aimable (APR Fc), Nkizingabo Fiston (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports), na Twizerimana Onesme (APR Fc).

Rutahizamu wavuye muri AS Kigali, ubu uri muri APR FC, Twizerimana Onesme, yabwiye Umuseke ko ari inzozi zibaye impamo guhamgarwa kwe.

“Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ni imwe mu nzozi umwana agira iyo atangiye gukina umupira. Kuba umwaka ushize narakinaga mu cyiciro cya kabiri (Muri SORWATHE FC), nkaca muri AS Kigali ‘season’ imwe, nkitwara neza ku buryo mpamagarwa mu Mavubi ni ibyo gushima Imana.

Ni byo hari zimwe mu nzozi natangiye kugeraho, kuba ndi mu ikipe ikomeye (APR FC), kuba nahagamagawe mu ikipe y’igihugu. Ariko ndacyafite urugendo, kuko nifuza no gukina hanze y’u Rwanda, nkanafata umwanya uhoraho mu Mavubi, atari uguhamagarwa gusa,” ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Onesme Twizerimana.

Uyu musore w’imyaka 20, yatsinze ibitego 11 mu mikino 19 yakiniye AS Kigali muri Shampiyona, byatumye ahita agurwa na APR FC.

Tariki 03 Nzeri i Accra muri Ghana, niho Amavubi azakinira na Ghana umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Umukino ubanza Ghana yatsindiye u Rwanda i Kigali 1-0, cya Mubarak Wakaso.

Abakinnyi 26 bahamagawe ni:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (AS Kigali) & Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu).

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc), Usengimana Faustin (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports) & Nsabimana Aimable (APR Fc).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Azam Fc, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR Fc), Niyonzima Haruna (Yanga,Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Buteera Andrew (APR Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkizingabo Fiston (APR Fc), Habimana Yussuf (Mukura VS) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Twizerimana Onesme (APR Fc), Usengimana Danny (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo) na Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya).

Twizerimana Onesme ni rutahizamu mushya wa APR FC
Twizerimana Onesme ni rutahizamu mushya wa APR FC
Twizerimana yageze ku nzozi zo guhamagarwa mu mavubi
Twizerimana yageze ku nzozi zo guhamagarwa mu mavubi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu musore nareke kudushushanya yemere ko yahamagawe kubera ko asigaye akinira APR FC! Niba arizo nzozi avuga zo zabaye impamo…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish