Digiqole ad

Christopher yasezeye muri Kina Music

 Christopher yasezeye muri Kina Music

Christopher yashimiye Clement ngo wamufashije gutangiza muzika ye

*Clement avuga ko ntacyo bapfuye

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye, Christopher ava muri iyi nzu ya muzika gutyo ahita abitangaza kuri uyu wa mbere.

Christopher yashimiye Clement ngo wamufashije gutangiza muzika ye
Christopher yashimiye Clement ngo wamufashije gutangiza muzika ye

Aciye kuri Facebook,  Christopher yanditse amagambo ashimira Kina Music muri rusange ndetse na Clement wagize uruhare mu kumumenyekanisha.

Clement Ishimwe, umuyobozi akaba ari nawe washinze Kina Music yabwiye Umuseke ko nta kintu bapfuye n’uyu muhanzi wari umaze imyaka ine muri Kina Music.

Clement yemereye Umuseke ko habayeho ibiganiro hagati y’impande zombi bakumvikana ko Christopher agenda akikorera ku giti cye.

Clement ati “Nta mpamvu runaka navuga yatumye Kina Music ihagarika amasezerano na Christopher. Ni ubwumvikane bwabaye ku mpande zombi kuko amaze no gukura agomba kugira amahitamo.

Mu ntangiriro za 2015 hacicikanye amakuru ko umwuka utari mwiza hagati ya Christopher na Clement ndetse bikaba byari byanatangajwe n’impande zombi ko bari mu biganiro byo kongera amasezerano.

Icyo igihe bikaba byaraje kujya ahagaragara ko bapfaga ijanisha (%) Christopher yagenerwaga na Kina Music ya Clement ritari rimushimishije.

Icyo gihe, mbere yo kugirana ibiganiro ku mpande zombi, amakuru akaba yaravugaga ko Christopher yafataga 30% y’ibyo yinjije muri Kina Music naho Clement agafata 70%.

Christopher niwe muhanzi wegukanye umwanya wa kabiri w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ryegukanywe na Urban Boys.

Umwanya wa kabiri ugenerwa igihembo cya miliyoni indwi n’igice (7.500.000 frw).

Uhereye kubyo yatangaje kuri Facebook, inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.

Ibyo Christopher yatangaje kuri Facebook:

 

14113979_1313865438631537_1610167721_o.png

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Spread your wings and fly high young man! Now, I can be your fan without feeling weird about the fact that you’re a Kina music artist!! Ahwiiiii! Uzi ubwenge. Congrats

  • chris i know that u can fly with out wings b cause u are wize man,better voice really.

  • Cash za Guma guma zirongeye zirarikoze.gusa ntiwari kuzatera imbere ukiri muri KinaMuzic. KingJames yavuyemo ahita aba umustar, nawe ejo hawe niheza!!

  • nizere ko nta nkiko muzajyamo nka bimwe bya Bruce melodie!ubwo Christopher azasimburwa nundi ariko kina ntizashyiremo umuhanzi w’umukobwa!atazatwara umugabo wawe knowless!utazazana ubutesi mwana indaya zikagukuzaho!be blessed knowless and clement!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish