Digiqole ad

Kevin Lyttle yadusogongeje ku ndirimbo yakoranye na King James, “The Girl is mine”

 Kevin Lyttle yadusogongeje ku ndirimbo yakoranye na King James, “The Girl is mine”

King James na Kevin Lyttle bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye

Umuhanzi mpuzamahanga Kevin Lyttle yashyize kuri Facebook ye agace gato k’indirimbo yakoranye n’umunyarwanda King James, kugeza ubu itarasohoka. Ni indirimbo iryoshye, kandi ibyinitse.

King James na Kevin Lyttle bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye
King James na Kevin Lyttle bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye

Kevin Lyttle yatunguye abantu ashyira ahagaragara amashuri ari ku mucanga “Martin’s Beach Lounge – Marassi” mu Misiri we n’inshuti ze, bumva indirimbo “The Girl is mine” yakoranye na King James. Kanda HANO urebe aya mashusho.

Iyi ndirimbo yakozwe na producer w’umunyarwanda Pastor P, ntirasohoka kuko hagitegerejwe ko amashusho yayo amara gufatwa no gutunganywa akazasohokera rimwe n’indirimbo mu majwi (audio).

Muri aya mashusho Kevin Lyttle yashyize kuri facebook, yagaragaye aririmba igitero cya King James kiri mu rurimi rw’ikinyarwanda, ‘nubwo atakivuga neza, aragerageza’. Arumvikana nk’umaze kuyumva kenshi kuko asa n’uwafashe amagambo y’ikinyarwanda King James aririmba.

Kevin Lyttle akomoka mu birwa bya Saint Vicent na Grenardines byo mu nyanja ya Caraibes hafi ya za Haiti, ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo “Turn me on” (2003), “Drive Me Crazy” (2004), “Anywhere” feat. Flo Rida (2009) na “Bounce” aherutse gusohora uyu mwaka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish