Digiqole ad

Victor watsinze ID ya King James yinjijwe muri Gakondo Group

 Victor watsinze ID ya King James yinjijwe muri Gakondo Group

Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki wigeze gutsinda irushanwa rya ID ritegurwa na King James riba ngaruka mwaka, yinjijwe muri Gakondo group ihagarariwe na Massamba Intore.

Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki yinjijwe muri Gakondo Group
Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki yinjijwe muri Gakondo Group

Ni nyuma yaho hakozwe irushanwa ryo gushakisha abana bafite impano hirya no hino mu Ntara ryateguwe na Abbey Media Group, Massamba akaba yari umwe mu bagize akana nkemurampaka.

Kubera ubuhanga bwa Victor no kuba afite ijwi rijyanye n’injyana gakondo, byatumye Massamba amufata amushyira muri Gakondo bityo akaba yanasimbura Lionel ubu uri mu Bubiligi.

Victor yabwiye Umuseke ko nubwo bitari byoroshye mu nzira ye y’umuziki, abona kuri we imiryango ishobora kuba yatangiye gufungurwa.

Ibi bikaba ari nabyo byatumye ashyira hanze indirimbo ye ya mbere akoze kuva yankwinjizwa muri muri Gakondo abikesha Massamba.

Ati “Kuva umunsi Massamba angirira icyizere, niwo munsi nabonye ko imiryango yanjye ifunguwe. Kuko hano hanze hari abahanzi benshi bazi kuririmba ariko batagira amahirwe yo kubonwa n’abanyamuziki”.

Akomeza avuga ko kuba azaba anarikumwe na Jules Sentore umwe mu bahanzi afata ko bazi kuririmba by’umwimerere mu Rwanda, bizamufasha kugira ibyo amwigiraho.

Victor avuga ko amashusho y’iyo ndirimbo yashyize hanze yise ‘Yabare’ ikoze mu mudiho wa kinyarwanda, ashobora kujya hanze vuba. Ubu ari mu myiteguro yo kuba yazayafatira ahantu hajyanye n’ibyo aririmba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish