Digiqole ad

Gereza ya Guantanamo isigayemo abanyururu 61, abandi bimuwe

 Gereza ya Guantanamo isigayemo abanyururu 61, abandi bimuwe

Guantanamo Bay hacungwa n’abasirikare ba Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zimuye abanyururu 15 bari bafungiwe muri gereza ya Guantanamo Bay, bakaba bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu .

Guantanamo Bay hacungwa n'abasirikare ba Amerika.
Guantanamo Bay hacungwa n’abasirikare ba Amerika.

Ibiro by’igisirikare cya Amerika (The Pentagon) byatangaje ko iyimurwa ry’abanya-Yemen 12, hamwe n’abanya-Afghanistan 3 ryagabanyije umubare w’abanyururu bafungiye muri gereza ya Guantanamo, muri Cuba.

Muri Guantanamo, imwe mu magereza avugwaho gufunga nabi imfungwa ziba zarahamijwe cyangwa zikekwaho ibyaha by’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ubu hasigayemo abanyururu 61.

Abo bimuwe bari bafungiye muri gereza ya Guantanamo batagira icyaha baregwa, ndetse bamwe muri bo bakaba bari barengeje imyaka 14 bari muri iyi gereza nk’uko BBC ibitangaza.

Iki ni kimwe mu bikorwa Perezida Obama akoze mu rwego rwo gufunga gereza ya Guantanamo Bay mbere y’uko ava ku butegetsi nk’uko yari yarabyiyemeje.

Obama yemeza ko gereza ya Guantanamo ituma abitwaza intambara ntagatifu b’aba Islam babona ababashyigikira benshi, kandi ko ituma n’ubushake bwo kwanga Amerika bukomeza kwiyongera.

Mu butumwa bwo kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko “Amerika yashimiye Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku gikorwa cyiza cyo gushyigikira Amerika mu mbaraga irimo gushyira mu gufunga gereza ya Guantanamo Bay.”

Muri Mata uyu mwaka, abandi banyururu 9 bo muri Yemen nabo boherejwe muri Arabie Saoudite.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare, Perezida Obama yashatse gufunga iyi gereza burundu akohereza infungwa zifungiyemo mu magereza atandukanye muri Amerika ariko abagize ishyaka ry’aba Republicans bagiye banga kwemeza iki cyemezo bavuga ko abantu bafungiye muri iyi gereza badakwiye gufunganwa n’abandi kuko ngo baba barakoze ibyaha ndengakamere.

Ku ngoma ya Perezida George W Bush wasimbuwe na Obama ni bwo himuwe abanyururu benshi bari bafungiye muri iyi gereza, dore ko abagera kuri 532 bimuriwe mu yandi magereza.

Ibi Barack Obama ari kubikora mu gihe umukandida w’umu Republicans, Donald Trump wiyamamariza kumusimbura we yavuze ko iyi gereza igomba kugumaho ngo akazayuzuza abagabo b’inkozi z’ibibi ndetse ngo akanashyiraho uburyo bwo guhana burenze ubuhasanzwe.

Josiane Uwanyirigira
Umuseke.Rw

en_USEnglish