Digiqole ad

Abasoje amasomo muri EMVTC-Remera barashishikariza urubyirukako kugana amasomo y’imyuga

 Abasoje amasomo muri EMVTC-Remera barashishikariza urubyirukako kugana amasomo y’imyuga

Uwitije Diane urangije amasomo y’ubukanishi bw’imodoka.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, abanyeshuri 260 basoje amasomo y’ubukanishi bw’imodoka mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ‘EMVTC-Remera’ bemeza ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha guhindura imibereho yabo, kuko biziyeye guhita babona imirimo kubera ubumenyi bahawe.

Ikiciro cya 3 cy'abanyeshuri basoje amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro muri EMVTC-Remera.
Ikiciro cya 3 cy’abanyeshuri basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro muri EMVTC-Remera.

Nshimiye Jacques, umuyobozi wa EMVTC-Remera avuga ko aba banyeshuri basoje amasomo y’ubukanishi bw’imodoka mu kigo ayoboye bafite ubushobozi buhagije kuko bigishijwe neza.

Avuga ko aba basohotse ku nshuro ya gatatu nabo bagiye gutanga umusanzu wabo mu gihugu, dore ko na bagenzi babo babanjirije ubu bafite imirimo.

Ati “Iyo basohotse turabakurikirana kandi mu igenzura riheruka twakoze twasanze 87% bari ku isoko ry’umurimo, twarabasuye twasanze ubumenyi bakuye mu kigo cyacu butuma bahita babona imirimo.”

Nshimiye Jacques, uyobora EMVTC-Remera.
Nshimiye Jacques, uyobora EMVTC-Remera.

Twahirwa Briginev, usoje amasomo y’ubukanishi amara umwaka umwe avuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha nk’urubyiruko kugira icyo bigezaho.

Twahirwa, yaje kwiga aya masomo y’igihe gito amaze umwaka asoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor) mucyahoze ari ‘KIST’, mu bijyanye na “Electronic and Telecominication”.

Ngo yafashe umwanzuro kuza kwiga ubukanishi bw’imodoka kuko yumvaga nabwo buzamugirira akamaro.

Ati “Imyuga n’ubumenyi ngiro ni byiza kuko bidufasha kwibeshaho,… Ni ikintu ukora ako kanya kandi kigahita kiguha amafaranga,…”

Ashishikariza urubyiruko kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuko aguha ubumenyi ushobora gukora aho waba uri hose kandi bikaguha amafaranga.

Ati “Nk’iyo usanze ku muhanda umuntu imodoka yamupfanye ukayimukorera akaguha nk’ibihumbi 20, ni amafaranga menshi kandi ku kantu uba ukoze kubera ko ubwo bwenge ubufite.”

Twahirwa asobanura ibyo yise mu gihe cy'umwaka umwe.
Twahirwa asobanura ibyo yise mu gihe cy’umwaka umwe.

Twahirwa usobanura neza ibijyanye n’imodoka, avuga ko abo basoreje amasomo rimwe nabo bafite ubumenyi buhagije.

Ati “Ntabwo twese turi ku rwego rumwe kuko ubwo twese tuba twarabaye aba mbere,…ariko urebye ubumenyingiro twese turabufite kuko usanga ku isoko ry’umurimo twese dushoboye, icyo dutandukaniyeho ni level (urwego) y’ubumenyi uko abantu batanganya ubwenge. Ni ibintu by’agaciro, ni umurage mwiza ababyeyi baduhaye kuturihira muri EMVTC-Remera.”

Mugenzi we witwa Uwitije Diane, ari nawe mukobwa wenyine usoje aya masomo muri uyu mwaka, we avuga ko kubera yamaze no kubona akazi ubu afite Igaraje akoreramo.

Uyu mukobwa wagannye amasomo y’ubukanishi bw’imodoka nyuma yo kwiga imyaka 4 gusa mu mashuri yisumbuye, yize cyane ibijyanye n’insinga ndetse n’amashanyarazi ku modoka.

Ati “Kugira ngo nze kwiga uyu mwuga niyumvisemo ko nshoboye mfite imbaraga, ndetse n’abo bahungu babikora ntacyo bandusha, ikindi bisaba kwikuramo isoni n’ubwoba, ugakamirika kuko biba bigoye kubazamo iyo uri umukobwa.”

Uwitije Diane urangije amasomo y'ubukanishi bw'imodoka.
Uwitije Diane urangije amasomo y’ubukanishi bw’imodoka.

Abakobwa bize ubukanishi ngo bahura n’imbogamizi nyinshi mu Magaraje

Uwitije Diane avuga ko iyo ukijya mukazi mu Igaraje uhura n’imbogamizi nyinshi ariko iyo uzi icyo ushaka bitaguca intege, upfa gusa kuba nta bwoba cyangwa isoni ufite kuko aribyo bituma ngo abakobwa rimwe na rimwe batagira icyo tugeraho, nyamara ngo babyikuyemo bakora imirimo yose nta kibazo.

Ati “Imbogamizi zirahari, usanga mu igaraje biba bigoye kubakobwa, (abahungu) baba bakubangamira ukuntu utamenyereye,… hari nk’igihe umuhungu kuza kugufatafata uba wumva atari byo, bitakunyuze,…barabikora bageraho bakabireka kuko baba babona nta kintu bigutwaye,…ugeraho nawe ukiyakira muri wowe kuko nta kundi nyine uba warabijemo.

Ugera aho ukabimenyera ukumva ko ari nk’ibisanzwe ukabafata nk’abantu basanzwe, ubu nkanjye bamfata nka mugenzi wabo nk’umuntu usanzwe, ariko iyo ugitangira birakugora.”

Ku birebana n’akazi, ngo nta mbogamizi abantu iyo baje mu igaraje birabanezeza kubona abakobwa bazi gukora imodoka bakabaha akazi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibaze bihangire umurimo, borora ingurube kukwarizo zororoka vuba zigatanga umusaruro ushimishije.

Comments are closed.

en_USEnglish