Digiqole ad

“Ingangare” itsinda rishya ririmo Ngarukiye, Lionel na Charles

 “Ingangare” itsinda rishya ririmo Ngarukiye, Lionel na Charles

Charles niwe ubanza (i bumoso), Daniel Ngarukiye umukurikiye, na Lionel Sentore uheruka (i buryo)

Daniel Ngarukiye, Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles ni bamwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo. Nyuma y’aho bose bisanze ku mugabane w’i Burayi, bahisemo kwihuriza mu itsinda ryitwa ‘Ingangare’.

Charles niwe ubanza (i bumoso), Daniel Ngarukiye umukurikiye, na Lionel Sentore uheruka (i buryo)
Charles niwe ubanza (i bumoso), Daniel Ngarukiye umukurikiye, na Lionel Sentore uheruka (i buryo)

Aba bose bahoze muri Gakondo Group ihagarariwe na Massamba Intore. Aho baviriye mu Rwanda, ngo bahisemo kuba bakwihuriza hamwe mu buryo bwo gukomeza kwereka abanyamahanga ko mu Rwanda hari abahanzi badakora indirimbo zifite imidiho igezweho ahubwo ko hari ‘abakora gakondo.

Mu minsi ishize nibwo Daniel Ngarukiye yavuye muri Romania ajya kuba mu Bufaransa kubera ko umugore we ariho yari yoherejwe kujya gukorera.

Bityo bituma nawe bajyana kubera ko nta kindi yajyaga kuba arimo gukora muri Romania dore ko uwo muryango mu ntangiriro za 2016 babuze umwana wabo w’imfura baherukaga kubyara.

Ngarukiye yabwiye Umuseke ko imwe mu mpamvu yatumye bishyira hamwe bakareka gukomeza gukora buri umwe ku giti cye, ni ukugirango bahurize hamwe imbaraga bibahe gutera imbere kurushaho.

Ati“Abanyarwanda barabizi ko buri umwe muri twe twakoraga ku giti cyacu. Ariko ubu twahisemo kwishyira hamwe ngo turebe ko hari impinduka twakora mu muziki. Bibe n’uburyo bwo guhagararira injyana Gakondo aho dutuye”.

Uretse kuba Daniel ariwe wasaga nkaho amaze kugira izina rikomeye, avuga ko na bagenzi be bamaze gutera imbere kandi abona bafite impano idasanzwe muri bo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish