UN yemeje ko izindi ngabo 4 000 zijya muri Sudan y’Epfo gusa yo YABYANZE
Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu ijoro ryakeye kemeje kohereza ingabo 4 000 zitumwe n’aka kanama muri Sudani y’Epfo kubungabunga amahoro. Ingabo zizoherezwayo zizava mu bihugu bigize aka karere harimo n’u Rwanda.
Aka kanama kemeje ko izi ngabo zihabwa imbaraga zishoboka zose ngo zirinde abakozi ba UN bariyo ndetse n’ingamba zishoboka zajya zifata mbere mu rwego rwo kurinda abasivili ibyago.
Liu Jieyi uhagarariye Ubushinwa muri aka kanama we yari yasabye ko iki cyemezo kitafatwa hatabayeho ubushake no kubiganiraho na Leta ya Sudani y’Epfo.
Habayeho gutora maze mu bihugu 15 biri muri aka kanama ka UN 11 bitora biwemera naho Ubushinwa, Uburusiya, Venezuela na Misiri birifata.
Akuei Bona Malwal uhagarariye Sudani y’Epfo muri UN yabwiye aka kanama ko Guverinoma y’iwabo yanze uyu mwanzuro kuko “utahaye agaciro icyo Sudan y’Epfo ibitekerezaho.”
Ati “Kwemeza uyu mwanzuro binyuranyije n’ishingiro ry’ubutumwa bwa UN bwo kugarura amahoro bugendera ku bushake bw’impande zose zirebwa n’ikibazo.”
Peter Wilson umwe mu bahagarariye UK muri aka kanama yavuze ko igikenewe cyane muri byose ari uguhagarika imirwano no kurinda amahoro abonetse mu buryo n’imbaraga byose bishoboka.
Ati “Leta ya Sudani y’Epfo ikeneye kwereka abaturage bayo ndetse n’isi yose ko koko ishaka amahoro ku bantu bayo.”
Wilson yavuze ko Leta ya Sudani y’Epfo nigerageza kwanga izi ngabo zizaba ziva mu karere izafatirwa ibihano byo kugura intwaro.
Ingabo zizajya muri Sudani y’Epfo biteganyijwe ko zizaturuka mu bihugu bigize umuryango wa IGAD (Intergovernmental Authority on Development) biri mu karere nka Ethiopia, u Rwanda na Kenya.
Izi ngabo 4 000 zizaba ziyongereye ku zindi zigera ku 12 000 ziriyo mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurinda abaturage, zirimo n’iz’u Rwanda.
Ubushyamirane bushingiye ku moko n’inyungu za Politiki no ku giti cyabo hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar bwateje akaga iki gihugu gishya ku isi kuva mu 2013. Mu kwezi kwashize habayeho imirwano yahitanye abarenga magana atatu ibihumbi n’ibihumbi barahunga.
Bloomberg ivuga ko Sudani y’Epfo ari igihugu gifite Petrol nyinshi cya gatatu muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ariko gicukura utugunguru 120 000 gusa ku munsi kubera umutekano mucye.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Hum?! “Amahoro isi itanga” ni danger! Aho guhagarika gukomeza kubagurisha intwaro, ngo ni hoherezweyo ingabo????
Ndumiwe noneho!
Iyo ndebye Soudan y’epfo mbona “aho gufata ubwigenge ugasonza birutwa no kubureka ugatuza, ugatunganirwa”
Biri muri kontaro M7, Zenawi, basinyanye na US usibyeko kubera gusaza asigaye abonako bamushyize mugigare atazi ugitwara uwariwe.Ibyo byari muri gahunda yo kuvanaho habyarimana na Mobutu ibyo abasesengura bashobora kubisanga henshi.”Redessinner la carte de l’Afrique” hagamijwe kwirukana abafaransa kuko batabizeraga kandi ntabwo bari muri NATO ikibazo nuko ababiligi babimize bunguli nabo.Ibihugu bikomeye ntabwo bikora nka kera ubwo ubwabyo byoherezaga abasilikare kuza kuvanaho ubutegetsi muribuka Noriega muri Panama.Sadam Hussein muri Irak.Ariko rero burya Africa ntabwo yibarutse ibigwari nabagambanyi gusa, dufite intwati zacu,Senghor wa Senegal,Lumumba,Sankara,Nkumah,Nyerere,Mandela, aho numuri politiki ariko abakangurarubanda harimo Amadou Hampâté Bâ,Abashaka kujye kure urwo rugamba rwatangiye kera.Ménélik II.
Comments are closed.