Paccy avuga ko Austin na Mike Karangwa buri umwe afite ukuri
Nyuma y’inkundura yo guterana amagambo hagati ya Uncle Austin na Mike Karangwa bapfa imitegurire ya Salax Award itarashimishije bamwe mu bahanzi bataririmo barimo na Austin, Oda Paccy asanga buri umwe ashobora kuba yari afite ukuri ku ruhande rwe.
Nk’umwe mu bahanzi barimo guhatanira bimwe mu bihembo bizatangwa n’iryo rushanwa, avuga ko atitaye ku kuba aririmo cyangwa se kuba Austin ataririmo yari afite ukuri ku byo yavuze.
Bityo nk’abantu bakora umwuga umwe kandi banawufiteho uburambe, batari bakwiye kuba babwirana ukuri kugeze aho bashaka no kuzanamo uburakari ngo banatukane.
Paccy yabwiye Umuseke ati “Nta rushanwa na rimwe ushobora gusanga ribaye ngo rishimishe abantu bose cyane cyane noneho iyo utaririmo. Ubuse ko umwaka ushize nari mu bahanzi bakoze neza kuki ntagiye muri Guma Guma?”.
Ku ruhande rw’abategura Salax, Paccy yavuze ko kugirango izo mpaka zive mu nzira bari bakwiye kwereka umuhanzi ubishaka amajwi yagize mu matora yakozwe n’abanyamakuru. Bityo ibyo guhangana cyangwa guterana amagambo bishire.
Uncle Austin yari yanditse ku rubuga rwe rwa facebbok ati ” Uvugishe Ukuri,nturebe ngo ni Austin ubivuze,reba kandi uvuge uti kuki dukomeza kurebera amafuti yabano bantu bategura SALAX AWARDS N’IBINDI NKABYO buri gihe?
Nimba mufite umutima woguteza imbere Muzika then Mureke ubuswa bwanyu mukomeje kugaragaza mutuma abahanzi benshi bacika intege kuko mutuma abaturage bakunda ibihangano byabo bagirango nimba atayibonye cyangwa atagiyemo ari umuswa”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ngo “ubuswa bwanyu…”! Icyakubwira ukuntu gutegura initiatives nka Salax Awards bibirisha ibyuya! Nshimira abagize Ikirezi Group, nsaba Austin kugira umujinya mwiza, agategura awards ye! Ubundi se uretse amahirwe y’uko ari umunyamakuru, ubundi abona ari muhanzi ki? Ese aba aririmba cyangwa aba arira cyangwa aboroga?! Nta “award” n’imwe azapfa atwaye, nareke gutesha umutwe abakozi.
nibyo Austin avuga nibyo naho uwo uvuga NGO Austin sumuhanzi azabanze atwereke ni korasi yahimbye!!!!
Nyumvira uwo Babironi ndaq ngo Austin ntamuhanzi umurimo ubwo wehumurimo watwereka igihangano wakoze konziko mutunzwe narubanga gusa ntanicyomushoboye
njye nkunda comment zanyu mushireho nizindi,ntaho ibya salax naba nomineted byo burigihe messi atwara ballon D or tubona hari abamurusha ariko akayitwara nukubera iki?