Digiqole ad

Buri minsi 2 bakira ufite ikibazo giterwa no kunywa inzoga – Muganga kuri CHUK

 Buri minsi 2 bakira ufite ikibazo giterwa no kunywa inzoga – Muganga kuri CHUK

Inzoga nyinshi ngo ni mbi cyane ku mubiri wawe

Dr Lise Mumporeze umuganga mu bitaro bya CHUK ukora mu ishami rya “urgence et soins intensifs’ avuga ko mu barwayi bakira nibura mu minsi ibiri hatabura abafite ibibazo bivuye ku businzi bukabije. Benshi mu bakirwa bafite ibi bibazo ngo usanga ari abantu bo mu kiciro giciriritse cy’abaturage. Ibi ngo bigaragaza ko abanyarwanda bagenda barushaho kunywa inzoga cyane batitaye ku ngaruka zazo.

Inzoga nyinshi ngo ni mbi cyane ku mubiri wawe
Inzoga nyinshi ngo ni mbi cyane ku mubiri wawe

Dr Mumporeze avuga ko inzoga ari mbi cyane iyo zimenyerejwe umubiri kuko inzoga iyo zigeze mu mubiri zikangura ingingo zose zigakora mu buryo zidasanzwe zikora, cyane cyane umwijima, ubwonko, impyiko, umutima n’amara.

Ubumara bwa ‘Ethanol’ buba mu nzoga ngo bwongera imikorere y’ingingo ibyo abaganga bita ‘metabolism boosting’. Inzoga ngo nta gice cy’umubiri zitagiraho ingaruka.

Cyane cyane ngo iyo inzoga ku bwonko zituma uturandaryi nyabwonko bita neurotransmetteurs tutabasha kugeza vuba ubutumwa hagati ya neurones zigeranye bityo uku gutinda kugatuma gutekereza, kuvuga no kugira icyo ukora bigenda buhoro n’ubwo ibi bitaba ku bantu ku rugero rumwe.

Dr Mumporeze yabwiye Umuseke ko ubusanzwe nta gipimo mpuzamahanga kibaho cyo gupima urugero runaka umuntu anywaho inzoga bikitwa ko yasinze, ahubwo ngo biterwa n’ukuntu umuntu ateye n’uko umubiri we wakira ‘ethanol’.

Uyu muganga yemeza ko kunywa inzoga atari bibi ubwabyo ahubwo  kuzimenyereza umubiri aribyo bibi cyane kuko bigira ingaruka zo kunaniza za ngingo nk’umwijima n’impyiko.

Dr Lise avuga ko ubwonko bwamenyereye inzoga bigira ikibazo cyo gukanyarara kubera ethanol nyinshi bigatuma umuntu ananuka kandi akumva akeneye inzoga nyinshi kurushaho, ubu bwonko ngo bugenda buba buto ugereranyije n’uko bugomba kuba bumeze.

Iyo umubiri w’umuntu ugeze aho guhora urarikiye inzoga (hatitawe ku ngano yazo) ngo umuntu aba amaze kuba imbata yazo kandi akeneye gufashwa ngo ingaruka zazo zitamugeraho vuba.

Ku mubiri wabaswe n’inzoga kuzireka nabyo ngo ntibyoroha kuko bisaba kubigenza gahoro gahoro, uri kubigerageza nawe ngo arangwa no kwigunga, kubura amahoro n’ibindi bityo uyu muganga agasaba umuryango nyarwanda gufasha abantu bari mu rugendo rwo kureka cyangwa kugabanya inzoga.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ahubwo se, mwazadushakiye umuti tukazajya tuwuha abantu inzoga zakolonije bagata umurongo, maze bakazazivaho? Ese nta muti ubaho wo kureka inzoga, uyu muti urakenewe pe.

  • Umuti ni ukureba icyamuteye kuziywa akarenza urugero

  • Kunywa inzoga ugsinda nibibi. njye natagiye kuzigabanya maze iminsi15 ntarebaho ikibazo nuko mbana nataye ibiro.

Comments are closed.

en_USEnglish