Digiqole ad

Nyakanga: Ibiciro ku masoko byazamutseho 8,3% mu Cyaro, na 6,9% mu mujyi

 Nyakanga: Ibiciro ku masoko byazamutseho 8,3% mu Cyaro, na 6,9% mu mujyi

Kuri uyu wa gatatu, Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyashyize hanze imibare igaragaza igipimo cy’ihindagurika rusange ry’ibiciro ku masoko “Consumer Price Index(CPI)” mu kwezi gushize kwa Nyakanga kiri kiri 7,8%.

Ibirayi biri mu biribwa byazamutse cyane ku masoko.
Ibirayi biri mu biribwa byazamutse cyane ku masoko.

Muri rusange, mu bice by’umujyi no mu cyaro, mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2016 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7,8% ugereranyije na Nyakanga 2015. Mu kwezi kwabanje kwa Kamena Kamena 2016, ibiciro byari byiyongereyeho 6,3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7,8% mu kwezi kwa Nyakanga 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 14,3%; Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,0%; N’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5,9%.

Soma inkuru: Igiciro cy’ibirayi cyazamutseho 35%, abahinzi bati “abacuruzi nibo babizamura”

Igereranya ry’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Kamena 2016 rigaragaza ko ibiciro byazamutseho 1,3% hagati y’ayo mezi yombi.

Iri zamuka hagati y’aya mezi yombi, ahanini ngo ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,5%, N’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,1%.

Ihindagurika ry’ibiciro mu mujyi

Imibare igaragaza ko uko ibiciro by’ibicuruzwa byari biri muri Nyakanga 2015, byageze muri Nyakanga 2016 bimaze kuzamukaho 6,9% mu mujyi.

Ni mu gihe igereranya ry’ukwezi kwa Kamena mu myaka yombi, ryo ryagaragaje ko ibiciro byazamutseho 5,5%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kikavuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 6,9% mu kwezi kwa Nyakanga, harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13,8%; Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,7%; N’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8,7%.

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ugereranyije Nyakanga 2015 na Nyakanga 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4,2%.

Igereranya ry’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2016, rigaragaza ko ibiciro byazamutseho 1.1%; Iri zamuka ngo rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,9% hagati y’ayo mezi abiri gusa yombi.

Ibiciro mu bicye by’icyaro

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyagaragaje ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2016, ibiciro mu bice by’icyaro byiyongereyeho 8,3% ugereranyije na Nyakanga 2015.

Nyamara, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko ryiyongereyeho ry’ibiciro ku masoko mu byaro muri Kamena 2016 ryari ku kigereranyo cya 6,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu kwezi kwa Nyakanga, harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 14,5%, N’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,6%.

By’umwihariko, ugereranyije ukwezi kwa Nyakanga na Kamena 2016, ibiciro byazamutseho 1,4%; Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,5%.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nyabuneka ababishinzwe ni mutabare aho bukera inzara irica rubanda bashyingure!

    • Vana imiteto aho. Jya guhinga usagurire amasoko, uvane sentiments aha.

  • None se iyi nkuru iruzuye??? Ko mutagaragaje neza impamvu zose zateye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko!!! ibika 02 bya nyuma simbyumva neza kandi ari ho nashakaga kurushaho!! Mwongere mubaze ababishinzwe neza!!

  • ibi bintu birahangayikishije ariko icyo nibaza niki ese uyu ni umwihariko wurwanda wizamuka ryibiciro kumasoko cyagwa no muri afrika hose nuko munfashe munsubize

  • Harumuntu wabivuze ndetse abisobanura neza muriki kinyamakuru abantu bose bamuterimijugujugu ngwarapinga ngoninyangabirama, nymara yari yasobanuye analyse ye neza.Icyo gihe ndumva hari mugihe bavuga igwa ry’ifaranga.

  • mwari mwabona se? ubundi hari ikintu udashobora guhisha! ubuse baracyavuga ko ari amapfa ubundi ngo ni ikibazo cy’ibiribwa!

  • Ese ivyo ntaco bipfana niyugagwa ryimbibe z’uburundi ?

  • none ubwo ngo iyo si inzara?inzara irahari kandi gutinda kubyemera biratudindiza.tuve mu mihanda n’amagorofa dukore ibiteza igihugu imbere

  • None se imihanda n’amagorofa bidindiza igihu?

Comments are closed.

en_USEnglish