Digiqole ad

Umukozi azatera imbere ate imisoro irenga 50% by’umushahara we?

 Umukozi azatera imbere ate imisoro irenga 50% by’umushahara we?

*Gvt iri kuvugurura itegeko ry’umusoro, umushara ni kimwe mubyo Leta isoresha,
*Abahembwa hagati 30 001Frw kugera ku 100 000 usora 20%
*Uhembwa 100 001Frw n’uhembwa za miliyoni bombi basora 30%
*Umushahara w’ukwezi uri munsi ya 30 000Frw niwo gusa udasoreshwa
*Hiyongereyeho TVA ya 18% n’indi misoro, umukozi asigarana 49%

Umusoro nubwo ari ngombwa ku iterambere ry’igihugu, abatanga umusoro ku mushahara n’abasesenguzi basanga ingano y’umusoro yakwa ku mushahara iri hejuru cyane.

Turebe ku misoro
Turebe ku misoro yacu

Itegeko risanzwe riteganya ko umusoro ku mushahara wishyurwa ku kwezi wakwa buri mukozi wese, uretse abasonewe bagenwa n’itegeko ry’umusoro.

Itegeko riteganya ko umushahara uri munsi y’ibihumbi 360 ku mwaka, ni ukuvuga ibihumbi 30 buri kwezi udasoreshwa.

Umushahara uri hagati ya 360 001 na 1 200 000 ku mwaka, ni hagati y’amafaranga 30 001 n’ibihumbi 100 ku kwezi, usoreshwa 20%.

Mu mibare yoroshye, ni ukuvuga ko ku kwezi iyo umukoresha wawe agiye kwishyura umusoro ku mushahara w’umukozi we, afata umushahara wawe wenda w’ibihumbi 100, agakuramo ibihumbi 30 bidasorerwa, hanyuma akabara 20% by’ibihumbi 70 bisigaye. Ni ukuvuga ko uhembwa ibihumbi 100, asora 14 000.

Naho umushahara urengeje 1 200 000 ku mwaka, ni ukuvuga guhera ku 100 001 ku kwezi kuzamura basoreshwa 30%. Waba uhemwa 1 000 000 ku kwezi cyangwa irenga usora 30% kimwe n’uhembwa 105 000, umusoro ungana n’umusoro ku nyungu umucuruzi yishyura.

Aha naho, babanza gukuraho ibihumbi 30 bidasoreshwa, hanyuma asigaye bakayabarira umusoro wa 30%

Ni ukuvuga ko ku mushahara w’amafaranga ibihumbi 200, hakurwaho ibihumbi 30 adasora, hanyuma ibihumbi 170 bisigaye bigasora 30%, ni ukuvuga amafaranga 51 000 uha Leta y’umusoro.

Mu nzego za Leta n’ibigo bimwe na bimwe by’abikorera byubahiriza amategeko, umukozi afashwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira izabukuru n’ibindi…bishobora gutuma amafaranga agera ku mukozi aba ari macye.

Gusa, usanga abantu benshi bishimira gukora muri Leta kuko baba bizeye ejo hazaza habo kandi hari n’andi mahirwe abakozi ba Leta, n’ubwo atari bose, babona nk’uduhimbazamushyi, ‘Mission’, n’ibindi bemererwa.

Abakozi banyuranye bavuganye n’Umuseke, babara umusharahara wabo bagendeye kuyo babona yageze kuri Konti.

 

Imisoro n’izindi nshingano bituma umukozi asigarana macye

Ku mpera z’ukwezi, hejuru y’umusoro ku mushahara umukozi aba yishyuye nubwo abenshi batayabara, hiyongeraho indi misoro n’izindi nshingano atangaho amafaranga nk’umuturage.

Dr Canisius Bihira, impuguke mu bukungu avuga ko hejuru y’umusoro ku mushahara wa 30% na 20%, umukozi yongeraho na 18% y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) na 3% y’umusogongero ku nyungu yishyura ku isoko yagiye guhahisha umushahara we.

Ati “Ni ukuvuga ko uhembwa umushahara wo hejuru usoreshwa 30% atanga umusoro muri rusange wa 51%, agasigarana 49% by’umushahara we. Naho uhembwa umushahara wo hasi usora 20% agasigarana 59%.”

Dr Bihira akavuga ko kuri ya 49% na 59% umukozi asigarana yishyuramo n’inyungu y’umucuruzi aguzeho ibicuruzwa na Serivise, ku buryo bishobora kurangira asigaranye nka 35% na 45% by’umushahara kubahembwa macye.

TVA, ni umusoro wishyurwa n’umuturage ariwe muguzi wa nyuma, akawutanga ku birayi, umuceri, isabune, amavuta, umuriro, amazi, amafaranga y’urugendo wishyuye uteze imodoka, Serivise yo kubikuza muri Banki n’ibindi byose umuguzi aguze. Uyu musoro, abacuruzi barawukusanya bakawushyikiriza Leta.

Uyu musoro kandi urazamurwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe nk’inzoga, itabi, n’ibindi bifatwa nk’ibicuruzwa biba bitari iby’ibanze, ku buryo ujya hejuru ya 50%.

 

Ubukode buhenze n’umusoro wabwo

Nubwo abakozi bose badakodesha inzu, abenshi by’umwihariko mu mijyi usanga bakodesha inzu batuyemo.

Izo nzu usanga ba nyirazo bazubaka ku nguzanyo, inyungu zazo n’imisoro biri hejuru, ariko bo ntacyo bahomba cyane kuko icyo kiguzi cyishyurwa n’uyikodesheje.

Usanga umuntu ufite inzu abara amafaranga ayikeneyeho, akongeraho umusoro uva ku 10% kugera hejuru ya 25% by’igiciro cy’ubukode azayitangaho, hanyuma akagena igiciro cy’inzu ye kizatuma abona inyungu ashaka, kandi si kenshi inzu iri mu bice by’umujyi ibura abayijyamo.

 

Umusoro kuri Konti

Wabifata nk’akantu gato ariko hari aho usanga amafaranga 1 000 Banki igusoresha kuko wagiye uyisanga nk’umukiliya atari macye kuko umwaka ujya kurangira abaye ibihumbi 12. Ku muntu uhembwa ibihumbi 50 ku kwezi, ni 2% by’umushahara we.

Aha hiyongeraho TVA ya 18% banki igukata kuri buri Serivise yo kubikuza ukoze, muri Banki zimwe ho iyo ubikuje ukoresheje Chequier baguca amafaranga arengaho gato 250 harimo na TVA.

 

Isuku, umutekano, ubwisungane mu kwivuza,…

Ibi ni iby’ingenzi kandi byangombwa cyane, gusa ku bakorera Leta na bimwe mu bigo by’abikorera, ku mushahara w’umukozi kandi havaho amafaranga yo kwishyura ubwizigame mu kwivuza, ubwizigame bw’izabukuru n’ibindi, nubwo ibi bifitiye ahanini akamaro umukozi.

Kubatuye mu bice by’umujyi, umukozi hari andi mafaranga atanga buri kwezi bitewe n’aho atuye.

Amafaranga y’isuku akenshi atajya munsi y’ibihumbi bibiri cyangwa 1 500. Hakiyongeraho amafaranga 1 000 y’umutekano.

Hari n’abatanga umusanzu w’umutwe wa Politike babarizwamo, umusanzu n’amaturo mu nsengero n’amadini, cyangwa imiryango ifasha….

 

Dr BIHIRA Canisius avuga ko kubera iyi misoro usanga abakozi nta bushobozi bwo kugura ibintu (Pouvoir d’achat)  kandi bikagira ingaruka ku musaruro wabo mu kazi.

Dr Bihira ati “Hari icyo bita kubaho, imibereho myiza, umukozi asigara atabyeho, asigara akorera mu myeenda kuko ntiyarara ubusa kandi abona ibiryo biri hariya, ajya kwikopesha, bwacya ukimuka muri quartier wawundi wikopeshejeho akaba arahombye,…Umukozi akenera kubaho neza, kurya neza, kurara heza, kugira ngo akore akazi neza.”

Iyi mpuguke mu bukungu ikavuga ko nubwo Leta ikeneye imisoro kugira ngo ikore ibikorwa by’iterambere bidakwiye kubangamira umuturage.

Agira ati “Leta iravuga ngo iri gukora ibikorwa byiza by’iterambere ry’igihugu, ariko umuturage nawe akeneye kubaho neza kugira ngo akorere igihugu.

Akeneye kuriha amafaranga y’ishuri ry’umwana kugira ngo yige,…Ayo mafaranga asigara (nyuma yo kwishyura imisoro) ntabwo yakodesha inzu, ngo arihe amafaranga y’ishuri ry’umwana, ngo amuhahire, ntabwo byakunda.”

 

Hakorwa iki ngo umukozi nawe abeho neza?

Dr Bihira asaba ko Leta yagabanya umusoro, cyane cyane kubahembwa amafaranga macye.

Agatanga igitekerezo ko umusoro ku mushahara wajya uhera byibura kuri 5%, hanyuma 30% igasoreshwa abahembwa amafaranga menshi cyane.

Ati “Imisoro barimo kuyizamura cyane, ubundi umusoro ku mushahara bari bakwiye gukora uko bashoboye umusoro ugahera nko kuri 5%, wenda abahembwa kugera nko hejuru ya Miliyoni bakaba aribo basoreshwa 30% kuko n’ubundi ayo basigarana abasha guhaha ku isoko,…ku buryo umuntu abasha kubaho bijyanye n’uko ahembwa.”

Nubwo iri tegeko ry’umusoro riri kuvugururwa, Leta yavuze ko intego yo kurivugurura atari ukugabanya ingano y’ijanisha ryakwa ku misoro, kuko hamwe yanazamuwe, ahubwo ngo ni ukugira ngo birusheho gukorwa neza. (Iyi nkuru yagiye ivugururwa)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

61 Comments

  • Mu myaka 10 ishize mu binyamakuru byo mu Rwanda nta nkuru ifite ikintu kinini cyane ivuze ku bantu benshi cyane nk’iyi nari nasoma. Umuseke nongeye kubakunda kurushaho.

    You do it better than all, this story worth my little appreciation comment.

    • @ Evergiste

      Nibyo bagerageje ariko ku muntu uzi neza iby’imisoro ahita abona ko iyi nkuru irimo amakosa menshi no kuvangavanga ibintu ku buryo ishobora gutera urujijo! Nk’aho banditse ko umuntu uhembwa 200,000 asora 51,000 sibyo ahubwo asora 44,000. Ku kibazo cya TVA nacyo, urutonde rw’ibyanditswe harimo ibitari bicye bisonewe nka lisansi, amafaranga y’urugendo n’ibindi kandi nta kintu na kimwe gisora TVA iri hejuru ya 18% nk’uko byanditse ho hari aho bazamura nko ku nzoga n’itabi!
      Cyakora nibyo umusoro ku mushahara uri hejuru kandi niko bimeze mu bihugu byinshi bitaratera imbere kuko amafranga aba akenewe kandi hamwe mu horoshye kuyakure ni kuri uwo musoro kuko abacuruzi bo bafite uburyo bwinshi bwo kwiba umusoro ku nyungu baba babonye mu gihe nta bushobozi benshi mu basoresha bafite bwo kubivumbura.

      • @Kalisa ndumva bishoboka ko wabasaba uruhushya ukandika inkuru irimo iyo mibare yawe kandi ndumva batakwangira.Bakayihitisha nk’inyandiko y’umukunzi w’umuseke.

    • Hari n’ibindi biba mu bindi bihugu dushobora kwigana; urugero gukuraho imisoro kuri ba rwiyemezamirimo bashya, gushyiraho amananiza kuri Company zishaka kugabanya abakozi, guhemba Company zongereye abakozi, etc)

      • Ibyo bitecyerezo byawe ubisibe mumutwe wawe. urashyira amananiza kuri companies mu kwirukana no kugabanya abakozi se uyobewe ko ishyaka riyoboye igihugu rifite impuzama companies ikize cyane kurusha igihugu ubwacyo?! Uraje rero uyibangamire ngo ntikirukane cyangwa ngo ntibizayorohere kugabanya abakozi?! Ntuzi ibyo urimo uravuga wowe! Uzabaze uko niba umugenzuzi w’umurimo muri buri karere ajya acyemura ibibazo bingahe aba yashyijirijwe n’abakozi! Ubona abaye iki?! Complicité exige…!

  • Uhembwa 100.000FRW kugera kuhembwa amamiliyoni bombi basora 30/100!Abo bashyiraho aya mategeko nibo bahembwa izo miliyoni!Kwikunda.com

    • @ Mutuzo

      Kuvuga ko abahembwa macye n’abahembwa menshi basora kimwe si byo neza n’ubwo bwose baba basora ku ijanisha rimwe. Nk’urugero uhembwa 200.000 asora 41.000 agasigarana 159.000 naho uhembwa 1.000.000 agasora hafi 300.000 agasigarana 700.000 dufashe umusoro ku mushahara gusa. Ikibazo rero ukirebye neza cyaba icyo uko uriya wa mbere ahembwa macye yasora hagasigara ubusa kuko n’ubundi yari ntayo! Igisubizo rero cyakabaye kuzamura imishahara bishoboka kuko uriya muntu n’iyo atasora ahembwa nabi bigatuma abaho nabi!

      • Kereka niba utarumvise mu ishuri itegeko ry’igenekereza (proportion)

  • Wahora n`iki Dr Bihira ko abakozi ba Leta twarenganye nubwo nta n`icyo twabikoraho cyane ko ababigena bo baba bayorerwa noneho n`iyo 30% bayikuraho bakagra icyo basigarana? Imisoro irakabije rwose byo biragaragara kuko niba umuntu atanga imbumbe y`umusoro irenze 50% by’ ayo akorera birumvikana ko asongwa kabisa nta n`iterambere yapfa kugeraho uretse bamwe biba!

  • Yewe ntabwo byoroshye pe. Najyaga nyoberwa ukuntu umuntu agira umushahara mbumbe mwinshi yarangiza agacyura intica ntikize. Iyo analysis nayikunze. Ubuse nta bundi buryo bwatekerezwa n’abahanga ku buryo umukozi yatera imbere yorohewe n’imibereho kandi igihugu nacyo kigakomeza gutera imbere? Mbona uburyo busanzwe buha abantu bake pouvoir d’achat abandi bukayibaka ku buryo rwose ibyo bita social mobility kuri bamwe ari inzozi. Iyo mpuguke ndayishimiye ariko nayishimra kabiri yegeranyije abandi bahanga nk’ayo bakadushakira uburyo igihugu cyacu cyagumya gutera imbere umukozi nawe atagombye kurwara stress yabuze uburyo umushahara we awugabanya ibiwukeneye byose. God bless Rwanda.

    • Kanguka bwakeye

  • Umuseke nabakundaga ariko nongeye kubakunda kurushaho.,… Ubundi izi nkuru nizo zigaragaza icyitwa professional Journalism…
    Kurikibazo rwose nizere ko inzego bireba rwose bihangana bagasoma iyi nkuru naho ubundi ibintu birakaze.. sanga akenshi abantu benshi bahembwa umushahara bawuvuma ko ntacyo ubafasha ahubwo ubafasha gukena mucyubahiro… ndakeka kiri mubitiza nubushomeri muRwanda, kubera umukoresha iyo atekereje gutanga akazi atakereza umusoro ari busore mbere yayo ari buguhembe, iyo usabye kwingezwa byo bakubwira ko leta yanyu izamwishyuza umusoro mwinshi….. So bagabanye imisoro, akazi kazaboneka, ubushomeri bugabanuke,kandi leta ibone umusoro wayo. Bitaribyo umushahara uracumuza benshi byo…
    Good job umuseke.

  • Tubaho nabi ngo igihugu gitere imbere??????? igihugu si amazu wangu igihugu ni twebwe mwicisha inzara, amadene,amaganya,kwimyoza bidashira, gutakaza ikizere cy’ubuzima, kuba banyamwigendaho kuko ntabushobozi bwo gufasha abavandimwe kandi twitwa ngo turakora. sha nzaba ndore iherezo ryiyo misoro.
    ntaterambere ryigihugu risiga abenegihugu mubukene??
    big up UM– USEKE TEAM GOOD ARTICLE

  • Ariko jye ibintu byaranyobeye.pe.none ko mbona twe rubanda rugufi aritwe dutunze banyakubahwa? Ukora akantu gato ngoho imisoro? Jye nakuze nsaga murogo bakodesha niga kuri mana fasha , mbonye akazi ka 100’000 ku kwezi .bagakuraho 20% .ubwo hasigaye 80’000 shuriho mutuel ngaho ayo umutekana ngoho inzu nkodesha ? Maze kugira 30ans nzagira ikibnza ryari.? Nubake ryari? Ndogore ryari.ariko abayobozi birirwa bararya amafaranga n imiryango yobo.kdi nabatunze ibwa mubi pagu byabo zidusha kurya neza no kubaho neza kdi ari inyamaswa jye ndi umuntu! Ubuzima ubwo mu Rwanda pe ,baroshiriye ,gusa hari umutekano.ariko umutekano WO muda iyo wabuze isi ntacyo iba imaze. Hari igihe numva shaka kwiyahura kubera ubuzima nk ibuka ko aricyaha.ariko bayobozi kuki mutagirira impuwe umuturage,? Fata izo modoka zihenze .za mission za buri munsi ahaaaa mufite n amasoko muhahiramo Ku bicyiro bike ,twe tugahaha Ku bicyiro byo hejuru? Gusa mbabwije ukuri yuko ibi byose imana izabibabaza.ninzu cy umbitsemo banzamuriye sinze aho nderekeza. Reka dutegereze yesu agaruke’

  • Iyi nkuru ni nziza kandi irimo ubusesenguzi. Bravo Umuseke.rw, mufite itangazamakuru rijyanye n’ibihe rwose. Mukomereze aho.

  • Mwavuze umusoro wa 20% na 30 % mwibagirwa ko hiyongereho na caisse sociales ya 3%, Rama ya 7.5%. Bivuze ko wa mukozi wa leta bamukata 30.5% cg 40.5% agatahana 59.5% avamo za tva,…. yishyura agiye guhaha. Hari uwambwira ngo caisse sociale na Rama ni ubwiteganyirize bwe, ngo leta iramutwerera 5% na 7.5% , … ariko na kwibutsa ko kwiteganyiriza biba byiza iyo hari icyo usigarana. Nanjye nkaba numvaga umusoro ku mushahara ukwiye kugabanuka byibura umushahara uri munsi ya 50000 akaba ariwo udasoreshwa, ayasoraga 20% na 30% bagashyiraho nka 15% na 20%.

  • ibyiyi mpuguke ntibubyuzuye….muzane na RRA igire ikibivugaho….iti 51%…ibi ntibabaho ntago umuntu atanga 30% cg 20% ngwanatange 18% kuri service imwe…hariho..ibintu bibiri bitandukanye kimwe ni umusoro kubihembo…bituruka kubyo kukazi wakoze nibihembo wabonye…undi uturuka kuri service wahawe cangwa ibicuruzwa waguze byongerewe agaciro ariko ntago ubarwa kugiteranyo biturutse kumushahara…nukuvuga umusoro nimurizo ntengo za 0, 20, na 30 kwijana…biriya avuga biwongera ukaba 51% namahane yumutima we na santima ziwe kugitike….ariko imibare mubukungu ibarwa hagendewe kuri ceteris puribus..nukuvuga yuvuga ingingo imwe wirinda kuyivanga nindi bidahuje kugirango wirinde kuvagirwa….

    Hano dushobora kuvangirwa nabyinshi..kimwe namarangamutima…icakabiri nukuriguce…ikindi nukutabisobanukirwa…hano dushobora kuvuga neza cyane yizimpamvu zitivaze mumitekereze yacu….

    • nonese urabikana ute niki uhaha kitari kuri tva avahe se atari kumushahara!!! ese nkubaze umucuruzi asora angahe kunyunyu?? uribaza umusoro wa 30% kumushahara ukavugango ni make ongeraho 7,5 ya Rama wongereho 3% ya RSSB maze uvuge asigaye rwose nibagabanye umusoro kuko ibontu birakabije nigute umuntu asorera ibyo ahashye ko tuba twasoreye leta baduhemba !!!!

    • Kagaba rwose biragaraga ko uri mu bayishyiraho, ko uri muri bamwe bagendera muri izo modoka babahera ubuntu ngo mwishyura 1/2 cy’ikiguzi cyazo, bakabongereraho essence y’amafranga arenga 450,000 Rwf ubundi nyine ukaba inkomamashyi!! none iyo nguze isukari nyigura iki kitari umushahara? iyo nguze essence (wowe wenda utanagura) 18% ya TVA nishyuraho ava he handi hatari ku mushahara?……. reka rero kujijisha abantu uvuga imibare idahuye, ikinyarwanda gipfuye (dore ko muba mwigize abasirimu), kandi nyamra rubanda rugufi ruri gupfa!!

      kandi nyamra umuturage nagira ubushobozi bwo guhaha nta handi azahaha hatari ku isoko ryo mu Rwanda, abashoramari baziyongera , abantu babone akazi, imibereho y’abanyarwanda iryohe, bakunde igihugu!!…… ubundi FPR rwose tuzahore tuyitora ubutitsa!!

  • Leta nice inkoni izamba igabanye umusoro ku mushahara

    Uko yabigenje ku bapolisi n’abasirikare bagura ibicuruzwa badasoze nibone ko no kuri twe abakozi bahembwa macye bikeneye natwe nibura igire icyo ivana ku misoro kugira ngo natwe dutere imbere.

    Iyi nkuru ni nziza cyane nanjye nkuye ingofero, ababishinzwe basoma Umuseke bumve ko bikwiye kurebwaho rwose na za ntumwa za rubanda ibi zibisome zibyigeho

    Murakoze

    • Leta ntabwo ariyo ica inkoni-izamba. Ni wowe ugomba gusunika Leta ikavanaho ako karengane kose kabyara inequality mu banyarwanda. Nkwibutse ko reports ziheruka zerekanye ko Rwanda and South Afirca are the most unequal countries in Africa.

      Niba buri mwaka ibiciro by’ibiribwa, transport, communicfation, amazu, imyenda, amashule, n’ibindi bizamukaho 7%, bivuze ko umushahara wawe umanukaho 7%, Leta yagombye kujya iyongera ku mushahara buri mwaka.

      Biteye agahinda

  • rose badufashije bagabanya imisoro kuko murabonako umuturage ahapfira pe

  • Dr BIHIRA adukorere ubushakashatsi, n’abandi bamufashe, maze badushakire nk’ibihugu3 cyangwa 5, maze batubwire niba bo bari hasi y’U RWANDA. Kuko ndibaza uku gusoresha byaba atari umwihariko w’i GIHUGU CYACU. Bibaye ahandi babikora ukundi kuburyo bifasha umukozi, twabigiraho maze tukagira icyo twisabira INZEGO z’ubuyobozi, kandi n’abo bayobozi ndumva byabashimisha, umwanzuro upfa kutabangamira umuvuduko w’i TERAMBERE TWESE DUKENEYE.

    • Rwanda ni Rwanda ,abandi nabo ni abandi, umuco wo kubazwa impamvu hafatwa ibyemezo bikanyaga abaturage ,bakitwaza ngo n’ahandi bimeze gutya ,cg ngo twe turi abakangahe …. ibintu nkibyo ntabwo aribyo! Abanyarwanda nu Rwanda dufite aho tujyenda dutandukana n’ibindi bihugu duturanye ,nubwo hari nibyo duhuriraho , ntabwo rero ibyemezo bafata cg amakosa yakorwa nabo twabigenderaho ngo nuko nabo babikoze !!!

  • Mwibagiwe imishahara y’abakozi bo mu rugo ya buri kwezi, amafaranga y’amata ku bafite abana bibasaba gufata abonnement no gutwerera amakwe y’iki gihe. usanga buri kwezi mu rugo mufite amakwe nk’atatu mugomba gutwerera.
    Ibintu ni danger!
    Ubundi iyo uhembwa nka 300,000 TPR ukatwa iba iri hagati ya 145,000 na 150,000; muri make umusoro ni kimwe cya kabiri cy’umushahara umuntu acyura.
    Twarashize nukubona bucya bwira ukibaza uko abantu babaho bikakuyobera!

  • Muzajye mwandika ibyo muzi nihe wabonye bakata TVA Kumushahara! ngo namwe mwasesenguye. Tva iba kubicuruzwa ntabwo ari kubihembo(Salary).Anyway Imisoro yo nimyinshi kumushahara.

    • Nyuma yo kubona ayo ujyana murugo, iyo ugiye guhaha (hafi ya byose ibyo tugura) bibaho VAT, ugasanga umukozi atagera kubyo aba yaragokeye.

      Gusa ntava ako kanya ku mushahara ariko, nawe ntacyo uyakoreshamo kuko ajya kuri Leta.

      • Urakoze kunsubiriza nkunda.

    • yakubwiye ko iyo ujya guhaha ukoresha umushahara ari na ho uhurira na TVA. ntabwo wowe uzi isesengura icyo ari cyo…uyu arimo kumena amabanga na we bamumene kuko agiye kwigira igipinga…arapinga Leta…navuge ibyiza n’ibisingizo by’umusoreshwa naho ubundi yanjirwe iyo. politiki y’usora…umunsi w’abasora…gukamura umupira… n’ibindi birindagiza inyanazimbwa zikumagagana zirirwa zimyozaaaaaaaaaaaaaa

  • Gusoresha ukagera naho usoresha ababa musi y’umurongo w’ubukene koko!Ikibabaje kurushaho ni uko iyo misoro ituma tutanabona amafunguro. Ntanze nk’urugero koko dutange umusoro urenga 50% y’ibyo twinjiza burikwezi ariko tubure amazi meza yo gukoresha imyaka ihie indi itahe? Harya ubundi umuntu ahembwa million ntazi umubare undi ahembwa ibihumbi mirongo itatu ubwo bakaba banganya uburenganzira koko? Leta rwose ntugakundire umwana ku wundi!

  • Mbanje Gushima Umuseke n’umusesenguzi ku nkuru nziza.

    Icyo nakongeraho nuko Nyuma ya 30% (TPR)+18% (VAT),3% (RSSB),7.5% ya Rama, Rwf 1,500 y’umutekano, Rwf 3,000 y’ibishingwe, Rwf 1,000 y’Umuryango (ishyaka), Kugura Imodoka y’umutekano (5,000), Kubaka Akagari, ibiraro, icya cumi, amaturo….Imisoro ni 58.5%, udashizeho ayo sose twakwa mu midugudu.

    Kurusengero, byaratunaniye gutanga icya cumi, amaturo, inyubako,… (10%+58.5%)=68.5% udashizeho amaturo, niinyubako.

    Ikindi mbaza nukuntu: Businesses zitanga Umusoro wa 30% Bakuyemo ibyo uba bakoresheje kugira ngo bagere ku nyungu (allowable expenses). Ariko twe ntibakuramo amafaranga dutanga dutega tujya kukazi, amafaranga y’ibiryo iyo turi kukazi, aho turara, kwivuza (kandi ibyo byose natwe ari ibidufasha abakozi gukora akazi).

    Umuseke muzatubarize ibi Minefocin twumve icyo babivugaha.

    Murakoze, Murakarama!

  • Ariko rero ikibazo cy’isora n’isoreshwa gikwiye kwigwaho pe. Nibaza niba tugira inteko koko y’intumwa za rubanda.

    Mundebere ingaruka ziri muri ibi uko zingana. Umusore ubundi yagira 22 se akamubwira mvira mu rugo akubaka urwe akagira umuryango. None iri sora n’izamuka ry’ibiciro ridahura n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu rihejeje inkumi n’abasore ku mashyiga.

    Mwibuke ko sex ari besoin primaire, ubwo ntibabuze gushaka kubera ubushobozi? Bakahuka mu busambanyi indaro zikavuka. Urebye ibi bibazo by’ikena ry’abaturage rifite ingaruka nyinshi. Izo mayibobo zirwa zikatana na ba Dasso, abo bana batagira ababyeyi babitaho kandi bahari, umuryango ugasenyuka kubera ubukene.

    Isambu izasora, ikibanza gisore, ugure akantu usore, umushahara usore, mutuelle iteremo, Ay’umutekano, isuku, amashuri ahende, ibirayi bizamuke 50% imishahara yarabaye ingwingiri. Leta iti turatera imbere. Nibyo muratera imbere ariko mwaduteretseho intebe muyicaraho Leta we. Twarapfuye duhagaze nta kizere cyo kurama.

    Urubyiruko rwo mwihangane bana ba ma, mwoge magazi amazi ntakiri yayandi!

  • Mwakoze nabwo nubwo mwayikataguye ariko it’s okay, ntimwavuze nabishyura loans from SFAR nogutega moto kubera gutinda kubyapa. harigihe umuntu yibaza icyo akora mukazi bikakuyobera pe!! only God knows

    umuseke you ‘re my number one, ariko buriya Igihe.com ntanubwo cyabakopera??? cg kirimo tena?????? mbiswaaa maaaaa nikorere akazi nironkeye

  • Muraho nshuti z’Umuseke. Iyi nkuru ninziza pee. Leta nizirikane ubuzima bwabakozi, baba abo ikoresha ndetse nabakora mubigo byigenga. Nemeranya nabandi ko imisoro ikenewe. Ariko ubundi mfite comments zikurikira
    1. Uyu musoro mucyongereza witwa PAYE, pay as you earn. Usore hagendeye kucyo uhembwa. Siko bimeze rero kuko uhembwa 120,000 nuhembwa miliyoni 3,000,000 bose basonerwa ibihumbi 30,000, bagasora 20/100 kuri 70,000, na 30/100 kumafr arenze ibihumbi ijana. Niba amahame ngenderwaho ya Leta, ndetse nimisoreshereze ari fairness, uyu musoro utonesha abahembwa menshi ugatsikamira abahembwa make.
    2. Igihembo cyumukozi nticyigera kijyanishwa nibiciro kumaso. Mukanya nasomaga ko ibiciro kumasoko byazamutseho 8,9/100 mumigi na 6,9 mucyaro.
    3. Nibazako imibereho myiza yumukozi yagira ingaruka nziza haba mukurangiza inshinganoze ndetse no kubukungu muri rusange. Kuko arahaha, nibindi
    4. Byakorwa kuburyo Leta itatakaza imisoro. Kuburyo ziriya percentages zagenda ziyongera hakurikijwe ingano yumushahara. Abahembwa make bakagabanyirizwa umusoro, abahembwa menshi ukiyongera
    5. Hari pressure nini kumushahara wumukozi. Nko gutekereza umushahara wumukozi mugushyira gahunda za Leta mubikorwa. Urugero nigihembo cyabadamu

  • Oya nimusore kugirango twihutishe iterambere ahubwubutaha tuzubaka indi Kigali convention centre mu Bugesera.

  • Sinjya nkunda kwandika kunkuru ariko wowe wanditse iyi mkuru Kudos kuri wowe. you did a great job man.this all we need from every single journalist… not just writing about nosense but writing about things which improve people’s mindset and leve of thinking. i am sure many people didn’t know where the part of their salary is going but now they got some ideas. we really need more of tis. next time ask even those who works in RRA. THE IMPROVEMENT IS NOT GOING TO BE DONE SOON BUT ATLEAST OUR VIEWS ON THIS ISSUES MUST BE HIGHLIGHTED AND CONSIDERED FOR FUTURE DECISION,…. KEEP THIS PROFFESIONALISM uM– USEKE WE LOVE YOU..

  • Dore iyo tugira abadepites banyabo ibi baba barabyizeho mbere yuko umunyamakuru yicara akandika inkuru nkiyi isesenguye.Ese ubundi bamaze iki bazabavanyeho koniyo mishahara wenda yatuma imisoro igabanuka? Umuzunguzayi, wigeze wumva hari nujya kuraba uko byagenze cyangwa harubaza ikibazo? Abanyeshuli babuze Bourse wigeze wumva haruhaguruka ahobituramiye hariya ngwagiricyabaza? yewe ninyamasheke bagiyeyo aruko bamaze gusoma inkuru mubinyamakuru kimwe natwe.

    • ngo abadepites? erega nabo baba barwana kumbehe yabo aramutse avuze bashobora kuyubika bagasubira ku mboga z’ibishyimbo(umushogoro). iyo aterewe hejuru buriwese asama aye!

  • Nanjy ndemeranya namw ko uyu musoro(TPR) uri hejuru ariko abantu benshi iyo ba négocia umushahara ntibareba brut ahubwo bareba salaire net nahamya ko benshi mu bakozi utababaza Salaire brut yabo ngo bayimenye ahubwo buriya charge salariale ziba ziri hejuru ku bakoresha bigatuma no kuzamura umushahara bigorana kuko iyo uwuzamuy n’umusoro uhita uzamuka cyane. Hari n’ahandi iriya mpuguke nabonye yibeshye ntago umuntu uhembwa 200,000Frw asora 51,000Frw ahubwo asora 44,000Frw kuko 200,000Frw-100,000=100,000 ugahita uvanamo 30,000(asora kuli zero) hagasigara 70,000 ukayasoresha kuli 20% ubwo ikaba 14,000 noneho 100,000 arenga agasoreshwa kuli 30% bivuge 30,000 bivuge ngo iyo brut yaw ari 200,000 Frw usigarana 156,000Frw hataravamo Rama n’ibindi. TVA nayo mbona bakabya kuko TVA nko ku biribwa, amashanyarazi n’amazi yari ikwiye kuba iri hasi cg ikanavaho kuko bizamura igiciro cyane kandi ari ibintu bikenerwa cyane na rubanda rugufi.Abategura amategeko y’imisoro bari bakwiye kujya babanza bakaganira n’abantu bagakora recherche ntibarebe inyungu rimw na rimwe nzakwita iza leta bakibagirwa iz’abaturage.

    • Niyo haba habayeho kwibeshya mu mibare imisoro iracyari myinshi cyaneee, kandi niyo waba utazi salaire brute yawe umenye ko umukoresha wawe ariyo aheraho akugenera umushahara , areba nyine niyo misoro azajya atanga ,bikaba impamvu zo kuguha umushahara utazashobora guhangana n’ibiciro ku isoko,bikaba byaba impamvu yo kutakongeza , bikaba impamvu yo kudashaka abandi bakozi ahubwo bakabagerekaho rimwe na rimwe n’inshingano zitari mu masezerano y’akazi kubera Umukoresha atinya ku recrutant undi mukozi, bityo ubushomeri bukaguma bwiyongera…,
      Ahubwo ugasanga RSSB irubaka imiturirwa mu byaro hirya no hino bikaba nka vases z’indabyo aho usanga inzu yo hasi ariyo ishobora nibura kubona bacye bayikoreramo, ahandi iyo mu bushorishori ari vide! ababireba bati Igihugu cyateye imbere ,kandi Abanyarwanda barashiriyemo!!

  • uyumugabo yirengagije ko leta umutungo wayo arabaturage.nonese muragirango ayo mazu meza Cgw imihanda umutekano byishyurwe kundi gute? Tugomba kwigira.

  • ariko njye hari ikintu nibaza, iyi mishahara ko ari reta iyigena kuko aba bakozi benshi baba bakorera reta, icyo nibaza ko mbona abantu benshi banditse bakabiriza ngo iyi misoro irahanitse ubwo abakozi ba reta nibo babayeho nabi muri iki gihugu ? mujye babanza musure nahandi murebe ntimukaririre aho muri gusa . njye nabaye iburundi imyaka itandatu ndi umunyeshuri niba hari abantu bateye agahinda ni abakozi ba reta aho usanga nkumu dr ahembwa ibihumbi 600 byamarundi ubwo mumanyarwanda ninkibihumbi 270 byamanyarwanda ndetse umuganga wumurundi ubonye akazi hano murwanda arasimbagurika none mwe murarira ngo muhembwa make

    • Ashobora no guhembwa ibihumbi 100,000 Rwf ariko agashobora kugura ibyibanze akeneye kuko ibiciro byaho bitari hejuru, kuko imisoro yabo itari hejuru cyane wenda cg se umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi uba mwinshi bagahaha badahenzwe.

    • Ubwo kuko benshi bakorera leta. Basabe leta igabanye imisoro nayo ibagabanyirize imishahara bibe drodro. Urwanda. Tayindi source rugira usibye abanyarwanda. Njye ndumva leta atari ukwanga abana bayo nuko ishaka ko bose basaranganya

  • Mana wee nibwo nabona inkuru irengera rubanda kuva navuka

    ese mbaze muzi ngo iyo umuturage azamutse hari amajyambere aruta ayo
    ariko se ni bangahe babakozi bareta na ba prive bakora bakarangiza imyaka 10 batarabona inzu
    kandi bahembwa so

    imagine 1 urasora 2 urakodesha inzu sometime ntunakorera aho utuye it means naho urakodesha
    you have an overdraft for school fees on the the beginning year
    kandi mugihe wakabaye ufite inzu yawe byakorohera Imana idufashe ababishinzwe babikoreho
    thx

  • mukomeze mufunge umwuka mwiheshe agaciro, mwubake za KCC,mugure indege!!!

  • iyi nkuru ikoze neza kuko igendera kuri facts.ntitumenyereye kubibona mu Rwanda.ubusanzwe bagendera kuri sentiments

  • Igisigaye ni ukwibaza icyo aba badepite bakora mu ntebe mu gihe bicisha abaturage amategeko nabo ubwabo babona ko abangamye. Ese inshingano zabadepite ni ugushyiraho amategeko batabanje kubaza cg kureba ubushobozi bwabo agenewe? Urugero: itegeko rushya rya ba avoka, ni gute watinyuka kuvuga ngo kuvugana na avoka mu gihe cyiminota itarenze 30 uzishyura ibihumbi birenga 30? Guhagararirwa mu rukiko :500,000frw! Amagarama mu rw’ibanze:25,000frw avuye kuri 2,000frw! Urwisumbuye :50,000frw!!!
    Mu byukuri aba badepite bagomba kuba bafite ikibazo cyo kutamenya ibyo umunyarwanda yabatumye mu nteko bi4yo bigatuma batora amategeko batabanje no kugisha inama abo bahagarariye ngo babatume koko.
    Imisoro ku mishahara: ese ubusanzwe umushahara fatizo (SMIG) washyizweho ngo u3inde abakozi bose ni uwuhe? Ese kongera imisoro ku mishahara bikizwe aeuko babonye imirimo yariyongereye cn ndetse nimishahara ikiyongera? Cg barashaka guca intege abakozi ngo bashoke ubucuruzi bityo na bo bakore collect y’imisoro mu ba turage? 30% yashyizwe ho ku nyungu zabayobozi bakuru bahembwa menshi no kugira ngo abakozi bari hasi barusheho kugana abo bakuru. Ubu ukurusha amagranaga aba akurusha ubuzima. Ese barabona abana b’u Rwanda baziga bate? Nyamara abana baabo bajya kwiga I mahanga kuri bourses za leta, bivuga ku misoro ya wa mwalimu, muhinzi,mukozi muto,….aho yakigishije abe yigisha abana babakomey.
    Ngaho rero kugira ngo tubemere nimukurwho bourse zabajya kwiga hanze yigihugu kuko ari ugusesagura imisoro yabaturage.

    • Buriya ubwo haje made in Rwanda banza nta numwana uzajya ajya kwiga mu mahanga ,bazajya biga muri UNR mu rwego rwo kwihesha agaciro.

  • Guhenda kw’ibirayi byo birashoboka kuko self-service zimwe batangiye kujya batwarurira amafiriti (ubundi bimenyerewe ku nyama!)

    • Hahhhhhhhh, uransekeje gusa ,thank you kunsetsa

  • Ngo “Ibifi binini bitungwa n’udufi dutoya” !!!!!!!!! kandi ngo “Ufite byinshi azongererwa naho ufite ducye azakwa nutwo yari afite” (dixit Bibliya) !!!!!!!!! . ” Les riches continuent a etre riches, tandis que les pauvres continuent a s’ appauvrir d’avantage ” . “The wealthiest keep becoming rich whereas the poor become poorer”.
    Yesu ati wabimenye , nta kindi nongeraho . Yewe abumva, niba wumvise mvuze ngo iki ????

    • H.E.TRUMP YABIVUZE UKURI RWOSE: AFRICA IRACYAFITE IKIBAZO KITOROSHYE KUKO ABAYOBOZI UBWABO ARI BO BARYA IMITSI Y’ABATURAGE. Ni gute umudepite atora itegeko rikandamiza umuturage atishyize mu mwanya we mbere yo kuritora? Ariko ejobundi niba za kwiyamamaza bazabeshya ibyo bagezeho cg bazageraho. Ariko hazaveho ibyo gutora list tujye dutora umuntu ku giti cye amaze k6vuga ibyo azageza ku baturage ariko atagendeye mu kigare cyo kuvuga ngo “TU”! ahubwo akot3she “Nza…!”. Kuba babarizwa mu kigare cyishyaka iri niri niyo mpamvu nyamukuru badashobora k6mva umuturage, kuko atigeze abatora. Na bo rero bamukoreza umutwaro w’imisoro n’amahoro bo badashobora kwikorera. Impamvu: Leta ibat7miriza amamodoka ntamisoro, bubaka amazu nta mbogamizi, barira muri hotels zose zo mu Rwanda nta kwishyura cash, nta fagitire babaha, bigisha abana babo aho bahisemo,….Ni gute se batato4a amategeko ababereye ubwabo ariko ahutaza abaturage!?? Bamaze kubona ko abanyarwanda bemera byose.

  • mujye mumenya uko ibihugu bibayeho sha mureke guteta, mwari muzi ko iburayi no muri america nufite télévision iwe murugo ayisorera? kubera ko baziko ntankunga zamahanga bategereje bazi ko bagomba gusora byanze bikunze. naho twe tukibona inkunga zabo tukarira ngo reta zacu ziri kudusoresha, none se usibye kuba ba nyamwigendaho gusa ko wowe urira ngo bagusoresheje kumushahara wawe ubwo wirangagije ko hari nudafite ako kazi ukureba akifuza kumera nkawe ? mugabanye umuteto rero kandi nicyo abanyafrica tuzazira harimo kuba nyamwigendaho ubunebwe no kunva ko hari abandi badishinzwe. none se ko urwanda rugomba kwihaza mungengo yimari ubu turi muri za 60% byumusaruro bwite wigihugu ubwo nitugera muri za 80 na 90 % aho ntituzaboroga ra ? muzabaze iburayi uburyo kwivuza, kwiga, inzu zo kubamo bihenze , naho ibyo guteta ntacyo byatugeza ho ari twebwe ubwacu cyangwa ibihugu byacu bya africa.

    • Niwowe watese utunzwe n’imitsi ya Rubanda rugufi rwirya rukimara , cg nibyo wavutse usanga ababyeyi bawe bafite ukibwirako abantu bose bavukanye ayo mahirwe , Ubunyamaswa ,amakosa no kudakunda Abanyagihugu babo bikorwa n’ibyo bihugu mwagize ikitegererezo cyanyu ntabwo aribyo tugomba kugenderaho. Capitalisme sauvage ,Ubusumbane bukabije ….

  • Ikibazo iyi misoro izatera ni uko nta purchasing power abakozi ba Leta bazagira, noneho abacuruza nabo babure baguzi! Birangira ibifi binini aribyo byibereyeho gusa, abandi bo bagasigara ba vivoter, hanyuma batajya umugambi bagapfira hamwe nka kumwe Martin Luther King yabivuze!

    FPR ikwiye guhindura icyerekezo cy’iterambere rikajya no mu mifuka y’abaturage naho ubundi izarema classes sociales gusa kandi birangira nabi!

    • huum ni byiza iyi nkuru ituma umuntu yongera gukora analyse kweri hakenewe guhuza ubwenge hakarebwa icyakorwa mukugabanya ibyo umutukozi wa leta asabwa ugereranije na salaire ye kuko abenshi usanga nta kinjira iyo uvuye muri iyo misoro hakaza ibibazo byaho utuye za contribution za hato na hato kandi ziza sous forme yitegeko .

  • Nibwirire abadepite ahubwo muriryo vugurura bibuke ko icy’ingenzi aruko umukozi wese yaba muri leta cyangwa mubigenga ndetse n’uwikorera kugiti cye kurayo 30% ku mushahara cyangwa ku nyungu bagena % yashyirwa mu bwiteganyirize bwe bityo ari we ari na leta ikabona ubundi buryo bwakwakirwa kurushaho na twese bwo kongera umutungo w’igihugu tudasesaguye muri consumption/consommation. Bityo twese tukagira icyizere cy’ejo hazaza noneho umurimo tukawitabira pe tugifite akabaraga.

  • Umuseke uzakore n’ubushakashatsi kuri multiple taxation kuri product imwe. Urugero, umucuruzi uzana (importer) product ayitangira TVA iyo ayigurishije kuri za companies/ Alimentation. Nazo zagurisha ya product, zikongera zigaca TVA. Bijya kugera mu iduka yo muri quartier, iyo product itanzweho TVA nki nshuro eshatu byibuze.

  • Umuseke….mwagiye mwandika inkuru nkizi nyinshi koko….Bravooo!

    Ariko nanone mwakwitonda kuko nimuvugira rubanda cyane hari igihe ejo byabagaruka. Mumenye ikibuga muri gukiniramo.

  • ahubwo c iyi misoro ni buri kwezi or ni kumwaka? ko mbona abakorera leta bagowe.birakaze kbs nibagabanye ababyeyi babone uko bishyurira umwana ishuri.

Comments are closed.

en_USEnglish