Digiqole ad

Statut yihariye ya mwalimu igiye gutuma nawe azajya azamuka mu ntera no mu mushahara

 Statut yihariye ya mwalimu igiye gutuma nawe azajya azamuka mu ntera no mu mushahara

Abalimu bari muri aya mahugurwa bahawe za mudasobwa, abazifashe hejuru bari gusuzuma ubushobozi bwazo bwo gufata amafoto

Rulindo – Kuri uyu wa kabiri ubwo  yatangizaga amahugurwa y’abalimu bashinzwe guhugura abandi mu bijyanye no kwigisha mu rurimi rw’icyongereza nk’ururimi rwigishwamo amasomo yose, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yabwiye abalimu ko status yihariye y’abalimu yamaze gusohoka igiye  gutuma mwalimu amera nk’abandi bakozi ba Leta mu kuzamurwa mu ntera no mu mushara hashingiwe ku burambe n’imyitwarire. Gusa abalimu bavuga ko ikibazo gikomeye ari umushahara uri hasi.

Abalimu bari muri aya mahugurwa bahawe za mudasobwa, abazifashe hejuru bari gusuzuma ubushobozi bwazo bwo gufata amafoto
Abalimu bari muri aya mahugurwa bahawe za mudasobwa, abazifashe hejuru bari gusuzuma ubushobozi bwazo bwo gufata amafoto

Aya mahugurwa y’icyiciro cya gatanu y’abalimu basanzwe bafasha bagenzi babo babahugura mu kwigisha mu rurimi rw’icyongereza abo bita “Mentors Educators” yitabiriwe n’abalimu 466 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Aya mahugugurwa ngo afasha aba balimu kongera ubumenyi mu cyongereze kugirango bazabone uko bakomeza gufasha bagenzi babo.

Aba balimu bahugura abandi bagarutse kandi ku kibazo cy’ubusumbane mu mishara ndetse n’umushahara wa mwalimu ukiri muto cyane.

Gasana Janvier umuyobozi w’ikigo REB yavuze ko ikibazo cy’umushahara muto cyizazakemurwa na status yihariye y’abalimu yamaze kujyaho.

Yavuze ko iyi status yihariye yamaze no gusohoka mw’igazeti ya Leta izajya ituma umwalimu nawe afatwa nk’undi mukozi wa leta mu kuzamurwa mu ntera no mu mushahara hashingiwe ku burambe no ku myitwarire ibintu ngo bitabagaho ku balimu.

Ati: “Status yihariye y’abalimu iteganya uburyo umwalimu azamuka mu ntera no mu mushahara bitewe n’uburambe afite. Ibyo bintu ntibyakundaga kubaho mu mwuga w’ubwalimu.

Yavuze ko gushyiraho iyi status aribwo buryo bwiza babonye bwo gutuma mwalimu amera nk’abandi bakozi bose ba Leta.

Gasana Janvier akomeza abizeza ko iyi status yihariye izakuraho n’ikitwa ubusumbane mu mishahara y’abarimu.

Ati: “Hari igihe ibyo bintu (ubusumbane mu mishahara) bizaba amateka umuntu wese akaba ahembwa bitewe n’uburambe afite, bitewe n’uko akora.”

Abarimu bari guhugurwa n'inzobere zavuye muri USA mu guhugura abalimu
Abarimu bari guhugurwa n’inzobere zavuye muri USA mu guhugura abalimu ku kwigisha mu cyongereza

Abarimu bo bavuga ko ikibazo nyamukuru ari umushahara

Abalimu bari muri aya mahugurwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko iyi status nshya ari nziza gusa idakemura ikibazo nyamukuru bo bavuga ko ari umushahara fatizo wabo bavuga ko ukiri muto.

Umwe mubo twaganiriye utifuje gutangazwa amazina avuga ko nubwo bavuga ko iyo statut izatuma bafatwa nk’abandi bakozi ba Leta we atari ko abibona kuko ngo umuntu usanzwe uhembwa neza n’uhembwa make n’ubundi ubazamuye bose bwa busumbane bukomeza kubaho.

Kuri uyu ngo iyi statut ngo kereka ije ihindura umushahara fatizo wa mwalimu n’ibyo bindi bikiyongeraho.

 

Aba balimu bari guhugurwa kwigisha amasomo yose mu cyongereza, aba bakaba aribo bazahugura abandi balimu bagenzi babo ku bigo baturutseho.

Bariguhugurwa n’abantu b’inzobere mu guhugura abalimu baturutse muri  University of Heartford, Connecticut,US.

Intwaro ya mbere ya mwalimu mu kwigisha neza ngo ni ururimi kuko ataruzi neza n’ibyo azi abyigisha nabi.

Janvier Gasana avuga ko statut yihariye ya Mwalimu ari izahindura byinshi
Janvier Gasana avuga ko statut yihariye ya Mwalimu ari izahindura byinshi

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Bari gufata Selfie se ba Mwalimu?

  • Ubundi ikibazo nyamukuru kiri kuri mwarimu ni agashahara k’iyanaga (gacye cyane ) so kagatuma abahanga batajya kwigisha n’abagiyeyo agatima kakaba kari ahandi.

  • So try to increase their salaries

  • Bari barasigajwe inyuma namateka kbs

  • Ikiibazo cyumushahara wa Mwarimu ningorabahizi peee. Ariko nibazako habaye ubushake bwa politike cyakemuka. Njye ntekerezako habaye gusaranganya, abafite imishahara minini ikagabanywa, avantages zihabwa abayobozi, byaba mukugabanya agaciro kimodoka bemererwa kugura, za lumpsum, yewe ninkunga Leta ibaha, birashoboka hatongerewe ingengo yimari. Naho ubundi ibyakorwa byose, yaba statut, yaba Umwarimu Sacco, mugihe umushahara fatizo wamwarimu uzaba ukiri muto bizagorana kugera kuri knowledge based economy. Ikindi ko tubakangurira kugira ibindi bakora bafata inguuzanyo amasomo bazayategura ryari. Nihashaakwee igisubizo kirambye

  • statut yaba iri ku ruhe rubuga ko atarugaragaje

  • Abarimu rwose baduhe natwe amafranga kuko duhahira ku isoko rimwe n’abandi bakozi ba Leta. ariko ubu wahembwa ibihumbi 40 kandi ujya kwigisha buri munsi ukazagera kuki !? Iyo statut n’iyo nguzanyo bavuga twaka byose bifatiye kuri ayo ibihumbi 40. Ireme ry’uburezi ryo se ryazamuka rite abashinzwe kurizamura duhora tuganya !! kandi ubushake bwa Politiki bwarangiza iki kibazo cyabaye ingutu ?!

Comments are closed.

en_USEnglish