Christian witabiriye Tusker muri 2009 ngo umuziki w’u Rwanda ugeze aho utunga umuhanzi
Rwirangira Robert Christian umuhanzi witabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu, asanga ubu aho umuziki w’u Rwanda ugeze ushobora kugira icyo umarira uwukora bitandukanye na mbere.
Ni nyuma y’aho yerekereje i Dubai aho akurikirana ibijyanye na muzika, ubu akaba asigaye anakora ibijyanye n’imideli.
Christian wari kumwe na Alpha Rwirangira muri Kenya mu irushanwa rya Tusker Project Fame ryari ribaye bwa gatatu, yabwiye Umuseke ko umuziki wo mu myaka itanu ishize udahuye n’umuziki urimo gushyirwa hanze ubu.
Ibi bikaba ari nabyo birimo gutuma abahanzi bavuka igitaraganya kandi hakanazamuka abahanzi bafite impano zitari ugushakisha.
Ati “Mbere wasangaga umuziki twakoraga byaratugoraga cyane kuba wakora indirimbo ikazamenyekana ibyo twita kuba ‘Hit’. Ariko aho amaradiyo na television biziye ari byinshi nta muhanzi ukora indirimbo ngo ntiyumvwe”.
Kuba abahanzi b’ubu bafite amahirwe yo kumenyekanisha ibihangano byabo mu buryo buboroheye, ni kimwe mu bintu birimo gutuma hari abahanzi bamwe na bamwe batangiye gutungwa n’amafaranga bavana mu muziki.
Akomeza avuga ko uko u Rwanda rugenda rutera imbere mu bijyanye n’ubukungu, ari nako hagenda haza abashoramari benshi.
Bityo mu gihe kiri imbere umuziki ukaba ushobora kuzaba kimwe mu bice byinjiza amafaranga menshi ku bawukora ndetse bikazaba n’uburyo bwo kuwumenyekanisha hanze y’igihugu.
Christian niwe musore ugaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzikazi Butera Knowless yise ‘Reka nkukunde’ yakoreye i Dubai.
Abajijwe niba hari igitekerezo yaba afite cyo kuba yagaruka gutura mu Rwanda, yavuze ko nta kintu cyamubuza kugaruka narangiza ibyo arimo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
mwajya kubyica ngo runaka w’akahise navuge ibyubu naho tusker yo mureke kuyuririraho kugirango tumumenye ubu se akoriki nako ngo imideri nayo yabaye urwitwazo bayerekana he ?????
Mufitanye akabazo ariko kuko ndunva ntanakimwe wakabaye umushinja niba ibyo akora bimutunze se akaba anavuga uburyo abonamo ibyo yakoraga cyangwa agikora biteza bamwe imbere icyaha nikihe
Type se agira icyo apfana na Alpha ko numva bafite same last name?
ubuse wowe ko witiranwa n umukozi wo mu gipangu duturanye hari icyo mupfana ra???!!!..hahahaha
Ariko abo “banyamideri” ko bamaze kuba benshi kdi tutamenya iyo mideri ni bwoko ki? Nimutubwira “umunyamideri” mujye mutubwira cg mutwereke imwe muri”creations” ze. Keretse niba icyo mwise imideri ari ariya masaro yambaye ku kuboko…
ngo ari gukurirana ibijyanye nu muziki i dubai ?seriously? murihe shuri rya musique uyu mujama yakwigamo rya music i dubai? tujye turaka kwamamaza wana kdi izi nkuru mujye muzivana mu myidagaduro muzishyire mu zamamaza .