Turukiya yarebanaga ay’ingwe n’U Burusiya bigiye gusubukura umubano
Perezida Recep Tayyip Erdogan aragirana ibiganiro n’uw’U Burusiya Vladimir Putin mu mujyi wa St Petersburg mu rwego rwo kubyutsa umubano n’U Burusiya.
Nirwo rugendo rwa mbere Recep Tayyip Erdogan aba akoze nyuma y’uko bamw emu ngabo ze bagerageje guhirika ubutegetsi mu kwezi gushize.
Umubano hagati ya Turukiya n’U Burusiya wajemo kidobya mu mwaka ushize ubwo Turukiya yrasaga indege y’ingabo z’U Burusiya igahanuka hafi y’urubibi na Syria.
Uru rugendo kandi rukurikiye ibirego bitagira ingano ku nshuti z’Abanyaburayi zinenga cyane imyitwarire ya Perezida Erdogan cyane mu guhana yihanukiriye abagerageje kumuhirika ku butegetsi.
Recep Erdogan ajya guhaguruka mu gihugu cye yavuze ko Putin ari inshuti ye, ubu akaba agiye kwandika paji nshya ku mubano w’ibihugu byombi.
Nyuma y’aho Turukiya ihanuye indege y’Abarusiya mu Ugushyingo 2015, U Burusiya bwahise bushyiraho ibihano bikomeye kuri Turukiya harimo no kubuza Abarusiya gutemberera muri Turukiya.
Muri Kamena, U Burusiya bwavuze ko Perezida Erdogan yasabye imbabazi ku ihanurwa ry’indege yabwo kandi yihanganisha imiryango yagize ibyago n’umupilote wishwe.
Kuri uyu wa kabiri, U Burusiya bushobora gusubukura ubucuruzi n’ishoramari kandi bukanongera gusaba Abakerarugendo babwo gukora ingendo muri Turukiya.
BBC
UM– USEKE.RW
4 Comments
Really?
Nyamara hari “ubuhanuzi” buvuga ko nibijya gukomera RUSSIA (ifatanyije na bimwe mu bihugu by’abarabu) izatera ISRAEL…
You are lying. ubwo buhanuzi bushyire aha tububone. Ahubwo wowe uraragura gusa kandi urabeshya. evidence based
NONE SE NIBA WARASOMYE NEZA WUMVISE KO ISIRAEL IZATERWA IKANESHWA
UZI KO WITIRANYA ISIRAEL
UZAMBWIRE NGUHE AMATEKA YAYO BYIBURA DEHEREYE 1945
inama na bagirira niyi ngiyi muzaje mugerageza kureba ibiri imbere y,amaso yanyu ibiri inyuma y,umusozi mubirekere abandi izo mpuha mwazikuye he mu gifaransa inkuru nkizongizo bazita radio trotoire in English bakazita job less corner
Comments are closed.