Gen.James Kabarebe yizeje ko imikino ya Gisirikare izagenda neza
Stade Amahoro – Kuri uyu wa mbere tariki, mu birori byo gufungura ku mugaragaro imikino ihuza inzego za Gisirikare zo mu Karere ka Afurika y’IBurasirazuba izabera mu Rwanda kugeza tariki 18 Kanama, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yahaye ikaze abakinnyi, abatoza n’ababaherekeje, abizeza ko banyurwa n’uburyo iteguye.
Ibi birori byatangiye Saa 12:50, byasusurukijwe n’umunyarwenya akaba n’umushyushyabirori, Arthur Nkusi, n’abahanzi bo mu Rwanda nka Tom Close, Urban Boys, King James, ndetse n’itorero Urukerereza.
Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya 10, ntazitabirwa n’igihugu cy’u Burundi nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wungirije mu muryango wa Afurika y’Iburusirazuba (EAC) Charles Njoroge.
Yagize ati “Abarundi badutangarije ko batazaboneka muri aya marushanwa. Ni uburenganzira bw’igihugu kwitabira. Imikino yateguwe neza, kandi izakinwa n’ibihugu bine. Twizeye ko bizagenda neza.”
Ministiri w’ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe yahaye ikaze abashyitsi basaga 500 bavuye muri Tanzania, Kenya na Uganda baje guhatana mu mikino itandukanye.
Yagize ati “Ndifuza gushimira ibihugu byaje mu Rwanda. Gushaka intsinzi ni ikintu cyiza mu mikino, ariko icy’ingezi kurushaho ni uguhura kw’abantu. Ingabo zihagarariye ibihugu byazo muri iyi mikino, mukomeze muzirikane insanganyamatsiko yaryo igira iti ‘One people One Destiny’ (Umuryango umwe, mu cyerekezo kimwe).”
Gen James Kabarebe kandi yashimiye buri umwe wagize uruhare mu itegurwa ry’iyi mikino, kandi ngo azi neza ko izagenda neza.
Nyuma y’ibi birori byo gufungura irushanwa, Abanyarwanda bagiye kumara ibyumweru bibiri birebera imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball, Netball, handball n’imikino ngororamubiri, kwinjira ni ubuntu.
Mu mikino iheruka yabereye muri Uganda, ingabo z’u Rwanda zitwaye neza zitwara imidari ya zahabu mu mikino itatu, mu mikino ine yakinwe.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW