Digiqole ad

Pakistan: Igisasu cyaturikiye mu bitaro gihitana abantu 43

 Pakistan: Igisasu cyaturikiye mu bitaro gihitana abantu 43

Igisasu cyaturikiye mu bitaro gihitana benshi

Igisasu cyaturikiye mu bitaro mu mujyi wa Quetta cyahitanye abantu 43 ni mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Pakistan.

Igisasu cyaturikiye mu bitaro gihitana benshi
Igisasu cyaturikiye mu bitaro gihitana benshi

Abantu benshi bakomeretse muri icyo gitro cyakorewe ahakirirwa abarwayi barembye, ni nyuma y’uko umurambo w’umwe mu banyamategeko warashwe agahita apfa mu masaha ya kare cyane kuri uyu wa mbere wari ujyanywe muri ibyo bitaro.

Bamwe mu bahitanywe n’icyo gisasu ni abanyamategeko n’abanyamakuru bari baherekeje umurambo wa Bilal Anwar Kasi.

Nyuma y’icyo gisasu, hakurikiyeho kurasana. Gusa ntiharamenyekana ababa bihishe inyuma y’icyo gikorwa. Polisi yo muri Pakistan yatangaje ko ikeka ko igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.

Umunyamategeko Kasi, yari Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu gace ka Balochistan, yarashwe yerekeza ku rukiko mu mujyi wa Quetta, nk’uko byatangajwe na Geo TV yo muri ako gace.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Nawaz Sharif yamaganye icyo gitero.

Yagize ati “Nta muntu uwo ari we wese uzemererwa guhungabanya umutekano w’aka karere.”

Minisitiri ukuriye abandi muri ako gace ka Balochistan, Sanaullah Zehri, yatangaje ko abakomeretse bagiye kwitabwaho bakavurwa neza mu bushobozi buhari.

Mu mujyi wa Quetta, hakunze kubaho ubwicanyi bwibasira abantu bazwi, bikavugwa ko bufitanye isano n’imitwe ishaka ubwigenge, cyangwa impamvu zishingiye ku madini n’urugomo.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish