Remera: Imodoka ya Police yagonze umumotari nawe agonga umwana bombi barapfa
Ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa mbere, imodoka ya Police y’u Rwanda yakoze impanuka igonga umumotari (motard) nawe ahita agonga umwana wari ku muhanda bombi bahita bitaba Imana nk’uko ababonye iyi mpanuka iba babibwiye Umuseke. Iyi mpanuka yabereye hafi y’icyapa kijya mu mujyi hafi y’ahitwa Prince House.
Jean de Dieu Nshimiyimana wabonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko iyi modoka ya police yagendaga ikurikiranye n’umumotari, uyu mumotari agafata feri byihuse iyi modoka imugonga imuturutse inyuma nawe agonga umwana wari uhagaze mu cyapa aho bategera imodoka ajya ku ishuri.
Abandi baturage bavuganye n’Umuseke, bavuga ko hari abandi bagenzi bari bateze Bus bakomeretse bidakabije.
Nshimiyimana yabwiye Umuseke ko umwe mu bapolisi bari muri iyi modoka bakunze kwita “panda gari” nawe yakomeretse ku ivi kuko yayisimbutse akagwa ariko ngo abandi ntacyo babaye.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko bagikurikirana iby’iyi mpanuka amakuru arambuye bakayatanga mu masaha ari imbere.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Imana yakire abayitabye!!! nonese ubu ninde uribubazwe dore ko abashinzwe kurinda impanuka aribo yaturutseho!!
aka kana Imana ikakire mu bayo,iyi modoka ya police yirukaga cyane kuko natwe yari imaze kutudepassa ifite umuvuduko mwinshi tugeze alpha palace
Umuryango wababuze ababo wihangane.rwose mureke twemereko impanuka ibaho.Polisi yacu iduha I byiza byinshi cyane,ntitugendere ku mpanuka imwe yabaye ngo twumveko byacitse.Polisi y u Rwanda ikora kinyamwuga kandi twese turayishima ark impanuka ni impanuka nyine abanyarwnda twihanganire polisi yacu kubyabaye.murakoze
Abazize impanuka imana ibakire, kandi twese nk’abanya rwanda twifatanije n’imiryango yabuze ababo. Gusa ikosa ry’umuchoferi mureke rwose tutambika police yacu yose ko ariyo yabikoze, umuntu ni nkundi kuba choffeur ari umupolice akoze amakosa ntitwakayitiriye police yose dore ko idahwema guhana awo ariwe wese kabone nubwo yaba umupolice.
nukuri imiryango yabuze abayo yihangane, kd tutarangara abagizi ba nabi bakitwikira iyi mpanuka bitwaje ko imodoka yari iya police bityo amagambo yuzuyemo gusebya ibikorwa byayo bagatangira kubikwirakwiza. impanuka nundi yamubaho kandi ubayiteje uko yaba ameze kose ajye akurikiranwa.
Abahitanywe n’impanuka imana ibakire kandi umu choferi nibigaragara ko yabigizemo uruhare, twizeye ko police yacu itakemera umuntu wese washaka kwanduza isura n’ikizeye igaragaza bityo azahanwe nabandi babibonereho urugero ku bindi twifatanye n’imiryango yabuze abayo..
Polisi ariyo igenga code de la route ntago izi kubahiriza distance de sécurité ???birababaje. Oui ni Polisi mais il y a des pertes humaines, les responsables bagomba kubiryozwa. Famille zihangane mais chauffeur wa police akurikiranwe
Comments are closed.