Digiqole ad

Hagiye gushyirwaho itegeko rimwe rirengera abagore mu Burasirazuba bwa Afurika

 Hagiye gushyirwaho itegeko rimwe rirengera abagore mu Burasirazuba bwa Afurika

Elizabeth Ampairwe umuyobozi wa EASSI mu kiganiro n’abanyamakuru.

Umuryango “Eastern African Sub-regional Support Initiative (EASSI) uharanira iterambere ry’umugore mu Burasirazuba bwa Afurika uri gukora ubukangurambaga mu Rwanda no mu bindi bihugu biwuhuriyemo, kugira ngo hatorwe umushinga w’itegeko rigenga uburinganire n’iterambere.

Elizabeth Ampairwe umuyobozi wa EASSI mu kiganiro n'abanyamakuru.
Elizabeth Ampairwe umuyobozi wa EASSI mu kiganiro n’abanyamakuru.

EASSI ubu iri mu Rwanda ihugura abantu 15 bazabafasha gusobanurira abandi iby’uyu mushinga w’itegeko rirengera abagore.

Elizabeth Ampairwe umuyobozi wa EASSI avuga ko iri tegeko rizahuriza hamwe inyandiko zitandukanye zerekeye uburenganzira bw’abagore, zemenjwe n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika n’ahandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Kanakuze Jeanne d’Arc, umuyobozi w’Impuzamiryango ‘Pro-femmes Twese Hamwe’ yavuze ko iri tegeko rizashyiraho igipimo cy’uburinganire n’iterambere ry’abagore mu karere, ibi bikaba bizashyira ahagaragara ibibazo biri mu buringanire.

Iki gipimo cy’uburinganire n’iterambere ngo kikaba gitegerejweho byinshi kuko kizajya kigaragaza uko abagabo bubahiriza gahunga z’uburinganire n’iteramere ry’umugore, ndetse kikanagaragaza uburyo abagore bitabira kujya mu nzego z’ubuyobozi.

Kanakuze ati “Turizera ko uyu mushinga w’itegeko numara guhinduka itegeko ryemewe uzahuza amategeko yose yo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, akagendana n’inzego mpuzamahanga ku byerekeye kubungabunga uburinganire n’uburenganzira bw’abagore n’abagabo, hamwe n’uburenganzira bwa muntu.”

Yizera ko iri tegeko ryarandura burundu ivangura rishingiye ku gitsina rigaragara mu nzego z’ubuyobozi no mu bucuruzi, dore ko ngo rizajyanashyiraho uburyo bwo gupima uburyo ibihugu byubahiriza ireme ry’uburinganire.

Kanakuze Jeanne d’Arc agasaba ko iritegeko ritahera mu bitabo gusa, ahubwo ko umushinga waryo wakwihutishwa kugira ngo ritangire rikore.

Kanakuze Jeanne d'Arc uyobora 'Pro-femmes Twese Hamwe' aganiriza abagore bagenzi be.
Kanakuze Jeanne d’Arc uyobora ‘Pro-femmes Twese Hamwe’ aganiriza abagore bagenzi be.

Umuryango wa EASSI uhuriramo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Somalia. Ukaba warashinzwe mu 1996, ugamije gushyira mu bikorwa ibyari byemejywe mu nama ya kane y’abagore ku Isi yabereye Beijing, mu Bushinwa.

Uburenganzira kuri Serivise z’ubuzima ni bumwe mubwo uyu muryango uharanira, muri Afurika y’Iburasirazuba haracyari abagore bapfa babyara.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish