Digiqole ad

Bamwe mu bahanzi b’abisilamu barishimira kuba bashoje igisibo

Mu gihe kuri iyi tariki ya 8 Kamena 2013 abisilamu basoje ukwezi kw’igisibo aho umuntu aba atemerewe kugira ikintu na kimwe ufata cyo kurya cyangwa cyo kunywa igihe ushakiye, bamwe mu bahanzi b’abayoboke b’idini yra Isilamu mu Rwanda barishimira bimwe mu byo bagezeho mu minsi 30 bamaze mu gisibo.

Hakizimana Amani uzwi ku izina rya Amag The Black umwe mu bahanzi bagenda bahamya inganzo mu muziki wo mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye UM– USEKE yawutangarije ko nta gitsitaza yahuye nacyo mu masengesho ye.

Amag the Black ati “Ndishimira amasengesho nagize muri iyi minsi tuvuyemo, kuko ni ubwa mbere nsoje igisibo neza ntahuye n’ibinsubiza inyuma.”

Amag The Black

Amag The Black

Amag yongeraho ati “Burya umwisilamu utubahiriza amategeko y’idini ntabwo yagakwiye kwitwa umunyedini.”

Uretse Amag The Black, abahanzi batandukanye barimo Bulldogg ndetse na Danny Nanone gusa bagiye banga kwitabira ibitaramo batumiwemo kubera amasengesho nk’uko babisabwaga.

Nk’uko umuhanzi Danny yabitangarije UM– USEKE, uyu munsi w’IrAïd ni uw’ibyishimo.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi uba ari uw’ibyishimo kuri buri mwislamu, kuko tuba tuvuye mu minsi ikaze umuntu aba aribwa n’inzara ariko akabyihanganira bitewe n’icyo ashaka kugeraho.”

Danny Nanone

Danny Nanone

Umuhanzi Danny yongeyeho ati “Ndasaba buri muntu wese (Umusilamu) waba atarubahirije iki gisibo ko ubutaha yazacyubahiriza.”

Danny asobanura ko kutubahiriza igisibo binyuranye n’ukwemera kwa Islam akavuga ko abantu bagomba gushyira imbere gushaka Imana.

Mu mvugo ya Danny “Turusheho gushaka Imana cyane kurusha gushaka ibindi. Ibindi ushobora kubikora nyuma, igisibo kirangiye.”

Abandi bahanzi bivugwa ko ari Abislamu biganjemo abaraperi, ni P-Fla, Jay Polly, Pacson, Sandra Miraj, Miss Jojo, Young Grace n’abandi benshi.

Bulldog nawe ni umwe mu bahanzi b'Abislamu

Bulldog nawe ni umwe mu bahanzi b’Abislamu

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish