Digiqole ad

Urubanza rwa Gatete ruzasomwa 29/03/2011

Arusha: Urubanza rwa Gatete ruzasomwa ku wa 29 Werurwe 2011.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera i Arusha muri Tanzania, ruratangaza ko ruzasoma urubanza rwa Jean Baptiste Gatete wari Umuyobozi muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abagore mu Rwanda mu mwaka w’1994, rukazasomwa tariki ya 29 uku kwezi.

 

Gatete Jean Baptiste (Photo internet)

Nkuko bitangazwa n ibiro ntaramakuru Hirondelle mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Gatete ngo ntiyatinyaga kugaragaza urwango n’ ibikorwa byo gutoteza Abatutsi bakoraga muri Komini Murambi avukamo (yanayoboraga).

Gatete Jean Baptiste akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye mu gukorana n’ interahamwe, abajandarume, abapolisi ba komine(police communale) ndetse n’ indi mitwe yitwaraga gisirikare aho ngo bafatanyije mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ndetse na Perefegitura ya Kibungo.

N’ ubwo Gatete Jean Baptiste ahakana ibi byaha byose aregwa, ku italiki ya 8 Ukuboza mu mwaka wa 2010, Umushinjacyaha yari yamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyo byaha akekwaho.

Gatete Jean Baptiste wabaye umuyobozi w’icyahoze ari Komini Murambi muri Perefegitura ya Byumba nyuma akaba umuyobozi muri minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abagore mu Rwanda mu mwaka w’1994, yatawe muri yombi ku wa 11 Nzeli 2002 mu gihugu cya Congo Brazaville, nyuma y’iminsi 2 gusa ahita yoherezwa i Arusha ku cyicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda aho afungiye kugeza magingo aya.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

 

 

2 Comments

  • Urabona izi ngegera igihe zaduhereye! nibazikanire ikizikwiye!!

  • yewe uwo mugabo ibyo yakoze ntiyabibonera igihano keretse Imana yonyine niyo yamugenera ikimukwiye

Comments are closed.

en_USEnglish