Digiqole ad

Somalia: Uwari Umudepite ni umwe mu bateye ibirindiro bya AMISOM

 Somalia: Uwari Umudepite ni umwe mu bateye ibirindiro bya AMISOM

Igitero cyo ku wakabiri cyahitanye abantu 13

Kuwa kabiri ibirindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zigarura amahoro muri Somalia (AMISOM) hagabwe ibitero bibiri by’ubwiyahuzi bihitana abantu 13, ngo umwe mu biyahuzi yahoze ari Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Somalia.

Igitero cyo ku wakabiri cyahitanye abantu 13
Igitero cyo ku wakabiri cyahitanye abantu 13

Abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab ari na bo bakoze iki gitero batangaje ko Salah Nuh Ismail w’imyaka 57  wahoze ari Umudepite akaza kujya muri uwo mutwe mu 2010, ari umwe mu biyahuzi biturikirijeho ibisasu ku munsi w’ejo.

Iki gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu murwa mukuru Mogadisho hafi y’ikibuga cy’indege, byahitanye abantu 13.

Al Shabab yatangaje ko Salah Nuh Ismail ariwe wari utwaye imodoka yinjiye ku marembo y’ibirindiro by’ingabo z’Afurika y’unze ubumwe yari itezemo ibisasu.

Sheikh Abdiasis Abu Musab ushinzwe kuvuga ku bitero yemereye Reuters ko Ismail wahoze ari umudepite yari mu bakoze iki gitero cyahitanye 13.

Ismail wakomokaga mu Ntara ya Somaliland, yinjijwe mu Nteko Nshingamategeko ya Somalia mu mwaka wa 2009 nk’umwe mu bantu 274 bagendera ku matwara ya Islam bari batoranyijwe n’uwari Perezida w’igihugu Sheikh Sharif Ahmed.

Mu mwaka wakurikiyeho yahise ajya mu mutwe wa Al Shabaab ashinja Leta ko idakurikiza amahame y’idini, avuga ko aretse ibikorwa bya politiki.

Uyu mugabo ngo ageze muri uyu mutwe yakiriwe nk’Umwami aho yavugaga ko yicuza amakosa yose yakora.

Ngo atandukanye n’abandi bari basanzwe bakora ibitero by’ubwiyahuzi aho baba ari urubyiruko kandi ngo bataranize, ariko we yari akuze kandi ari n’umuntu wize.

 Reuters

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish