Digiqole ad

Imirimo yo kubaka Stade ya Cricket izatwara frw miliyoni 950.2 yaratangiye

 Imirimo yo kubaka Stade ya Cricket izatwara frw miliyoni 950.2 yaratangiye

Imirimo yo kubaka Stade ya Cricket i Gahanga yatangiye.

Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda izatwara amafaranga asaga Miliyoni 950 yatangiye kubakwa, biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa muri 2018.

Imirimo yo kubaka Stade ya Cricket i Gahanga yatangiye.
Imirimo yo kubaka Stade ya Cricket i Gahanga yatangiye.

Inzozi za Eric Dusingizimana wemeye kwibabaza agaca agahigo ko kumara amasaha arenga 50 akina Cricket, kugira ngo akusanye amafaranga yo kuyubaka.

Mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro niho hatangiye imirimo yo kubaka iyi Stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket. Nubwo amafaranga yo kuyubaka ataraboneka yose, gusiza ikibanza byaratangiye.

Igikorwa cyo gukusanya amafaranga (fund raising) yo kubaka iyi Stade, gikorwa n’umushinga udaharanira inyungu witwa “Rwanda Cricket Stadium Foundation”, uyoborwa n’igihangange muri uyu mukino Eric Dusingizimana.

Uyu musore w’imyaka 29, waciye agahigo muri ‘Guinness world records’, amara amasaha 51 akubita agapira ka cricket ataruhuka, yabwiye Umuseke ko inzozi ze zatangiye kuba impamo.

Yagize ati “Ibyo abakina cricket twifuje bigiye kugerwaho. Niyuzura (stade), ntizatugirira akamaro twenyine, izanafasha igihugu muri rusange. Stade yacu ishobora kuzakira imikino mpuzamahanga. Ibintu bizamura igihugu no mu bukungu.”

Mu magambo y’ibyishimo ati “Sinzi uko nabisobanura, gusa bizafasha iterambere ry’umukino wacu, n’iry’igihugu cyacu.”

Uko muri 2018 iyi stade izaba imeze.
Uko muri 2018 iyi stade izaba imeze.

Rwanda Cricket Stadium Foundation ya Dusingizimana imaze gukusanya ibihumbi 600 $, ariko intego ni ukuzuza miliyoni 1.2$ (asaga miliyoni 950).

Imirimo y'ubwubatsi izamara imyaka ibiri.
Imirimo y’ubwubatsi izamara imyaka ibiri.
Iyi stade yatangiye kubakwa, izatwara miliyoni 950.2frw.
Iyi stade yatangiye kubakwa, izatwara miliyoni 950.2frw.
Uyu mushinga uzagirira akamaro Cricket, n'igihugu muri rusange, aba ni Abanyarwanda bahawe akazi.
Uyu mushinga uzagirira akamaro Cricket, n’igihugu muri rusange, aba ni Abanyarwanda bahawe akazi.

Photo: Evode Mugunga

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana Imuhe Umugisha.

    Igihugu kirungutse,kubwawe. Imana ikomeze Imwagure cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish