Hashyizweho komisiyo yo gutegura FESPAD n’Umuganura
Mu nama yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 2016 ihuje abagize komite nyobozi z’amahuriro agize urugaga rwa muzika mu Rwanda, bashyizeho komisiyo igomba gukurikirana imyiteguro y’Iserukiramuco ny’Afurika ry’imbyino ndetse n’Umuganura bigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya 9.
Iyo komisiyo yashinzwe gukurikirana uko imyitegura izagenda uhereye ku bikoresho bizakenerwa, imyitozo y’abahanzi bazaririmba, ndetse kugera umuhanzi ageze ku rubyiniro ku munsi w’igikorwa.
Muri iyo komite harimo Uwitonze Clemantine(Tonzi) ubu unari mu kanama k’abakemurampaka b’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Mihigo François Chouchou na Iyakaremye Justin.
Iryo serukiramuco ndetse n’umuganura bikaba biteganijwe guhera tariki ya 01 Kanama 2016 kugeza tariki ya 05 Kanama 2016.
Iyo nama ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’ Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco {RALC} mu nyubako iherereye ku gisiminti mu karere ka Gasabo.
Benshi mu bahanzi batandukanye bakaba baramaze kumenyeshwa ko bazitabira iryo serukiramuco. Muri abo harimo abahanzi ku giti cyabo, ama orchestra, amakolari ndetse n’amatorero ndangamuco.
Umuyobozi mukuru w’urwo rugaga Intore Tuyisenge akaba yabwiye Umuseke ko bakomeje guhamagarira abahanzi kugana no kwiyandikisha mu mahuriro atandukanye agize urugaga rwa muzika mu Rwanda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko ibyo biberahe ko ntajya menya igihe byabereye ra? Nubwo ntazwi, ndi umuhanga mu gusoma no mu guhishurirwa iby’indirimbo.
Ubu nanjye banyemera se?
ntakibazo rwose uzampamagare nkuhe ibisobanuro byimbitse! +250 788304641
Ushinzwe iki muri byo?
Comments are closed.