Digiqole ad

Umukobwa mugufi kurusha abandi ku isi afite inzozi zo kuba kizigenza muri Cinema

NAGPUR mu buhinde bwo hagati  niho kuri uyu wa gatanu  Guinness World Records yaraye yambitse ikamba umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye mugufi kurusha abandi ku isi. Bikaba byahuriranye n’isabukuru y’umunsi w’amavuko ye  y’imyaka 18 y’umwari Jyoti Amge, inzozi ze zisumba izindi zikaba ari ukurangiza kaminuza ubundi akajya kwikinira ama cinema i Bollywood.

 

Nguyu Jyoti Amge ufite uburebure bwa 62.8 cm
Ng'uyu Jyoti Amge ufite uburebure bwa 62.8 cm

Jyoti Amge ufite uburebure bwa centimetero 62.8 z’uburebure (62.8)  asumbwa n’umwana w’ikigero cy’imyaka ibiri, ibi bikaba byemejwe n’ikigo cy’inzobere mu dushya dutangaje cyane cy’i London mu bwongereza kizwi nka Guinness World Records mu muhango wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe 30 z’uyu mwari wabereye mu mujyi wa Nagpur mu ntara ya Maharashtra.

Yaberewe cyane mu mikenyero y’isari ye yamuhenze kurusha iyindi Amge yavuze ko kuba ariwe nyangufi  ari  ishema rikomeye cyane, by’akarusho bikaba bihuriranye n’isabuku ye ya 18, ubwo yamaraga kuvuga gutya, yafatanyije n’abatumirwa be bakata umutsima wateguriwe uyu munsi w’amavuko ye.

Ari kumwe n'Umubyeyi we
Ari kumwe n'Umubyeyi we

“Ubu menyekanishije Nagpur ku ikarita y’isi, buri wese ubu azi aho iherereye”  ibi bikaba byatangajwe na Amge wongeyeho ko afite inzozi zo kuba ikirangirire muri cinema mu gihugu cye i Bollywood kandi akanakomeza kwiga kaminuza nyuma yo kurangiza ayisumbuye.

Uyu mwari yenda kureshya na certificate yahawe
Uyu mwari yishimiye cyane certificate yahawe nubwo yenda kureshya nayo

 

Mu magambo ye Amge Yagize ati: “ndashaka kuba kizigenza muri cinema”. Amge arushwa centimetero 7 n’undi mugore  w’umunyamerikakazi  Bridgette Jordan w’imyaka 22 wari uri kuri uyu mwanya kuva mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Ari kumwe n'ababyeyi be
Ari kumwe n'ababyeyi be
Ku isabukuru ye y'amavuko ninabwo yahawe igihembo
Ku isabukuru ye y'amavuko ninabwo yahawe igihembo

Amge kuba yabaye nyangufi mu bangavu byamuhesheje ibihembo byinshi bitangwa na GWR birimo gutemberera ahantu hakataraboneka mu buyapani, ubutaliyani aho azagenda ahurira n’urungano rwe.

Pauline Musters
Pauline Musters

Umuhigo wo kuba nyangufi  mu mateka y’isi ukaba ukomeje kwiharirwa n’umuholandikazi Pauline Musters wabayeho mu mwaka w’1876 kugeza mu w’1895 wareshyaga na centimeter 61 z’uburebure.

INEZA Douce
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • isabukuru nziza nyampinga we!uraberewe cyane!nakwifuriza kandi kuzakabya inzozi zawe

  • urarenze 2 uuri ikibasumba peeeee

  • Isabukuru nziza tu uratwemeje pe

  • eeeeeeeeeeeeeeeeh mwana urarenze icyo nakubwira ni courage tu!!!!!!!!!!!!!!!

  • Iyo mumubwira aya ma commentaires mu gihindi nibwo yabumva.

  • VERY NICE CONGRETULATION NYAMPINGA!

  • eeeeeeeeeeeee urimwiza pe!icyo
    nakubwira ni courage.

  • sha urimwepe———- ese kombonako iterambambere mubuhindi rigezekure ntibagukurura ngube muremure?

  • ariko ntagitangaza kirimo ubu se mubona nyina wa mbogo amurusha cm zingahe?

  • ba nyangufi baragwira

  • ibi bintu biratangaje cyane muyinyoherereze kuli iyi email yanyje ni [email protected]

  • uyu ni nyampinga wikinyejana mba mbaroga!

  • birantagaje cyane imana yaremwe byinshi ariko niyizera imana inzozi zizaba impamo na shakanga kubasaba go muzabinyohereze kuri facebook

  • hahahahahah!!!!uyu we ararenze niba atari ibyago ni amahirwe.

  • kuki mudatuma umuntu yabasha kubi sharing abyohereza kumbuga zitandukanye muzihangane munsubize tks

Comments are closed.

en_USEnglish