Digiqole ad

Amerika yaba ishaka Omar Al Bashir kuko yayimye Petelori akayiha Abashinwa

 Amerika yaba ishaka Omar Al Bashir kuko yayimye Petelori akayiha Abashinwa

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Bashir yururuka indege ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Ibihano kuri Sudani bigiye kumara imyaka 20, ndetse n’impapuro zita muri yombi Perezida wayo Omar Al-Bashir ngo birimo kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’abaturage ba Sudani biganjemo urubyiruko rutanazi icyo igihugu cyabo kizira.

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Bashir yururuka indege ageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe.
Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Bashir yururuka indege ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Omar Al-Bashir yageze mu Rwanda aje kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ICC yari yasabye u Rwanda kumufata rurayihakanira nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umunyasudani Dr Babiker M. Tom kugeza ubu w’umugenzuzi (Consultant) ariko wanabaye muri Leta ya Khartoum, avuga ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho Sudani bishingiye ku nyungu zayo bwite, kuko ngo urwitwazo ko Sudani ishyigikira imitwe y’Iterabwoba kandi ibangamiye urwego rw’ingufu rwa Amerika ataribyo.

Ati “Ibaze, igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere cyo muri Afurika nka Sudani cyabangamira urwego rw’ingufu rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gute? Ni ukubera ko dufite Kompanyi z’Abashinwa, Abanya-Maleyiziya n’Abahinde zicukura Peteroli, bakaba bashaka ko Peteroli yose ijya muri Amerika kandi igacukurwa na Kompanyi zabo.”

Kuba kandi uyu munsi, Sudani ariyo icumbikiye icyicaro cy’urwego rw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe rurwanya iterabwoba, ngo ni ikimenyetso kigaragaza ko idakorana n’Iterabwoba.

Dr Babiker avuga ko ibihano Amerika yashyiriyeho Sudani byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Sudani muri rusange, dore ko n’intego yo kubishyiraho ngo byari ukugirango bizitire Sudani ye kugirana gahunda z’ubucuruzi cyangwa ‘business’ n’Isi.

Avuga ko nubwo ikibazo ari Amerika igifite, ngo yabashije gushyiriraho ibihano Banki n’Ibigo mpuzamahanga by’imari birimo na IMF na Banki y’Iyi ku buryo nta gahunda n’imwe y’iterambere ya Sudani bashobora gutera inkunga.

Ati “Hari Banki nyinshi zaciwe Miliyoni nyinshi z’amadolari kubera ko zakoranye na Sudani, hari n’imishinga mpuzamahanga y’iterambere idashobora gukorera muri Sudani.”

Dr Joseph Chilengi uyobora ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rya Sosiyete Sivili (hagati) na Dr Babiker M. Tom (iburyo) baganira n'abanyamakuru.
Dr Joseph Chilengi uyobora ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rya Sosiyete Sivili (hagati) na Dr Babiker M. Tom (iburyo) baganira n’abanyamakuru.

Amerika kandi ngo yafatiriye Miliyoni z’amadolari n’imitungo y’Abanyasudani batari no muri Guverinoma ya Sudani.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ngo zikoresheje imbaraga zifite zabujije ibihugu byose by’Iburayi bikomeye kudaha inkunga y’iterambere Sudani.

Ati “Twabujijwe no kujya mu rugaga mpuzamahanga rw’ubucuruzi ku Isi (World Trade Organization), twabisabye kenshi kandi dufite ibikenewe byose bitwemerera kurujyamo ariko byaranze.”

Avuga ku ngaruka zabyo kandi, yagize ati “Kubera ibi, ubukungu bwa Sudani ntibugitera imbere nka mbere, ihindagurika rusange ry’ibiciro riri hejuru, igipimo cy’ubukene kiri hejuru, abantu nta mirimo, Serivise z’’ubuzima ni ibibazo kubera biriya bihano.”

 Abanyamerika baranywa amaraso y’Abanyasudani

Kuba abana ba Sudani bari gupfa kubera kubura imiti, nugerageje ukorana na Sudani Amerika ikamuca amafaranga akoresha mubyo basha, Dr Joseph Chilengi uyobora ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rya Sosiyete Sivili “The Economic, Social and Cultural Council of the African Union (ECOSOCC)” asanga ngo ayo mafaranga kuyanywamo icyayi ari nko ‘kunywa amaraso y’abanyasudani.”

Kimwe n’abayobozi Politike, Sosiyete Sivili nyafurika ntishyigikiye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Sudani.

Dr Joseph Chilengi avuga ko Amerika yarenze ku mategeko ifatira ibihano Sudani kuko hari umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abimbumbye karengera uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ubuza igihugu icyo aricyo cyose gufatira ikindi ibihano “unilateral coercive measures” birimo gufatira imitungo, kubuza abayobozi gukora ingendo n’ibindi, kuko usanga akenshi ngo bifatirwa abayobozi runaka bafite ijambo mu bihugu byabo, hagasabwa ko ibihano byose byajya bifatwa umuryango mpuzamahanga ubigizemo uruhare.

Dr Chilengi avuga ko Amerika irimo gukora icyaha gikomeye mu kugumishaho biriya bihano kuko birimo kugira ingaruka zikomeye kubanyaSudani.

Ati “Ubundi mu mategeko nta mwana uhanirwa ibyaha by’umubyeyiwe,… ariko uyu munsi urubyiruko rwa Sudani ubu ntirushobora kubona uburezi bufite ireme, ntirushobora kubona ubuvuzi abana barimo barapfa kuko ibitaro bidashobora gutanga imiti,…icyo ahubwo si icyaha gikomeye.”

Ubundi ngo iyo biba ibishoboka hari aho Amerika yaregwa, Abanyasudani ngo bakayireze kuko amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ateganya ko ingaruka za “unilateral coercive measures” zigomba kwirengerwa n’igihugu cyazishyizeho.

Dr Joseph Chilengi yerekana bimwe mu bimenyetso ngo by'ubuhamya bwatanzwe n'abahoze ari aba Diplomat ba Amerika bavuga ko ibimenyetso byashingiweho barega Bashir ari ibihimbano.
Dr Joseph Chilengi yerekana bimwe mu bimenyetso ngo by’ubuhamya bwatanzwe n’abahoze ari aba Diplomat ba Amerika bavuga ko ibimenyetso byashingiweho barega Bashir ari ibihimbano.

ECOSOCC ngo igendeye ku birego ngo by’ibihimbano byageretswe kuri perezida Sudani Al-Bashir, ku mikorere ngo mibi y’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ruswa iruvugwamo, imikorere mibi, gukoreshwa n’ibihugu bikomeye bitanasinye amasezerano arushyiraho;

Igendeye kandi ku kuba ngo rukoresha abacamanza badafite ubushobozi kuko usanga ngo harimo abatarigeze bakora mu nzego z’ubutabera z’igihugu na kimwe, imikorere itubahiriza amahame remezo y’ubutabera kuko rukora nk’urukiko rw’Ibanze ndetse rukaba ari narwo rukiko rw’ikirenga ku buryo uwo rukatiye ntaho ajurira, no kuba rusa n’urwashyiriweho kuburanisha abayobozi ba Afurika gusa, Sosiye Sivili Nyafurika nayo ngo ishyigikiye ko ibihugu bya Afurika byose byava muri ICC.

Gusa, ECOSOCC igasaba ko mu gihe Afurika yaba ivuye muri ICC habaho gukomeza inzego z’ubutabera z’ibihugu bya Afurika n’urukiko nyafurika kugira ngo zibashe kuba zaburanishiriza Abanyafurika bose bakoze ibyaha.

Dr Babiker M. Tom avuga ko ibihano bya Amerika birimo kugusha cyane ubukungu bwa Sudani.
Dr Babiker M. Tom avuga ko ibihano bya Amerika birimo kugusha cyane ubukungu bwa Sudani.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • yebabawee iyi nkuru urayisoma ikajya kuyirangiza amarira yenda kumanuka , imyaka 20 koko bakagufungira amazi numuriro kuko udakorera munyungu zabo!!
    ariko koko aba bazungu yajya ibereka ko nabo ari abantu nkabandi koko ikabacisha bugufi , ariko umenya urwanda kuba ntakintu byigirira biruha amahirwe yo kwituriza, nonese ko ibihugu bya africa bifite ku mutungo kamere nka za nigeria congo kinshasa sudani … ko biburabuzwa nabazungu babihora ibyo imana yabihereye , nzabandora daa

  • Erega Afrika yacu ifite ibibazo by’ingutu. ubundi twishyize hamwe ntacyo Amerika yadukoraho kuko ihagaritse ubucuruzi nayo twakorana hagati yacu kdi tukihaza. Ariko ikibazo nuko ubwacu tutishoboye noneho za internation organizations zose zikaba zikorera mu kwaha kwa America. Ubu mutegereze murebe icyo AMERIKA na EUROPE bagiye kubyutsa muri Africa kubera African Union coalition, ubu gushyiraho United State of Africa baraje babidobye byibagirane. Kadaffi nicyo yazize.

    Murakoze Umuseke kuri article nziza cyane kdi isesenguye.

  • Kucyi abakuru b’ibihugu bigize AU badafata akanya ngo basesengure ibyo bibazo byose maze babishyire ahagaragara?! Kucyi?! Iyi iramutse ariyo mpamvu nyamukuru nzi neza ko byavugwa ntibihere mu magambo ahwihwiswa gusa! Hanyuma se ubwicanyi bwakorewe muri Darfour ko ntacyo babukomojeho?! njye ntabwo iyi nkuru nyemeye! Sudani ifite peterori ingana iki kuburyo yayiteranya na Amerika yonyine? Ubwo rero twibagirwe ubwicanyi bwakorewe abanya Darfour turebe peteroli gusa?!

  • niba nta kibazo Sudani ifite Kuki dufiteyo INGABO ,niba AMERIKA ariyo iterayo ikibazo wumvise atari abenegihugu birwanira ubuse niyo iri kurwanira Sudani y’Epfo ,Ese niba Amerika mufite ibimenyetso kuki mutamurega muri ICC wenda igatsinda tukabona kwemera ko ruriya rukiko rubogamye?!!!!?!?!!!

  • erega niyo mpamvu sudanu yepfo irikurwana hari uwo america ikoresha hakaba nudashaka gukoreshwa nayo maze induru zikavuka amadasu agatangira,hari peteroli nyinshi cyane

  • Erega bino abaperezida bacu barabivuga barangiza still bakanyereza imitungo bakayijyana muri Amerika, bavuga amerika nabi mu magambo gusa, mu bikorwa still bakayifana

  • Aliko rwose abantu ntibagafate abandi nk’ibicucu.
    None se Amerika niyo yeteje intambara imaze imyaka n’utwaka yica abantu muri Sudani yangaza n’abandi?

    Ingabo za LONI zisaziyeyo zikorayo iki niba nta kibazo?

    Ko bagurisha peteroli abashinwa n’abandi bavugwa muri iyi nkuru se, amafaranga avamo amara iki ko barira ngo USA yarabakomanyirije ku buryo nta n’inkunga babona? Inkunga ufite peteroli koko?

    Afrika turacyazira abayobozi babi barya bagacura abaturage, wabibazacg wabivugab akaguhitana.

  • Twumvise impamvu ibyinshi mu bihugu bya Afrika bifite petroli birangwamo ubusumbane bukabije, kwigwizaho umutungo kw’abayobozi n’intambara za hato na hato: ni ukubera abanyamerika. Ariko ye!

  • Mpise numva icyazanye Bachir i Kigali, nukujijisha abantu yigira victim yibyabereye muri Soudani ningaruka byagize.Ibi namatakirangoyi yuzuye noneho kukwarumunyagitugu iyo ari kuririra mubandi banyagitugu barashengurwa bakarira hamwe nawe kakahava.Ese ayo mafaranga USA yafatiriye urebye ntiwasangamo aye hamwe nibyegera bye buriya? Kuki atayabitsaga mu gihugu cye abereye perezida kandi mpamyako avugako kiyobowe neza ko nawe arimpanga ya yesu nako mohamed? Aba baperezida bajye bareka gukomeza kujijisha abaturage munyungu zabo.Kumugani wa Tiken Jah Fakoly : “On a tout compris”.

  • Kwishyira hamwe biri kure!ubonye iyi AU itarishyize hamwe mu kwamagana iyicwa RYA Ghadafi! ESE ubundi tuzishyira hamwe dute natwe tutumvikana!?

    • Ntabwo byashoboka kuva bamwe bakorera ba mpatsibihugu kuko aribo bakesha kuba barageze kubutegetsi kandi abenshi muri bobabugezeho banyuze mumivu y’amaraso yabo baturage ngobaba bashakira ibyiza bagahorana ipfunwe ryuko nibaramuka biyomoye kurabo bashebuja babavanaho akaboko abaturage bakababonurwaho maze bakisanga imbere ya sentare ikabaryoza ibyo bakoze byose.Nibakomeze bibere murayo madege biyumvire umunyenga ibyabo bitarasubirwamo.Twese twabonye uko Compaoré byamugendekeye kumanywa yihangu.Harya siwe wavugaga ko Burikna faso yayigejeje ahwabandi batashoboraga kuyigeza bityo ko akeneye izindi manda ngo akomeze?

  • Abavuga ko AU ari sendika y’abakuru b’ibihugu ntaho bibeshye. Baba bashishikajwe n’inyungu zabo bwite no gukingirana ikibaba, byagera ku nyungu z’abaturage ugasanga ibyinshi ni amagambo atagira ibikorwa, nka NEPAD. Numiwe batora Mugabe ngo abe umuyobozi wa AU. Buriya koko ntibashoboraga no guterwa isoni n’iriya myaka ye n’aho agejeje igihugu cye (aharindimuka), ngo bashake umuntu ugifite akabaraga n’impano yo kumva abandi. Umuntu nk’uriya akabwira Ban Ki Moon ngo “Tell them to shut their mouths”, bakamukomera amashyi koko?

  • Aba bayobozi ngaho se nibahaguruke ubwabo, bace intambara n’ubuhunzi n’inzara muri Afrika, maze tubakurire ingofero. Naho guhora bahanganye n’abo bahora basabirizaho, babitsaho ayo basahura ibihugu byabo, abenshi n’abana babo ari ho bibera, ibyo turabimenyereye rwose.

  • Wumve ko muri iyi nama yabo hari uri buhingutse ikibazo k’inzara cyugarije miriyoni zigera kuri 50 zugarije afurika. mwumve ko hari uhingutsa ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu no kwimakaza demokarasi. mwumve ko hari uhingutsa ikibazo k’imiyoborere mibi iri henshi muri Afurika? Mwumve ko hari uhingutsa ikibazo cy’ubukene ahanini bukururwa n’ubutegetsi bubi. Ariko none baririza ay’ingona ngo ikibazo ni Amerika? Amerika niyo ibatuma kugundira ubutegetsi hakavuka intambara zo kububakuraho? Amerika niyo ibatuma gutsemba abanyagihugu babo mubateranya kubw’inyungu zanyu kugeza ubwo muteza na genocide? Amerika niyo ibatuma kwigwizaho imitungo no gusahura imari ya rubanda. Yenda n’iyo Amerika si shyashya ariko mbere yo kujya kuyitokora mwihereho namwe ntimuri ba miseke.

  • ICC irakabyara gusa…nabera nabonye ikintu gititiza ba dictators b’ Africa. Uyu General Bachir yibuke ko yageze ku butegetsi akoze coup d’etat akaba amaze imyaka 27 yose akora degats mu gihugu cye, ubu abonye bashaka kumubaza genocide yakoreye ubwoko bw’aba fur, Masalit ndetse ahari na Zaghawa none aje gusuka amarira hano i Kigali. Nibafate iyi nyamaswa y’umwicanyi isange abandi nka Taylor na Ntaganda i Hague, umwanya we niho uri ntabwo yari akwiye kuba mu bantu bazima.

  • intwari bayishe mudakanuye mwabapresident mwe
    muri mwe hari abavuze ngo bamwice none mwibutse ibitereko byasheshe;kaddafi yari koruganiza africa abandi ni ukuvuga gusa

  • ARIKO OWE UHAKANA IBYO UYU MUYOBOZI WA BASHIR AVUGA,WABA UZI POLITIK,CG SE AHUBWO UJYA UYIKURIKIRANA?ARIKO SE TWEBWE HANO MU RWANDA IBYO BASEBYAGA IGIHUGU CYACU,NABAYOBOZI BACU NTIWARUHARI CY SE NGO WUMVE?WOWE NABANDI MUTARAMENYA ABAZUNGU MUKNEYE KWIGISHWA PANAFRICA WENDA MWAZUMVA.UB– USE INTERAHAMWE ZADUHEKUYE NUKO ABAZUNGU BAZINANIWE,SITWEBWE ABANYARWANDA TWIRYA TUKIMARA?KANDI BAZICUMBIKIYE HIRYA NO HINO BANAZIKINGIRA IKIBABABA?IKINDI,IBYABAYE KURI LUMUMBA,RWAGASORE RUDAHIGWA NABA MUSINGA NAHANDI MURI AFRIKA SANKARA,KADAFFI,WEJOBUNDI,HARYA BO BAZIRAGA IKI?NAHO KU BANYA DARFUR UVUGA NYINE UMUZUNGU AGIRA IBIGARISHa akoresha,byarangiza bishuka abaturage binjiji rimwe na rimwe ba perezida bo baba bazi icyo baharanira umutungo wigihugu baba bahagarariye,maze ukanga ukaumvira umuzungu,nyamara ingaruka zaza ni wowe muturage zikoraho cyane.ubuse kadafi wishwe nabafransa,uyu munsi abaturage ba libiya nibwo babonye ibyo babrshyeraga kadafi ko ngo yabibimye?kandi aba libiya nibo bamurwanyije munyungu zabazungu.none babuze ibyuma nintama.,na sudani rero nayo nuko ndetse na henshi muri afrika nibyo bibazo bihari,nyuma bakagushaKAHO IBYAHA MPIMBANO,UB– USE ABANA BAPFA MURI SUDAN BaBUZE IMITI KUBERA IBIHANO BYAFATIWE BASHIRI,ARTWE NA AMERIKA,UWISHSHE BENSHI NINDE,NURIMO GUHOTORA ABNTU MU MYAKA 20 YOSE UKEKA HAZABA HAMAZE GUPFA BANGAHE?HARAGEZE KO NATWE ABANYAFRIKA TUTAGUMYA GUSHUKWA NABAZUNGU BATUBESHYA KO BAJE KUTURENGERA,UB– USE MURWANDA MBERE YUMWADUKO WABO HARUBWO TWARI DUFITE IBIBAZO ARIKO NYUMA YO KUZA KWABO REBA IBYO BATUBIBYEMO.IKINDI KANDI UMUNTU WESE NKA PEREZIDA NTABWO ABAZUNGU BAZA NGO BAMUTEZE AABAMURWANYA MUNYUNGU ZABAZUNGU MAZE PEREZIDA NGO YICARE AREBERE. WAPI.AGOMBA KURENGERA INYUNGU ZIGIHUGU ABA AHAGARARIYE.

  • IKIN NAGIRANGO NKWIBUTSE REBA SUDAN YEPFO IBIYIBAYEHO,KUBERA PETERORI,EREGA AFRIKA IRAZIRA UMUTUNGO WAYO IMANA YAYIHAYE ABAZUNGU BADAFITE.IKINDI MU RWANDA KUKI UN ITATABAYE?NIYATABAYE NTITWISHWE IREBERA,IYO KAGAMAE ATIHAGURUKIRA NABO BARIKUMWE NGO BARENGERE ABANYARWANDA UBU U RWANDA RUBA RRURIHEHE?KO TWARI TWASIBWE NO KUKARITA YISI?BAMWE MUBAZUNGU BIFUZA KUGABANYA GABANYA URWANDA RUKABABA INTARA ZA BIMWE MUIHUGU DUTURANYE,TUKIBERA ABANYAMAHANGA,NKUKO BANADUTWAYE BIMWE MUBICE BYIGIHUGU CYACU TWARI DUFITE.KINI CYANE KU BWABAMI.NUKO UMUZUNGU AKORA.UBU SE SADAM MURI IRAK BIMEZE BITE SIRIYA NTUREBA,IMITUNGO NIBIBAZO.ABAZUNGU BABAB BAYIKENEYE.

Comments are closed.

en_USEnglish