Digiqole ad

Rayon Sports yareze APR FC muri FERWAFA bapfa Imanishimwe

 Rayon Sports yareze APR FC muri FERWAFA bapfa Imanishimwe

Imanishimwe wakiniraga Rayon nka myugariro.

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports na APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, Rayon Sports yagejeje ikirego muri FERWAFA isaba ko yarenganurwa.

Imanishimwe yasinyiye amakipe abiri.
Imanishimwe yasinyiye amakipe abiri.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, nibwo inkuru n’amafoto byasohotse bigaragaza ko myugariro w’ibumoso Emmanuel Imanishimwe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Ahabwa Sheki ya miliyoni enye n’igice, muri miliyoni esheshatu bari bumvikanye.

Amasaha macye nyuma yaho, uyu musore w’imyaka 21 yasinyiye APR FC nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade.

Camarade yagize ati “Nta byinshi mvuga kuri iyi gahunda. Gusa Emmanuel ni umukinnyi wa APR FC. Ibindi, sinabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Rayon Sports yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)

Mu mpamvu eshatu Rayon Sports yashingiyeho irega APR FC, harimo ko yasinyishije umukinnyi ukiyifitiye amasezerano kuko itararangira.

Umunyamabanga n’umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier avugana n’Umuseke yagize ati “Si ibintu byo guhisha, habaye amakosa akomeye muri ‘transfer’ ya Emmanuel. Icya mbere, ntabwo APR FC yari yemerewe kumusinyisha, kandi agifite amasezerano yacu. Amasezerano asanzwe dufitanye na Emmanuel azarangira mu cyumweru gitaha. Ibyo ubwabyo bizitira indi kipe yose yasinyisha Emmanuel tutabizi.”

Indi mpamvu Gakwaya atanga, ngo ni uko Emmanuel Imanishimwe yari yongereye amasezerano y’indi myaka ibiri ayikinira.

Ati “Dufite amasezerano yadusinyiye, kandi nawe afite Sheki twamuhaye. Ibyo numvise bavuga ngo iyo Sheki ntiyari izigamiye ni ibinyoma, kuko Konti dukoresha ni imwe kandi abandi bakinnyi turimo gusinyisha bo bamaze kubona amafaranga yabo. Twafashe umwanzuro wo gutanga ikirego muri FERWAFA. Icyo twifuza kimwe ni uko twarenganurwa.”

Umuseke wagerageje kuvugisha Emmanuel Imanishimwe atubwira ko adashobora kuvugisha itangazamakuru. Gusa ngo ibye biri hafi gukemuka ukuri kukamenyekana.

Uyu musore kandi ngo yari anafitanye amasezerano na FC Leopard yo muri Kenya nubwo ibyayo byari bitarasobanuka.

Agace k'amasezerano ya Rayon Sports na ASPOR.
Agace k’amasezerano ya Rayon Sports na ASPOR.

Ibibazo nk’ibi byo gukinira amakipe abiri si ubwa mbere bibaye mu Rwanda, Ben Mwalala na Saido Ntibazonkiza muri 2005, basinyiye APR FC na Rayon Sports, Rayon Sports irarega birangira abakinnyi bombi batagarutse mu Rwanda; Mulenda Abedi yasinyiye ATRACO na Rayon Sports muri 2010, ahanishwa amezi umunani adakina ruhago mu Rwanda.

Tubane James yasinyiye Rayon Sports na AS Kigali muri 2014, birangira FERWAFA isabye amakipe yombi kumvikana, birangira AS Kigali ihariye Rayon Sports, yemera gusubizwa amafaranga yari yatanze kuri Tubane.

Abayobozi ba Rayon sports bavuga ko bagiye kurega APR FC muri FERWAFA yasinyishije Emmanuel Imanishimwe.
Abayobozi ba Rayon sports bavuga ko bagiye kurega APR FC muri FERWAFA yasinyishije Emmanuel Imanishimwe.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Gukina umupira mu Rwanda nakazi nkakandi umuntu rero akorera aho ashaka kdi hari inyungu niba Emmanuel yarafashe amafr ya Rayon nayasubize ubundi bumvikane bareke umwana age aho ashaka

  • yewe bosco we ibyo uvuga ntago ubizi ahubwo uwo mukinnyi arahanwa nk’uko amategeko y’umupira abiteganya kuko aba yakoze ikosa kimwe n’ikipe yamukorera ikosa mu buryo bumwe yahanwa ubu se na Rayon imusinyishije yamubwira ko yabonye undi bagasubizanya ibyo bari bumvikanye erega menya ko bigenze umukinnyi yajya asinyira ikipe yamara kubona uwo bari bahanganye kugurwa atagihari akigendera bityo ikipe igasenyuka ityo kuko abo yari kugura igihe yataga kuwo yaguze bagiye ahandi. Aliko ubundi kuki izina apr rigaruka cyane mugusinyisha abakinnyi andi makipe yasinyishije cyane cyane Rayon Sport nge ahubwo ni uko kurega apr muri ferwafa nubundi uwo urega aba ariwe uregera aliko apr nayo yagombye guhanwa ibi ari i Buraya aho umupira wateye imbere(kubera ko twemera kureka kureba uwacu kri stade twegereye tukajya kureba uw’i Burayi kuri eclan) ikipe n’umukinnyi bahanwa by’intangarugero kugirango ikosa ritazongera na nyirukubikora abicikeho bidasubirwa.

  • Nta bandi bakinnyi APR ikeneye muri Rayon ngo nabo ize ibajyane? abakinnyi muri Rayon ntabwo ari ikibazo, umwe aragenda hakaza undi umuruta kandi ngira ngo APR irabizi neza duhereye ku ngero za vuba: Faustin, Djihad, Djamal baragiye haza ababaruta kandi APR ntiyigeze itsinda Rayon kandi n’ubu nta gahunda ifite yo kuyitsinda mu gihe zijya guhura igakinisha ba myugariro 8!Gusa Emmanuel azamera nka Djamal muzaba mubireba.

  • Hari abavuga ngo ni gapapu, rwose sibyo na gato kuko yari agifite amasezerano ahubwo icyo bakoze ni ugushaka uko yahagarikwa na ferwafa ntakinire rayon umwaka utaha. Ntibavuga gapapu bavuga amanyanga. Abo bose batwaye se byabujije ko bavamo batarenze 1/16?

  • APR igamije gusenya amakipe ayitsinda. Izi neza amategeko ya recrutement y’abakinyi n’iyo itayamenya yagisha inama FERWAFA ntiyiri kure. Ikigaragara ni uko idakeneye abakinnyi bo kuyikinira gusa ahubwo ni ugukora stockage y’abakinnyi ngo andi makipe ababure. Gusa iyaba bamenyaga ubwenge bakabikora mu mucyo kandi bakegera amakipe ya nyir’abakinnyi nk’uko twabonye biteganyijwe muri contrat y’uyu musore bashyize muri congé atasabye.

  • APR ushaka umukinnyi wo muri Rayon atari uko imukeneye ahubwo iba ushaka gutesha umutwe Rayon ngo bisakuzweeeeee!!kuva yarahamagaye umukinnyi ngo naze auisinyire KD inkuru yari yabyutse habaye kimomo KO Uwo umukinnyi yongereye amasezerano muyindi ikipe bisobanuye KO yashakaga guteza impagarara KD uziko nubwo Rayon yatanga ikirego muri Ferwafa itagikemura mumucyo,yiyimvisha Ku Ferwafa uri busabe amakipe kumvikana umukinnyi akajya aho bamuhaye meshi. bene ibi n’ubutekamutwe Ku Mwana nka Emmanuel. irikosa niridahanwa nabandi bazabikora.kubwibyo Emmanuel aho kumuhagarika umwana adakina nibamusubize muri ASport umwana azagaruka yarakosotse.ibi n’ubujura kbs.

  • Uyu mukinnyi ni ijiji kabisa. Musome ingingo ya 7 agace ka 2 ukuntu RAYONS SPORT NA ASPORO zamuteze umutego. Mugihe amasezerano yaba arangiye yemerewe kugurwa n’indi kipe ariko Rayon sport igafata 40%, Asporo igafata 40% naho umukinnyi 20%. Ubwo se muri 8,000, 000Frw yahawe na APR nafata 20% azasigarana iki koko? Uyu mukinnyo ni ijiji ntamibare yize kabisa. Bamuteze umutego 2014 kuva icyo gihe ntiyigeze awubona. Na APR nayo yagombaga kumusinyisha yabanje kubona amasezerano yari afitanye na RAYON SPORT ukp avuga. Nzaba ndora ibyuru rubanza. hhhhhh

  • Kuba ubwabyo yaragifitanue amasezerano na Rayon sport byasabaga APR kumugura ibanje kumvikana na Rayon sport.

Comments are closed.

en_USEnglish