The Ben afite ipfunwe ry’uko yagiye muri Amerika agaherayo
Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 nibwo The Ben na Meddy bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gikorwa cyari kiswe ‘Urugwiro Conference’ akaba ari igikorwa cyari cyateguwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Kuba bataragarukanye n’abandi ngo bimutera ipfunwe.
Imyaka imaze kuba itandatu abo bahanzi bombi bataragaruka mu Rwanda uretse ko buri mwaka haba hari amakuru avuga ko bagiye kuza ariko bikarangira bataje.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, The Ben yavuze ko hari byinshi amaze kwigira muri Amerika bishobora kumufasha mu buzima bwe. Ariko kuba yaragiye ahagarariye u Rwanda kimwe n’abandi bagenzi be, bakamusigayo bimutera isoni iyo abitekereje.
Ati “Iyo umenye ko hari ikintu ki kurimo gishobora kugirira akamaro abandi, ndetse ukabona hari amahirwe y’uko ibyo bintu wabikora ukurikira ayo mahirwe. Kumara igihe hano bizamfasha gufungura amaso ndetse na menyeko hari byinshi bindimo nyekako bitajyaga kunshobokera iyo mba ndi mu Rwanda.“
The Ben yakomeje avuga ko yungutse ibintu byinshi cyane.haba mu gukura nk’umuntu, hanyuma no kuba umuhanzi ufite icyerekezo.
Asobanura ko mu gihe gito bari bahamaze yanditse asobanura impanvu bagumyeyo. Ukuri nuko habaho gukosereza umubyeyi ndetse ugahora uzirikana ko wakoshereje umubyeyi wawe kandi ukemera gusaba imbabazi.
Yunzemo avuga ko asaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange babajwe nuko bagiye ntibagaruke ariko ko byari ugushaka kugira icyo bageraho nk’abahanzi bari bakunzwe cyane muri icyo gihe.
Yagize ati “Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose baba bajwe ni ikintu nyuma y’imyaka itandatu ariko nziko ntacyo dukora tubashyize inyuma. Ahubwo buri gihe baza imbere. Mu by’ukuri turi abana b’igihugu ku buryo twagipfira”.
Ku wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2016 hari ibitaramo The Ben yagombaga kwitabira byajyaga kubera mu Buholandi no mu Busuwisi.
Ku bw’impamvu zitamuturutseho, nta gitaramo yashoboye kuba yakwitabira biri no mu bintu avuga ko asabira imbabazi abakunzi be bari bamaze kwitegura kuzahamubona ariko bikarangira atagiyeyo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW