Digiqole ad

Gicumbi: Ku munsi w’isoko abana benshi basiiba ishuri bagatwaza ababyeyi

Mu masoko yo mu karere ka Gicumbi hagaragaramo abana benshi bavuga ko baba basibijwe n’ababyeyi babo kugira ngo babatwaze amatungo n’imyaka baba bazanye mu isoko.

Bamwe baza banambaye imyenda y' ishuri
Bamwe baza banambaye imyenda y’ ishuri

Aba bana bavuga ko bakunze gutwaza ababyeyi babo amatungo magufi nk’ihene n’inkwavu, abandi bakavuga ko baba baje bikoreye imyaka.

Umwe muri aba bana (Utavuzwe kuko atuzuje imyaka y’ubukure) ufite imyaka umunani yabwiye Umuseke ko yaje atwaje umubyeyi we igitaro cy’ibijumba bifite ibilo 20.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko kuri uyu munsi yagombaga kwiga mu masaha ya mbere ya Saa Sita (Igitondo) ariko ko atabashije gukurikirana amasomo kandi banatangiye gukora ibizamini by’igihembwe cya Kabiri.

Nyinawamariya ufite imyaka 65 mwe wari waje mu isoko atwajwe n’umwuzuru we, avuga ko afite imbaraga nke bityo ko yagombaga kwitabaza uyu mwana basanzwe babana

Uyu mubyeyi wari wazanye ihene eshatu mu isoko azitwajwe n’umwuzukuru we, avuga ko uyu mwana yabikoze yikorera kuko amafaranga avamo ari we azagirira akamaro.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka, Umukuru w’Igihugu yagarutse cyane ku kibazo cy’abana bo mu mihanda n’abateshwa ishuri bagakoreshwa ibikorwa bibyara inyungu nko gucukuru amabuye y’agaciro no gusarura ibyayi.

Umukuru w’igihugu wavuga ko abana bakwiye kwitabwaho bakajyanwa mu mashuri kuko ari bo Rwanda rw’ejo, yanenze bikomeye abayobozi bigira ba ntibindeba ntibahagurukire ikibazo cy’abana batiga.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’Umunyafurika mu karere ka Gicumbi, umuyobozi w’ Akarere ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe charlotte yasabye Ababyeyi kwita ku bana babo no gukura mu  mihanda abana bakomeje kugaragara muri aka karere.

Uyu we yari yazanye ihene eshatu
Uyu we yari yazanye ihene eshatu

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish