Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane igiciro cy’umugabane wa BK cyongeye kumanuka

 Ku Isoko ry’Imari n’imigabane igiciro cy’umugabane wa BK cyongeye kumanuka

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatatu, ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane 5,500 ya Bralirwa, iya CTL 9,800 n’iya Banki ya Kigali (BK) 106,000, yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 29,795,600.

Ugereranyije n’imigabane yacurujwe kuwa kabiri, uyu munsi munsi ku isoko hacurujwe imigabane myinshi ifite n’agaciro kenshi

Soma: Umugabane wa BK wagarutse kuri 280

Imigabane 106,000 ya BK yacurujwe kuri uyu wa gatatu yatumye isoko rifunga igiciro cy’umugabane wa BK gihinduka ugereranyije n’ejo hashize. Umugabane wongeye kuva ku mafaranga 280, umanukaho ifaranga rimwe ugera kuri 279.

Umugabane wa Bralirwa wo ntiwahindutse isoko ryafunze uri mafaranga 170, uwa Crystal Telecom (CTL) uri ku mafaranga 70.

Imigabane ya EQTY ihagaze ku mafaranga 334, iya NMG iheruka gucuruzwa ku mafaranga 1,200, uwa USL ku mafaranga 104, naho uwa KCB ku mafaranga 330.

Kimwe no ku yandi masoko asanzwe, imihindagurikire y’ibiciro by’imigabane igenwa n’ingano y’iri ku isoko n’uko ishakwa cyangwa ingano y’abayishaka.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ndifuza kumenya uko umuntu yame nya aho byagurira imigabane kuko ubu ndi Nyamagabe tel : 0726822988

    • gura imigabane yanjye mfite muri BK 0788425875

Comments are closed.

en_USEnglish