Digiqole ad

Gatsibo: Rwiyemezamirimo yambuye abakozi maze arihisha

 Gatsibo: Rwiyemezamirimo yambuye abakozi maze arihisha

Imirimo yo kubaka yarahagaze

Abafundi n’ababahereza bubatse Ikigo nderabuzima cya Ngarama n’Agakiriro ko mu Karere ka Gatsibo babwiye Umuseke ko bagiye kumara amezi umunani batarishyurwa amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo w’Ikigo ECOTRAP cyari gihagarariwe na Eraste Niyigena, uyu kugeza ubu baramubuze. Amafaranga uyu rwiyemezamirimo avugwaho kwambura ngo agera kuri miliyoni 100Frw. Imirimo yo kubaka Ngarama Health Center yakoreshaga ubu yarahagaze.

Abakozi yakoreshaga bubakaga inzu y'ikigo nderabuzima cya Ngarama
Abakozi yakoreshaga bubakaga inzu y’ikigo nderabuzima cya Ngarama

Umwe mu bafundi bubatse Ikigo nderabuzima  cya Ngarama yabwiye Umuseke ko akazi bagatangiye umwaka ushize ariko ngo bigeze mu mpera zawo baza guhagarikwa kuko ngo nta mafaranga yo kubahemba yari ahari.

Uyu mugabo utashatse ko amazina ye yandikwa yavuze ko abarebwaga n’ikibazo banditse ibaruwa basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kubishyuriza rwiyemezamirimo, ariko ngo ntibamenye aho byarengeye.

Aba bambuwe bavuga ko babona ubuyobozi bw’akarere bugenda “biguru ntege” mu kubishyuriza. Ahubwo ngo bugashyira imbaraga mu gushaka gusubukura imirimo igahabwa abandi kandi abakoze mbere batarishyurwa.

Jean Paul Singirankabo ushinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’icyo kigo nderabuzima yabwiye Umuseke ko iki kibazo bakigejeje ku Karere bagasaba ko kakurikiranira hafi uwo rwiyemezamirimo ariko ngo ‘ubuyobozi bw’Akarere bubigendamo biguru ntege’.

Ati: “… Nandikiye Akarere ku italiki ya 24, Ukuboza, 2015 nsaba ko kasaba rwiyemezamirimo kwishyura abakozi be yakwanga agahagarikwa ariko ntibigeze batwandikira badusubiza ngo tumenye uko ibintu bihagaze…”

Mu bugenzuzi bakoze ngo basanze abakozi nta n’ubwishingizi bari bafite bujyanye n’akazi k’ubwubatsi bityo ngo iyo banahura n’akandi kaga k’impanuka ziturutse ku kazi byari kuba bibi kurushaho ku bakozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere ka Gatsibo Emmanuel Nzabonimpa  yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bw’Akarere bwasabye rwiyemezamirimo kwishyura abaturage ariko ku  rundi ruhande ngo barateganya kuzaganira n’umugenzuzi w’umurimo mu Karere bakemeza amafaranga uriya rwiyemezamirimo arimo abavuga ko yabambuye.

Ibi ngo biterwa n’uko hari bamwe mu babutse biriya bikorwa remezo bavuga ko bambuwe amafaranga runaka ariko ntiberekane ibipande basinyirwagaho imibyizi bakoze, bityo ngo kubarura umwenda babarimo bikaba bigoranye.

Imirimo yo kubaka yarahagaze
Imirimo yo kubaka yarahagaze

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bufite ubushake bwo kwishyuriza abaturage ariko ko bigoye kuko uriya rwiyemezamirimo yatorotse ubutabera, ubu telefoni ze zikaba zitariho.

Gusa ngo Police y’u Rwanda iri kumushakisha ngo azagezwe imbere y’ubutabera.

Umuseke wagerageje kuvugana na Eraste Niyigena ushinjwa n’aba bakozi ubwambuzi ariko telephone ze ngendanwa mu minsi ibiri ishize tuzihamagara nta n’imwe iri ku murongo.

Hari amakuru Umuseke ukesha umwe mu bakozi bakoreye uriya rwiyemezamirimo avuga ko ubu ari mu Karere ka Musanze aho ngo yatangije ibindi bikorwa.

Ibibazo by aba rwiyemezamirimo bambura abaturage bakigendera ni bimwe mu bijya bigezwa kuri Perezida wa Republika iyo yagiye mu turere gusura abaturage.

Ubushize i Karongi agezwa ikibazo nk’iki yibajije impamvu abayobozi batabishyiramo imbaraga ngo bene abo bakurikiranwe, yibaza niba igihugu kigendera ku mategeko mu gihe umuntu yambura abantu akigendera hagashira igihe kinini abayobozi babizi batamukurikirana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Usengimana.com, ye, nibyabindi upiganwa wabanje gutanga icyacumi ugasigara ukorera mu gihombo leta yatinda kukwishyura noneho ukaba mayibobo bikarangira.Uyu mugabo buriya murabona yihisha yihisha kuko abikunda? buriya se we ntakeneye gutahiwe, gusohoka nibindi?

  • Nukuri pe birababaje, ubuse koko ibi nabyo kugirango birangire barindiriyeko president azajya kubikemura? none niki barindiriye ngo nyuma yamazi 8 abaturajye barenganurwe? Ese ubwo abo babandikiye baba barabasubije? babashubije iki? cyangwa batereye agati muryinyo? ese ahubwo uwo si umwe warufite no kubaka agakiriro akaba yarakambuwe, mbega gatsibo yacu ibaye ubukombe mugushyigikira abanyamafuti rwose!!!! none ko bavugako yahunzee kandi yarafunzwe agafungurwa, bamurekuye gute ibyo bibazo byose batabikemuye koko, nukuri mudukurikiranire nibyabakoze kugakiriro. Umuseke imana ibahe umugisha kutuvuganira nkabanyarwa ibi bibaye kuri aba ntibikongere ukundi kandi muzatubarize na mayor ndetse na Governor igitera ibibazo nkibi ndetse nigikorwa ngo bicike burundu .

    • Nyiri Landstar nawe yambuye abakozi muradutabarize

      • Ariko Hafashimana, uri umunyamatiku kandi ugomba kuba utajijutse n’ubwo ugera kuri internet!
        Niko inkuru yose isohotse mbona washyizeho ngo LANDSTAR HOTEL yafunze! Mbwira niba bigoye ko mwe nk’abakozi mwishyira hamwe mukiyambaza inzego zibishinzwe zikabarenganura. Biti ihi se wananiwe kwegera umunyamakuru ngo acukumbure, akore inkuru irambuye ku kibazo cyaba kiri aho mwakoeraga?
        Ni inama nakugiraga.

    • Si ngombwa ko HE azajya ajya gucyemura ibibazo by’abayedi n’abafundi kandi Akarere katanze isoko gahari kanafite ubuyobozi. Hari byinshi bitanavugwa n’tangazamakuru cyangwa ngo ba Rwiyemezamirmo ngo babitangaze. Uko muzi ibirarane by’amadeni ya Mituweli Leta ifitiye ibigo nderabuzima n’ibitaro ni nako Leta ifite amadeni ba Rwiyemzamirimo. Ushaka kubyumva neza azatembere mu turere twa Gasabo Kicukiro na Nyarugenge arebe imihanda itararangijwe kwubakwa! Mwibwira ko ari amakosa ya ba Rwiyemezamirimo batashatse kurangiza akazi?! Siko bimeze. Leta(uturere) ntabwo twishyurira igihe bityo bkadindiza imirimo ndetse bigateza ibihombo ba Rwiyemezamirimo kuko akenshi itubahiriza ibyanditswe muri kontaro. Ikibabaje kurushaho nuko NTAWE UBURANA N’UMUHAMBA.Byumvikane ko Rwiyemezamirimo adashobora kujya hariya ngo yihandagaze atangarize ibinyamakuru ko Shebuja(Akarere, Ministeri cg ikigo runaka cya Leta) cyamubwiye ko nta mafaranga ahari yo kumwishyura!Nyamara amezi ashize ari menshi ari uko bimeze kandi n’abanyamakuru benshi barabizi ariko ntawakwibeshya ngo abikoreho inkuru(…)! Inkuru rero zizakomeza gusohoka muri uwo muyoboro w’uko Rwiyemezamirimo ari bihemu. Leta yishyuriye igihe nta ngorane abaturage bajya bahura nazo. ibi ariko na none ntibivuze ko ba Rwiyemezamirimo bose bahura n’icyo kibazo cyo gutinda kwishyurwa. Ariko ahenshi isoko iyo ryatanzwe na za NGO’s Nta kibazo abaturage bahura nacyo. Kuko NGO’S zo zikurikirana zikareba niba na wa muyedi n’umufundi barahembwe. Ufite ibirenze ibi muhaye rugari anyomoze.

  • NDumiwe koko ubuse koko Gatsibo koko Ikomeze kuza inyuma mukwesa imihigo? ndibaza uko bazasobanura igihe cyo kujya kugenzura ishyirwa mubikorwa ryimihigo biyemereye imbere ya President wacu, nibazeko abaturajye baho bajijutse batazabazinzika ngo bareke kuvuga ibyababayeho, Ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kugira icyo bukora; niba basaba kujyana abana mumashuri, ubwisungane mukwivuza,…. bakanabafashije kubona ibyo baruhiye nabo bakabasha gukora ibyo byose. Nukuri birababaje pe ariko ikibazo nkiki Muzadufashe kumenya uko cyarangiye.thx

  • Birababaje koko kubona umunyu yambura abantu baramukoreye dukurikije ibikenerwa kandi bigomba amafaranga!!Nagiraga inama uriya uvuga ko Landstar yabambuye ko yashtiraho email ye nkamugira inama uburyo yazishyuza kandi vuba.Kuko aba ba rwiyemeza mirimo bafite ukuntu bambura abakozi bishingikirije ibyo baribyo kandiko abakozi batabona amafaranga yo kwishyira abavoka.Rero nzakwereka uburyo amafr landstar yabambuye muzayagaruza

    • Ariko ngo baramubuze gatsibo weeee fek ysburiye he umuntu uri mugihugu arabura cyangwa mwamushigikiye mubwambuzi abaturage ntibstakabye mukica amatwi mwaragiza ngo murayobora byarabayobeyeee perer

  • igatsibo ntushobora kuhabona akazi ka kubaka cg gukurikirana imirimo yubwubatsi utabahaye akantu cg se ngo mwumvikane pourencentage %uzajya ubaha kuri buri facture? niyo mpamvu ubikorwa byabo bigera hagati bikananirana. com ite ishinzwe gutanga no gutegura amasoko ikwiye kweguzwa cg ikabibazwa

Comments are closed.

en_USEnglish