Hafsa Mossi wari umudepite w’u Burundi muri EALA yarashwe arapfa
Hafsa Mossi wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) ahagarariye u Burundi yarasiwe i Bujumbura kuri uyu wa 13 Nyakanga, ajyanwa kwa muganga arembye biranga arapfa. Police y’u Burundi niyo yemeje aya makuru.
Mossi wari mu bantu ba hafi ba Perezida Nkurunziza yarashwe ahagana saa yine n’igice z’amanywa muri quartier yitwa Gihosha mu burasirazuba bwa Bujumbura n’abantu babiri bari mu modoka bagahita bakomeza nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye.
Abantu benshi bari bamuzi bagaragaza ko babajwe n’urupfu rwe. Muri bo harimo Amb. Richard Sezibera wabaye umunyamabanga mukuru wa EAC na Minisitiri Louise Mushikiwabo batangaje ko bababajwe n’urupfu rwa Afsa Mossi.
Afsa Mossi yigeze kuba Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibirebana n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Uyu mugore akaba yarabaye umunyamakuru wa BBC ishami ry’Igiswahili mu karere.
Kuva mu 2007, Afsa Mossi yabaye MInisitiri ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho ndetse akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi. Mu 2010 yagizwe Minisitiri ushinzwe iby’imirimo ya EAC mu 2012 atorerwa kuba mu bagize Inteko ya EALA ahagarariye u Burundi.
Afsa Mossi yatorewe guhagararira u Burundi muri EALA kuva mu 2012 kugeza mu 2017, akaba yari asigaje umwaka umwe kuri Manda ye.
Afsa Mossi yari umurwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.
Mu mwaka ushize yaje mu Rwanda n’izindi ntumwa asura inkambi ya Mahama abonye impunzi z’Abarundi zihari n’uko zimerewe araturika ararira.
Photos © UBM News
UM– USEKE.RW
22 Comments
Ko NKURUNZIZA ABAMAZE
@HG Urimo urajijisha abantu. None se Nkurunziza yakwemera kwikora mu nda. Uriya mudamu byari bizwi ko ashyigikiye Nkurunziza.
Mana Tabara Uburundi
Ibi nibiki koko? Tuzarebera amahano tugeze ryari koko ? Njye birandenze!
EREGA IZOMBWA ZINTERAHAMWE NIMBONERAKURE ZAHINDUYE STRATEGIE, UBU NTABYO KUBATEMERA RIMWE, NI KAMWEKAMWE PAKA KUMWISHO NUBUNDI ZIRABAGOSE. ABANDI BAKABULIRWIRENGERO ABANDI BAKAROHWA MULI TANGANYIKA ABANDI BAKABATERA UBUROZI BUZAGENDA BUBICA GAHOROGAHORO HARIMO NAZA SIDA…. YEWE IBYOKWA NKURUMBI NI SATANI BIMITSE GUSA IHASHINGIBIRINDIRO NIYO VATIKANO YE
Ibintu biri i Bujumbura biteye agahinda. Ntibyumvikana ukuntu umudamu nk’uriya wo muri EALA inkozi z’ibibi zitifuriza amahoro abarundi zimuhitana kandi yari umudamu ufite ibtekerezo bizima, ubona afite ibitekerezo bikebura buri murundi wese ngo akunde igihugu cye.
Ko NKURUNZIZA ibyegera bye bashaka kubimumaraho, kuki adafata ingamba zihamye zo kurinda umutekano w’abo bose bakekwa ko bashobora kwicwa na bariya barwanya ubutegetsi bwe.
Ese kuki amahanga atamagana biriya bikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abarwanya ubutegetsi, ugasanga ahubwo ayo mahanga n’abitwa ngo baharanira uburenganzira bwa muntu bararengera abarwanya ubutegetsi kandi b’abicanyi. Ese ubundi kurwanya ubutegetsi bivuze kwica uwariwe wese utaburwanya. Buriya mu Burundi bemera cyane le principe ivuga ngo “L’ami de mon ennemi est mon ennemi, il faut donc le combattre et le tuer aussi”. Mbega urwango!!!!
Abakoze buiya bwicanyi nyamara usesenguye neza wanasanga bashobora kuba bashaka kudobya imishyikirano yari yatangiye i Dar Es Salaam. Politiki yo muri ibi bihugu byo muri Grands Lacs ntisanzwe, ntanubwo yumvikana. Abantu barajyaho bakisenyera igihugu ngo bararwanira ubutegetsi??!!!
Cyakora noneho, umva ko bavuga kwikungurira, c’est le meurtre de trop. Muraje mubyibonere. Hafsa we igendere wari intwari.
Mana Tabara Abarundi n’Abarundikazi. C’est vraiment n’importe quoi. Uyu mudamu Imana imwakire mu bayo !!!!
Niyigendere niba nawe asize inkuru nziza imusozi Nyagasani azamwiture imirimo ye.
Ibi bintu murebye neza muzasanga urwanda rubiri inyuma! musesengure neza muzamenya icyabyo
Basesengura iki ariko mwagiye mureka gukabiriza ibintu!!!
Umuyobozi w’i Burundi, yiciwe I Burundi, mu murwa mukuru yicwa n’abataramenyekana
Ni gute ubihuza n’u Rwanda?
Hoshi genda ntugakabye Puuuuuuuuuuuuu
Ku zihe nyungu? wowe uravuga kugira ngo uvuge gusa.
Uriya mudamu ntabwo nari muzi ariko arababaje. Hari abantu babaye spécialistes bo kwica kandi bakabyigamba. Arko buriya bo barasinzira? Ko twese tuzapfa twagiye tureka kwicana.
Abicanyi nababatumye bariyizi mushobora gucika ubutabera bw isi ariko ubwa Allah ntimuzabucika.RIP Afsa
Ndabona yariyambaye impeta ya marriage bivuze ko ashobora kuba yarafite nabana.murebe agahinda muteye umugabo nabana be .kubura maman ukiri muto gutya.God is watching You,killers.you will rot in hell
arajabamare urusorongo nkurumbi niyo mission yonyene afise kuliyi manda ye ya3, niyo 2020 yiwe yarabyiyemeje umusi amanika akaboko kuibendera ngwararahira kubayobora mukamuhamashi, uwomugorre niweyamenyekanye abagiye batamenyekanye nibobenshi genocide iligukorwa rwose isiyose tureba
Soma neza iyinkuru urasanga yarashyigikiye Nkurunziza 100%.Ubwushatse kuvugako nabariya bari bagiye kwica umukuru w’intwaramiheto nabo bakorera Nkurunziza.Mujye mureka kujijisha kuko twabatahuye.
BINYIBUKIJE UWILINGIYIMANA A. YICWA; PLZ, M– USENGERE KIRIYA GIHUGU (ABANTU BATAGIRIRA IMPUHWE ABA-MAMAN?!)
Hari umunyapolitiki wajyaga agira ati: Mana ndinda inshuti zanjye, abanzi banjye bo nzabifasha.
uyu mudamu manawe arambabaje cyane
Kuba yaraje mu Rwanda akaririra impunzi Nkurunziza yanga akiyemeza kuzivugira biremezako Nkurunziza yahita amwanga kuko we ntababajwe n’izo mpunzi urwango Nkurunziza yanga u Rwanda rwamutera kwanga n’uwo bakoranaga kuki yaje mu Rwanda. So ni Nkurunziza wamwishe
Ubu ndi se wasobsnura gute ukuntu umuntu nk’uyu arasirwa mu mujyi imidoka imurashe igaragara igacika burundu? si nka wa musirikare warasiwe mu kigo cya gisirikare!!!! ngo umurashe asimbutse urupangu arabuze ese ubwo birashoboka koko? ngo u Rwanda rubifitemo uruhare? gute se? nonese ni abanyarwanda bamurashe? Nkurunziza niwe ubica bose sha nigute abategetsi bakomeye bakwicirwa mu gihugu ntihagire umuntu n’umwe ufatwa ubwo se icyo gihugu cyaba kumeze gute?
Comments are closed.