Digiqole ad

Umugabane wa BK wagarutse kuri 280

 Umugabane wa BK wagarutse kuri 280

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuwa mbere Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryari ryafunze umugabane wa Banki ya Kigali (BK) wamanutseho ifaanga rimwe. Kuri uyu wa 12 Nyakanga uyu mugabane wazamutseho ifaranga rimwe usubira kuri 280 umazeho igihe.

Kuri wa kabiri, ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 300 ya BK na 8,100 ya CTL ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 651,000.

Igiciro cy’umugabane wa Banki ya Kigali (BK) cyahindutse ugereranyije n’uko isoko ryafunze kuwa mbere w’iki cyumweru gihagaze.

Wavuye ku mafaranga 279 usubira kuri 280, ni ukuvuga ko agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga ry’u Rwanda rimwe.

Soma: Umugabane wa BK wamanutseho ifaranga rimwe

Ibiciro by’indi migabane ntabwo byahindutse. Umugabane wa Bralirwa ntiwahindutse uracyari ku mafaranga 170, uwa CTL uri ku mafaranga 70.

Uko isoko ryafunze ibiciro bihagaze kuri RSE, kuri uyu wa kabiri.
Uko isoko ryafunze ibiciro bihagaze kuri RSE, kuri uyu wa kabiri.

Imigabane ya EQTY ihagaze ku mafaranga 334, iya NMG iheruka gucuruzwa ku Frw 1,200, uwa USL ku mafaranga 104, naho uwa KCB uri ku mafaranga 330.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish