Digiqole ad

Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’Amateka barahakana ubujura bashinjwa n’abaturanyi

 Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’Amateka barahakana ubujura bashinjwa n’abaturanyi

Mu Mujyi wa Byumba, Akarere ka Gicumbi haravugwa ubujura bwo mungo bukabije, mu batungwa agatoki haravugwamo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka, gusa ku ruhande rwabo babihakana bivuye inyuma.

Uwasigajwe inyuma n'amateka Nduhira Raphael ahakana ibyo bashinjwa n'abaturanyi.
Uwasigajwe inyuma n’amateka Nduhira Raphael ahakana ibyo bashinjwa n’abaturanyi.

Mu mujyi wa Byumba haravugwa ubujura bw’imyenda iba yanitse, ibikoresho byo murugo n’ibindi bintu binyuranye kuko ngo abajura nta nakimwe basiga.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Byumba, mu Murenge wa Byumba bashyira mu majwi abo bita inkorabusa z’abasigajwe inyuma n’amateka, abandi bagatunga agatoki impunzi zo mu nkambi ya Gihembe ko aribo baba biba mungo.

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka babwiye Umuseke ko nubwo bamwe muri bo badakunze kwitabira akazi ahubwo bagatungwa no gusabiriza, ngo kwiba nabyo si umuco ubaranga.

Nduhira Raphael, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka uzwi cyane ku izina rya Rufayiri mu mujyi wa Byumba, yatubwiye ko nubwo abasigajwe inyuma n’amateka bashyirwa mu majwi ngo nta mugenzi we urafatwa akekwaho ubwo bujura, ahubwo ngo bikorwa n’abandi.

Rufayiri utuye mu Kagari ka Kibari gaherereyemo umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka yemeza ko basabiriza ariko ngo batiba.

Ati “Ndemera ko dusabiriza, ariko nta n’umwe mu muryango wacu wari wafatwa, ni ibisambo bijya guteka imitwe bikanura imyenda iba yanitse ku bipangu, kuko twebwe turahabwa ntabwo twiba kandi nta kirego kiragaragara hatungwa agatoki umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yibye.”

Uwasigajwe inyuma n’amateka witwa Nyiramugwera nawe utuye mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka tumubajije kuri iki kibazo yagize ati “Ndi Umuzigaba kandi iwacu ntawatojwe kwiba, nubwo tudakunze kwitabira imirimo twe turasaba gusa.”

Umutoniwase Belise ukora akazi ko murugo yabwiye Umuseke ko abantu baza mungo basaba amazi baherutse kumwiba Telefoni igendanwa, ngo mu gihe yagiye gushaka igikombe munzu agarutse agasanga uwo yahaga amazi yirutse.

Ati “Bamwe mu biba mungo ni abaturuka mu nkambi ya Gihembe kuko nibo bafite imbaraga zo gusimbuka no guhengereza mu bipangu, aba (abasigajwe inyuma n’amateka) bo bararengana, kuko basaba amafaranga cyangwa imyenda ariko kubera imbaraga nke zabo ntibabasha kwiruka.”

Uretse ubujura bwo mungo, mu Mujyi wa Byumba ngo abajura bageze n’aho bashikuza abagore amasakoshi cyangwa Telefoni mu nzira bagenda, cyane cyane mu nzira zo mu Kagari ka Gisuna, mu Mudugudu wa Rebero.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

3 Comments

  • Ariko Abashigajw’inyuma n’amateka ni ubwoko cyangwa ni icyiciro cy’abantu ! iyi nyito nayo izaveho kuko niba twaribohoye nibabavane inyuma iyo bahora bavuga. Bikwiye gutera isoni n’ikimwaro. None se ko hatariho abitwa Abatejwimbere n’amateka ! Iyi mvugo izarangira ryari niba atari ubwoko bw’abantu! Niba ari ubwoko nibugumeho ariko niba ari icyiciro(classe ou bien categorie)nikiveho bavanwe inyuma iyo yabaye intero! Ngo ntambaraga zo kwiruka bagira ! bene abo bantu ni abanyarwanda se cg ni abanyamahanga1 cyangwa ni ignorance .Birashekeje rwose pe niba iyo foto ari sample yabo cyangwa bakaba bari differet ari bari presque……..

    • Imyaka imaze kurenga 20 bakitwa Abasigajwe inyuma n’amateka? Bazatezwa imbere n’amateka ryari?

  • Ibisambo bituruka mu nkambi y’impunzi, si nibyo gusa bakora banatega n;abantu mu mihanda iyo bumaze kugoroba bakabambura ibikapu, Amatelephone n’ibindi. Uwadukiza iyi Nkambi cyangwa inzego z’umutekano zikabyitaho byaba byiza kuko usanga na zo ntacyo bizibwiye(Police&Ingabo)

Comments are closed.

en_USEnglish