Digiqole ad

Guverinoma yatangije Ikigega cy’Ishoramari rya rubanda ‘RNIT Iterambere Fund’

 Guverinoma yatangije Ikigega cy’Ishoramari rya rubanda ‘RNIT Iterambere Fund’

Kuri uyu wa kabiri Guverinoma y’u Rwanda yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi agifungura ku mugaragaro yagisobanuye nk’uburyo bushyiriweho abaturage bose, n’abafite ubushobozi bucye kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi atangiza ku mugaragaro iki kigega.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atangiza ku mugaragaro iki kigega.

Kuva kuri uyu wa 12 Nyakanga kugera tariki 12 Nzeri 2016, Kompanyi yashinzwe na Guverinoma “Rwanda National Investment Trust (RNIT) Ltd” iragurisha ku isoko rya mbere (IPO) imigabane y’Ikigega cyayo cy’ishoramari yatangije ‘RNIT Iterambere Fund’.

Mu gutangiza iki kigega, umuyobozi mukuru wacyo Andre Gashugi yavuze ko mu ntangiriro agaciro k’umugabane umwe bagashyize ku mafaranga y’u Rwanda 100 mu rwego rwo guha amahirwe n’abaturage bafite ubushobozi bucye, gusa ngo azagenda yiyongera bitewe n’imihindagurikire y’isoko.

Iki kigega cyatangijwe kiri mu bwoko bw’ibyitwa ‘Balance Fund’, aho usanga abantu bishyira hamwe bagashora mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta no mu migabane y’ibigo biri ku Isoko ry’imari n’imigabane.

Gashugi ati “Iki nicyo kigega cya mbere gitangijwe na RNIT ariko ntabwo aricyo cya nyuma, tuzagenda dutangiza ibindi bigenga bifite intego zitandukanye. Ibindi bigenga by’ishoramari ku mugabane dushobora kuzatangiza ni nk’ikitwa ‘Equity Fund’ kigura imigabane iri ku isoko ry’imari n’imigabane gusa, n’ibindi binyuranye.”

Uyu muyobozi wa RNIT avuga ko umuntu umwe, Ikigo, abantu bishyize hamwe cyangwa Koperative zo mu Rwanda cyangwa mu mahanga bashobora gushora imari muri iki kigega.

Mu gihe ugiye gushora muri iki kigega, ushobora guhitamo uburyo bw’Ishoramari ryiyongera mu rindi (reinvestment option), aha ni uguhera ku mafaranga y’u Rwanda 2 000. Naho ushaka gushora ukajya uhabwa inyungu (income investment), amafaranga macye washora ni ibihumbi 100.

Guverinoma yahaye amahirwe adasanzwe ubu bwoko bw’ishoramari Abanyarwanda batarasobanukirwa cyane, ku buryo nta misoro kubyo iki kigega cyinziza iriho.

Kugira ngo ugure iyi migabane, ni ukugana Banki zinyuranye ndetse n’ibigo bifasha abifuza kugura no kugurisha imigabane (stock broker) banyuranye. Kandi ngo bagiye kuzenguruka hirya no hino mu gihugu basobanurira Abanyarwanda inyungu ziri muri iki kigega kandi babakangurira kugishoramo imari.

Andre Gashugi, umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd
Andre Gashugi, umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd

Gashugi Andre yatangaje ko imwe mu mpamvu yatuma abantu bizera gushora imari muri iki kigo ari imiyoborere yacyo, dore ko amafaranga yacyo azajya acungwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ndetse ngo hari n’inzego zireberera abashoramari bashyize amafaranga mu kigega.

Ishoramari kizakora rizaba rishingiye ahanini ku isoko ry’Imari n’imigabane, by’umwihariko  mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond). Inyungu yaturutse ku ishoramari rya RNIT Iterambere Fund izajya isaranganywa abanyamigabane, bivuze ko ufite myinshi ariwe uzajya ubona menshi.

Gashugi yavuze ko amafaranga y’iki kigega ku kigero cyo hejuru ya 70%, bishobora no kugera ku 100% azashorwa mu mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zidashobora guhomba, ngo haramutse hanabayeho gushora mu migabane y’ibigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ntibarenza 30%.

Umuntu winjiye muri iki kigega cy’ishoramari ry’igihe kirekire agakenera kugurisha imigabane ye ngo avemo mbere y’imyaka itatu, ngo hari amafaranga azajya acibwa, ariko ngo nyuma y’imyaka itatu kuvamo bizaba byoroshye.

Umuntu wifuje kuva mu kigega ‘RNIT Iterambere Fund’ imigabane ye izajya igurwa n’ikigega nyir’ubwite. Nyuma y’amezi atandatu, buri wa kane w’icyumweru ngo Ikigega kizajya kigurira abantu bifuza kugirisha imigabane yabo.

Guverinoma irakangurira Abanyarwanda kwitabira gushora muri iki Kigega

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu izina rya Guverinoma yasabye abaturage kwitabira iki kigega bakizigamira kandi bagashora imari mu buryo burambye, nk’imwe mu nzira yo kuzamura umusaruro n’ubukungu bwabo.

Ati “Ubu buryo bwo gushora imari mu bigega by’imigabane abantu bishyizehamwe nibwo buryo bwifashishwa mu bihugu byateye imbere n’ibirimo kuzamka mu buryo bugaragara mu bukungu, ubu buryo kandi ubukungu bwihuta ku buryo bushimishije.”

Minisitri w'Intebe Anastase Murekezi muri uyu muhango.
Minisitri w’Intebe Anastase Murekezi muri uyu muhango.

Murekezi yavuze ko RNIT Iterambere Fund ije guha amahirwe yo gushora imari Abanyarwanda b’ingeri zose cyane cyane ab’amikoro macye bajyaga batijya kugana isoko ry’imari n’imigabane kuko bumvaga ntacyo bajyanayo kigaragara kandi bibafashe kuzigama.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda irashishikariza abanyarwanda bose kugana ari benshi no kugirira icyizere gihagije RNIT Iterambere Fund,iyi Sosiyete izacungwa ku buryo bwa kinyamwuga n’ababifitiye ubushobozi kandi bagengwa n’amategeko asobanutse.”

Mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu myaka hafi 100 bamaze batangiye ubu bwoko bw’ishoramari, ibigega byaho bifite umutungo urenga Miliyari ibihumbi 15 z’amadolari ya Amerika, Ibigo nka RNIT Ltd birenga 800, mu gihe ibigega bafite biri hafi ibihumbi umunani.

Anagha HUNNURKAR, Umujyana mubya Tekinike (Technical Advisor) wa RNIT.
Anagha HUNNURKAR, Umujyana mubya Tekinike (Technical Advisor) wa RNIT.
John Rwangombwa, Umuyobozi wa BNR izacunga amafaranga y'iki kigega nawe yari yitabiriye umuhango wo kugifungura kumugaragaro.
John Rwangombwa, Umuyobozi wa BNR izacunga amafaranga y’iki kigega nawe yari yitabiriye umuhango wo kugifungura kumugaragaro.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba muri uyu muhango.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba muri uyu muhango.
Francis Kaboneka, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu gutaha iki kigega RNIT Iterambere Fund.
Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gutaha iki kigega RNIT Iterambere Fund.
Yusuf Murangwa, umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare.
Yusuf Murangwa, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Hanze aha hari abaryi!!!

  • Hanze aha hari abaryi!!!!

  • Ariko we Ikigega nyabakise abaturage bashoremo iki?
    Bashyizemo ya mafaranga y’Agacirose ko ariyo adafite icyo akora.

  • ubanze usobanukirwe mbere ya critics bavuzeko ushobora gushyiramo amafaranga 100 ndakeka nta muturage utayagira kandi niba utazi uko bikora usobanuze ureke kumoyongwa niba ushoye ijana bakakungukira ikibazo kireihe singobwa ko tugura imigabane ya za millioni ubu rero ni uburyo bwo guha nwawundi ubana ijana amahirwe niyo bamwungukira 1.5% birahagije nkaswe kuyanyera seruduwiri

    • Ariko mwagiye mureka kubeshya koko? Kay ngo amafaranga 100 nta muturage utayagira.Ese muzakomeza kubeshya mugeze ryari koko? Ese niyagizimana akabona nk’igihumbi avanye mu kigage cyangwa mu rwagwa,Ko ahita apfundikiranya akanaguza kugirango kugirango arihe amafaranga yishuli ayo gushyira muricyo kigega urayabonahe?bariya basaza ba Rusizi bashyizwe mubyiciro bya kane nabubwabo ntibayabona.Ese Agaciro found nakino kigega bitaniyehe?

      • agaciro namafaranga dutanga kugira dufashe leta kandi iyo ufashije leta niyawe niwowe uba wifasha iki kigega nugura imigabane izaba ariyawe bwite kandi ninyugu izavamo izongerwa kuri rya 100 watanze

  • None c agaciro fund igiye nka nyomberi…
    hahahaah yewe yewe nukwambura ikoti yahani ukaryambika matayo , narumiwe !!

    • Bamwe baravugaga ngonigiseke kitagirindiba nkabaseka.

    • ubwo se amafranga yo muri za sacco na microfinances,kongeraho ikigega ishema ryacu,ikigega agaciro abitse hehe?mwabaye ariyo muheraho ra!

  • Ni babanze batubwire niba Imigabane ya Bralirwa bari baratwijeje ibitangaza yarungutse, cg iyo yindi ya za Crystal Telecom, n´indi…
    Leta yacu ibona ibigo birimo guhomba, igashakisha uburyo ikuramo akayo karenge, ikagurisha imigabane yayo kubaturage.

  • nonese ko twari tumenyereye ko imigabane igurwa mu bigo bisanzwe bifite amafrw none icyo kigega cyo gitangiye nta gafrw gifite kikazakoresha ay’abanyamuryango bimeze gute

    • Ubu nibwo buryo busanzwe bwo kugurisha kuri Initial Public Offer (IPO), izarangirana na Sept 2016, the 12th, ubundi nyuma yaho hazakurikireho secondary market, aho abafite imigabane bashobora kuzayigurisha ku isoko, ku babishaka, ku mafaranga atari fixed nk ariya 100 yo muri IPO, ahubwo ashingiye kuri market. Ahubwo nibashyire prospectus ku mugaragaro!Rwabukumba yongere akore awareness company na za competitions, abantu barusheho kubimemya

  • icyompfanamwe nukomudasobanura birambuye, mubicahejuru gusa kandiwenda iyomubisobanura neza twarikuyashoramo turibenshi, doreko twabuze ahotwashora amafrangayacu twizeye kukwibindi bisanzwe tuabonye arukugosorora murucaca twaritwarashoyemo ducyurumunyu, mumenyeko abanyarwanda dukunda kuiteganyiriza aliko ahotwizeye inyungu gusa, ntidupfa gushora ahotubonye, bisaba kubivimuzingo mukatwumvishaneza tukabonako ntagipindi kilimo kandindabona ikikigega gisa nicyabyara inyungu vuba kandineza aliko ntimusobanuraneza ngomubitwumvishe nkahonamwe mushaka kulimita umubare wabazashoramo

  • Izi mpapuro mpeshwamwenda zisasiga Leta yacu aharindimuka nitareba neza. Igeze n’aho iteganya ko zizagurwa n’ikigega kirimo abashora ijana koko!

  • BARADA

    UBUNDI BIRAGORANA GUANGIRIRA KURI ZERO Cq BUSHYA MURI GAHUNDA RUNAKA, MUBUCURUZI UGAFATISHA CQ UKUBAKA IZINA kdi KDI HARABANDI BAKORA BIMWE NAWE NKIBYO UKORA IYO UCUNZE NABI URAHARUNDUKIRA

  • Muduhe ibyo bitao dusome dusobanukirwe nyuma dushore imari tuaze kugereranya imikorere y’icyo kigega n’imikorere y’aho twagiy tugura imigabane

Comments are closed.

en_USEnglish