Digiqole ad

Nje mu muziki gufatanya, si nje guhangana- Melissa Fenty

 Nje mu muziki gufatanya, si nje guhangana- Melissa Fenty

Melissa ngo aje mu muziki ataje kugira uwo ahangana nawe. Ahubwo aje gutera ingabo mu bitugu abasanzwe bawukora

Ikirezi Melissa umuhanzikazi mushya mu muziki w’u Rwanda uzajya akoresha izina rya Melissa Fenty, ngo ntazanywe no guhangana n’abandi basanzwe bakora umuziki ahubwo aje gufatanya nabo kugira aho bageza muzika nyarwanda.

Melissa ngo aje mu muziki ataje kugira uwo ahangana nawe. Ahubwo aje gutera ingabo mu bitugu abasanzwe bawukora
Melissa ngo aje mu muziki ataje kugira uwo ahangana nawe. Ahubwo aje gutera ingabo mu bitugu abasanzwe bawukora

Ku ndirimbo ye ya mbere yashyiriye hanze amashusho yise ‘Sinaguhara’, mu gihe cy’umunsi umwe imaze kurebwa n’abantu bagera ku 1742. Ibi kuri we asanga ari nakomeza gukora cyane azagira aho agera mu gihe gito.

Melissa Fenty yinjiye mu muziki asanga andi mazina akomeye y’abakobwa bamaze igihe mu muziki. Muri abo hakaba harimo Knowless, Paccy, Queen Cha, Young Grace, Charly & Nina, n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Melissa yavuze ko abo bose amaze igihe akurikirana ibihangano byabo ariko afite uburyo azakora ibye bitandukanye nk’ibyabo.

Ati “Maze igihe nkurikirana umuziki w’u Rwanda n’uburyo ukorwa n’icyo bisaba kugira ngo umuntu ageee aho yifuza kugera. Ibi rero bizatuma ngira umusanzu wanjye nanjye ntanga mfatanyije na bagenzi banjye mu kazi gakomeye ko kumenyekanisha umuziki wacu mu Karere ndetse no ku isi hose”.

Akomeza avuga ko yahereye ku njyana idakunze kumvikana cyane mu muziki w’u Rwanda ya Reggae, ariko ko azagenda akora n’izindi bitewe n’ubutumwa ashaka kugera ku bakunzi be cyangwa abanyarwanda muri rusange.

Uretse kuba yatangiye umuziki by’umwuga, Melissa yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘Uranyura’.

https://www.youtube.com/watch?v=MbWm_FWbYgs

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubwose ko urabona abantu bazagufata au serieux gute watangiye wiha amazina ya Rihanna? Uzarihindure ntabwo rwose ari byiza

  • Courage kabisa kwifurije gutera imbere mu mubiki wawe
    Blessing

  • ikimbabaza nuko batiyita amazina y’ ikinyarwanda! si abazungu si abanyarwanda…..!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish